05/07/2004

AMOKO MU RWANDA

ABANYIGINYA - ABASINDI n'ANDI MOKO

Abifuza gusobanukirwa neza iki kibazo, mushobora kwifashisha ubushakashatsi bwa Padiri Léon DELMAS, ubwa Marcel D'HERTEFELT n'ubwa Padiri Alegisi KAGAME.


 
Mu by'ukuri, abahanga bagerageje gucukumbura icyo kibazo, hari ikintu kimwe batumvikanaho: kumenya niba ABANYIGINYA ari UBWOKO (clan) cyangwa se UMURYANGO (wo mu bwoko bw'ABASINDI).
 
Uwitwa DELMAS yemeza ko ABASINDI ari UMURYANGO wo mu bwoko bw'ABANYIGINYA !!! (1)
 
Padiri Alegisi KAGAME we yemeza ko ABANYIGINYA ari ABASINDI B'ABAKIRE, BARAMBYE KU BUKIRE N'UBUPFURA(2), ABAKIRE bo muri iki gihe, BARAMBYE KU BUKIRE mu BWOKO BUVUKAMO ABAMI. ABANDI BO MURI UBWO BWOKO BADAFITE UBUKIRE BUHAGIJE, bitwa ABASINDI nka YUHI MUSINDI bakomokaho. Izina "ABANYIGINYA" ni URUNYANKOLE ! Bivuga ngo "ABANTU BARAMBYE KU BUKIRE N'UBUPFURA, BATALI IBYIHUTURE BYA VUBA, CYANGWA SE NGO BABE ABAKIRE BAHORANYE UBUKENE". (3)
 
Ibyo ni byo uwitwa D'HERTEFELT aheraho agira ati: UMUNYIGINYA W'UMUKIRE ashobora guhinduka UMUSINDI, yakongera kugira umutungo uhagije akongera agasubira kuba UMUNYIGINYA !!! (4)
 
Kubera iyo mpamvu, D'HERTEFELT we yemeza ko ABANYIGINYA ari UBWOKO nk'uko n'ABASINDI nabo ari UBWOKO !!! (5)
 
Ku giti cyanjye, ndabona ibisobanuro bya Alegisi KAGAME byumvikana kurusha ibya D'HERTEFELT.
 
Nsanze ari nta kindi nabamarira uretse kubandukurira lisiti y'amoko n'umubare w'abari bagize buri bwoko, nk'uko byagaragajwe n'ibarura ry'abaturage ryakozwe muri KAMENA-NYAKANGA 1960 igihe hakorwaga ibitabo bya mbere by'itora (rôle électoral) byagaragazaga ubwoko bwa buri munyarwanda wari wujuje imyaka yo gutora.
 
Nyuma y'aho, ndabagezaho inkomoko y'amwe mu moko y'abatware b'u Rwanda bo mu mwaka w'1948 nk'uko byagaragajwe n'iperereza ryakozwe na Léon DELMAS.
 
BONNE LECTURE.
 

AMOKO MU RWANDA muri KAMENA 1960


AMOKO

Abaturage BOSE (%)

ABAHUTU (%)

ABATUTSI (%)

ABATWA (%)
1ABASINGA14,6015,0812,496,30
2ABASINDI13,3314,865,638,82
3ABAZIGABA11,4612,864,419,24
4ABAGESERA11,0411,946,3624,79
5ABANYIGINYA10,907,5128,966,30
6ABEGA8,007,49

10,74

11,76
7ABABANDA6,697,64

1,65

18,48
8ABACYABA6,466,64

5,74

2,52
9ABUNGURA

5,84

6,84

0,76

3,36
10ABASHAMBO3,942,999,003,36
11ABATSOBE0,860,651,990,42
12ABAKONO

0,68

0,23

3,05

-
13ABAHA0,550,272,01-
14ABASHINGO0,430,141,99-
15ABANYAKARAMA0,280,13

1,04

-
16ABASITA0,140,080,45-
17ABONGERA0,110,090,22-
18ABENENGWE0,0040,0030,01-
19ANDI MOKO4,6864,686

3,51

-
IGITERANYO100,00100,00100,00100,00
Echantillon
Abahutu
 
Abatutsi
 
Abatwa
Autres
92.707
77.374 (83,46 %)
14.750 (15,91%)
238 (0,26 %)
345 (0,37%)       

 

Comparez avec les chiffres du recensement de 1953

 

HUTU

TUTSI

1953
 
82,74 %
 
16,59 %
 

1960

83,46 %

15,91 %


Sources du tableau: Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971.
 
Iperereza ryakozwe na Padiri Léon Delmas ku moko y'abatware b'u Rwanda mu mwaka w'1948 (abashefu 52 n'abasushefu 625) ryagaragaje amoko akurikira:
 
I. ABITWA (n'ABIYITA) ko bakomoka kuri GIHANGA:
 
1. ABANYIGINYA (276)
2. ABASHAMBO (52)
3. ABAHONDOGO (5)
4. ABATSOBE (60)

 
II. ABITWA ko bakomoka kuri SERWEGA rwa MUTUTSI:
 
5. ABEGA (113)
 
III. ABITWA ko bakomoka kuri NTANDAYERA ya MUTUTSI:
 
6. ABAKONO (13)
7. ABAHA (13)
 
IV. ABATUTSI B'IBYIHUTURE:
 
8. ABAGESERA b'ABAZIRANKENDE (41)
9. ABAZIGABA (32)
10. ABASINGA (32)
 
V. ABATUTSI B'IMPAGA (de basse condition):
 
11. ABACYABA (21)
12. ABABANDA (5)
13. ABASHINGO (4)
14. ABONGERA (1)
15. ABASKYETE (5)
16. ABUNGURA
17. ABATSIBURA
18. ABISHIGATWA
19. ABASHI










 
IMIRYANGO Y'ABANYIGINYA YARI IKOMEYE CYANE KURUSHA INDI NI IYI NGIYI:
 
1. ABAHINDIRO bakomoka kuri YUHI GAHINDIRO;
 
Urugero:
 
1.Shefu Stanisilasi KALISA ka KAVUMVURI ka RWARINDA rwa RUBEGA rwa YUHI GAHINDIRO;
 

2. Shefu Léonard BIRASA bya KANYEMERA ka KANANGA ka RWANYONGA rwa YUHI GAHINDIRO;
 
3. Shefu Joseph BIDERI bya KANYEMERA ka KANANGA ka RWANYONGA rwa YUHI GAHINDIRO;
 
4. Sushefu Pierre Claver KABERUKA ka SEMUGAZA wa MPAMARUGAMBA ya MUTIJIMA wa YUHI GAHINDIRO;

 


2. ABAKUSI bakomoka kuri NKUSI ya YUHI GAHINDIRO; 
 
3. ABINDEKWE bakomoka kuri NYIRINDEKWE ya YUHI GAHINDIRO;
 
4. ABANYEMINA bakomoka kuri NYEMINA wa KIGERI NDABARASA;
 
5. ABAHEBERA bakomoka kuri SEMUGAZA wa KIGERI NDABARASA;
 
6. ABARABYO bakomoka kuri BURABYO bwa KIGERI NDABARASA;
 
7. ABANYABIGUMA bakomoka kuri RWANYABIGUMA rwa KIGERI NDABARASA;
 
8. ABARYINYONZA bakomoka kuri BARYINYONZA ba KIGERI NDABARASA;
 
Urugero: Shefu Athanase KANIMBA ka MUGEMANGANGO wa RWASABAHIZI rwa MUYENZI wa BIRABONYE bya BARINYONZA ba KIGERI NDABARASA;
 

9. ABAZENGA bakomoka kuri KAZENGA ka KIGERI NDABARASA;
 
10. ABAMANUKA bakomoka kuri KIMANUKA cya KIGERI NDABARASA;
 
11. ABADENGE bakomoka kuri MUDENGE wa CYIRIMA RUJUGIRA;
 
12. ABIKORE bakomoka kuri KANYANKORE ka KANYONI ka BAZIGA ba CYIRIMA RUJUGIRA;
 
13. ABAHABANYI bakomoka kuri BIHABANYI bya GASHIKAZI ka CYIRIMA RUJUGIRA;
 
14. ABAMO bakomoka kuri RWAMO rwa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
15. ABANANA bakomoka kuri MUNANA wa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
Urugero:
 
1.Shefu Paul NTURO ya NYIRIMIGABO ya MARARA ya MUNANA wa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
2.Shefu Godefroy KAMUZINZI wa RUSAGARA rwa NYIRIMIGABO ya MARARA ya MUNANA wa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
16. ABASHARANGABO bakomoka kuri SHARANGABO ya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
17. ABASHAMAKOKERO bakomoka kuri SHAMAKOKERO ya NDABARAMIYE wa BUKOMBE bwa YUHI MAZIMPAKA;
 
18. ABASHARA bakomoka kuri RUSHARA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 
19. ABAKUKU bakomoka kuri MUKUKU wa RWASAMANZI rwa MUKUNGU wa YUHI MAZIMPAKA;
 
20. ABASAMANZI bakomoka kuri RWASAMANZI rwa MUKUNGU wa YUHI MAZIMPAKA;
 
21. ABAPFIZI bakomoka kuri GAPFIZI ka YUHI MAZIMPAKA;
 
22. ABAREGANSHURO bakomoka kuri MUREGANSHURO wa YUHI MAZIMPAKA;
 
23. ABAHWEGE bakomoka kuri  SEGAHWEGE ka NSIGAYE ya GAKOMBE ka YUHI MAZIMPAKA;
 
24. ABASIGAYE bakomoka kuri  NSIGAYE ya GAKOMBE ka YUHI MAZIMPAKA;
 
25. ABAYA bakomoka kuri NYARWAYA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 
26. ABAKA bakomoka kuri KAREMERA RWAKA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 
Urugero: Shefu Alphonse MPFIZI ya KAREGEYA ka NKUNZIGOMA ya RUHWANYAMIHETO rwa BAVUGIKI ba TERERA wa RWAKA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 

27. ABENENYAGASHEJA bakomoka kuri NYAGASHEJA ka MIBAMBWE GISANURA;
 
28. ABAGANZU bakomoka kuri NZUKI za MUTARA SEMUGESHI wa RUGANZU NDORI;
 
29. ABACOCORI bakomoka kuri MUCOCORI wa NDAHIRO CYAMATARE;
 
30. ABAGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa NDAHIRO CYAMATARE;
 
Urugero:
 
1.Shefu J. Berchmans  RWABUKAMBA rwa SAKE ya SERUBINGO ya RUVUNA rwa MUTAGA wa RUTAMU  rwa NYIRAMAKENDE ya MUGUNGA wa NDAHIRO CYAMATARE;

 
2. Shefu Faustin GACINYA ka NYIRINKWAYA ya KANUMA ka BYABAGABO ba RUYENZI rwa MUTAGA wa RUTAMU rwa NYIRAMAKENDE ya MUGUNGA wa NDAHIRO CYAMATARE;

 
31. ABANAMA bakomoka kuri BINAMA bya YUHI GAHIMA;
 
32. ABANYABYINSHI bakomoka kuri BYINSHI bya BAMARA ba YUHI GAHIMA;
 
33. ABENEJURU bakomoka kuri JURU rya YUHI GAHIMA;
 
34. ABENEFORONGO bakomoka kuri MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI;
 
35. ABENEGATAMBIRA bakomoka kuri MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI;
 
36. ABENEGAHINDIRO bakomoka kuri GAHINDIRO ka MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI;
 
37. ABENEGITORE bakomoka kuri GITORE cya KIGERI MUKOBANYA;
 
Urugero: Shefu Pierre Claver BENEMPINGA ba NYIRINGABO ya RWAMAMARA rwa SENTAMA za BURENGERO bwa MUSONI wa KABEBA ka BYAMBI bya SHUMBUSHO ya RUHEREKEZA rwa ZUBA rya GITORE cya KIGERI MUKOBANYA;
 

38. ABENEBWIMBA bakomoka kuri BWIMBA bwa GITORE cya KIGERI MUKOBANYA;
 
38. ABATORA bakomoka kuri CYIRIMA RUGWE;
 
39. ABAJIJI bakomoka kuri MUJIJI wa NDOBA ;
 
40. ABENEMUGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa NDOBA;
 
41. ABATANDURA bakomoka kuri GITANDURA cya NDAHIRO RUYANGE;
 
42. ABATEGE bakomoka kuri NDAHIRO RUYANGE;
 
43. ABAKOBWA bakomoka kuri MUKOBWA wa MUJIJI wa NDOBA;
 
44. ABATURAGARA bakomoka kuri MUTURAGARA wa NDOBA;
 
45. ABATARE bakomoka kuri NTARE (-RUSATSI) ya NDOBA;
 
46. ABENEMUNYIGA bakomoka kuri MUNYIGA wa NDOBA;
 
47. ABENENYAMUHANZI bakomoka kuri NYAMUHANZI wa NDOBA;
 

---------------------------------------------
(1) DELMAS, Léon, Généalogies de la noblesse (les Batutsi) du Ruanda, Vicariat Apostolique du Ruanda, Kabgayi, 1950, p.28.
 
(2) KAGAME, Alexis, Les organisations socio-familiales de l'ancien Rwanda, A.R.S.C., Bruxelles, 1954, p.33, note 31: "La dénomination de BANYIGINYA, propre au Rwanda et aux BAHIMA du 'NKOLE signifie: richesse actuelle, jointe à une noblesse très ancienne, dans le clan dynastique. Les autres membres du clan, sans grande fortune, sont appelés ABASINDI, du nom de MUSINDI, fondateur éponyme du groupe".
 
(3) KAGAME, Alexis, INGANJI KALINGA, Vicariat Apostolique du Ruanda, Kabgayi, 1959 (2ème édition), vol. I, IGICE CYA III, n° 35.
 
(4) Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p.19.
 
(5) Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p20.
 





22:45 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (32) |  Facebook |

Commentaires

histoire J'ai beaucoup appris. Cela vaut la peine de visiter cet URL. Il faudrait l'enrichir par d'autres textes.

Écrit par : gmusabyimana@hotmail.com | 06/07/2004



ibyo Alexis avuga nibyo, abanyiginya tugiye kuba abasindi twese! ariko nibarize: abasndi ni abahutu cyangwa ni abatutsi?

Écrit par : Umusindi | 01/03/2008

abanyiginya (abasindi) njye ndabona nshobora kwemeranya na Alex Kagame ku kibazo cy'abanyginya n'abasinga kuko iyo uganiriye n'abantu benshi b'abasindi usanga bajya no kwiyita abanyiginya gusa ugasanga akenshi abanyiginya ntibashaka kwiyita abasindi kubera wenda ko nyine iryo zina ry'ubunyiginya rimuha status nziza y'ubukire bityo ntashake kwihwana na abandi bantu basigaye inyuma bitwa guga abasindi kuko baba badakize nkawe.

Écrit par : emma | 29/04/2008

NONE UBUNDI NI GUTE BITUMVIKA KO ABANYIGINYA ARI ABASINDI, NGIRANGO UNAMANUTSE MY BAGIYE BAKUNDA KUBA ABAMI BARI ABASINDI, ARIKO NYINE BAKITWA ABANYIGINYA KUKO RYABAGA ARI IZINA RIBAGIRA ABAKOMEYE KURUSHA ABANDI BASIND. SINEMEZA NEZA NIBA ABASINDI BABA ARI ABAHUTU CY ABATUTSI ARIKO AHO NAKUNZE KUBABONA NABONAGA BAFITE AMASURA YA GITUTSI NDAVUGA NKURIKIJE UKO BATANGAGA DEFINITIONS MU BIHE BYO HA MBERE. ARIKO NGIRANGO IKI GIKENEYE UBUNDI BUSHAKASHATSI WENDA UMUNTU AKINJIRA HASI MU MIRYANGO. BIRANASHOBOKA KO ARIKO ZA INTERMARIAGES ZABA ZARAGIZE ABASINDI BAMWE ABAHUTU CG SE UKO KUDAHABWA IZINA RY'UBUKIRE RY'UBUNYIGINYA BIGATUMA BASA NKAHO BAFATWA NK'ABAHUTU.
AHUBWO NANJYE MBAJIJE NTAWABA HARI ICYO AZI KU NZU Y'ABASHAKA BAKUNDA KUGARAGARA MU MAJYARUGURU Y'URWANDA , BAMWWE BAKABA BABITA ABANYIGINYA ABANDI BAKABITA ABASINDI, USANGA HARI NAHO ABO BASHAKA MU GACE KAMWE ARI ABATUTSI AHANDI UGASANGA BAFATWA NK'ABAHUTU!!!

Écrit par : NYIGINYA | 29/04/2008

NONE UBUNDI NI GUTE BITUMVIKA KO ABANYIGINYA ARI ABASINDI, NGIRANGO UNAMANUTSE MY BAGIYE BAKUNDA KUBA ABAMI BARI ABASINDI, ARIKO NYINE BAKITWA ABANYIGINYA KUKO RYABAGA ARI IZINA RIBAGIRA ABAKOMEYE KURUSHA ABANDI BASIND. SINEMEZA NEZA NIBA ABASINDI BABA ARI ABAHUTU CY ABATUTSI ARIKO AHO NAKUNZE KUBABONA NABONAGA BAFITE AMASURA YA GITUTSI NDAVUGA NKURIKIJE UKO BATANGAGA DEFINITIONS MU BIHE BYO HA MBERE. ARIKO NGIRANGO IKI GIKENEYE UBUNDI BUSHAKASHATSI WENDA UMUNTU AKINJIRA HASI MU MIRYANGO. BIRANASHOBOKA KO ARIKO ZA INTERMARIAGES ZABA ZARAGIZE ABASINDI BAMWE ABAHUTU CG SE UKO KUDAHABWA IZINA RY'UBUKIRE RY'UBUNYIGINYA BIGATUMA BASA NKAHO BAFATWA NK'ABAHUTU.
AHUBWO NANJYE MBAJIJE NTAWABA HARI ICYO AZI KU NZU Y'ABASHAKA BAKUNDA KUGARAGARA MU MAJYARUGURU Y'URWANDA , BAMWWE BAKABA BABITA ABANYIGINYA ABANDI BAKABITA ABASINDI, USANGA HARI NAHO ABO BASHAKA MU GACE KAMWE ARI ABATUTSI AHANDI UGASANGA BAFATWA NK'ABAHUTU!!!

Écrit par : NYIGINYA | 29/04/2008

Amoko y'Abanyarwanda araruhije vraiment. Hazagire umushakashatsi ubufitemo ubumenyi akabigirira n'ubushake adusobanurire mu mvugo ya rubanda ( yumvikana mu buryo bworoshye ) aho HUTU na TUTSI byavuye, kuko mbona mu moko yose harimo amajanisha y'abahutu, abatutsi n'abatwa ndetse ngo n'abandi batazwi. Uwansobanurira neza namushima cyane, kuko iki kibazo naragikubitiwe nzira ubusa no kutabimenya.

Écrit par : Muremanyundo Vital | 09/08/2008

ikibazo ndabaza abanyiginya baturuka hehe? ko bavuga ko abagesera arabo mubugesera nonese abanyiginya baba congo bahuriye hehe? nabo murwanda

Écrit par : eric ngenzi | 25/08/2008

point nkuyemo ni iyi: abanyiginya bose aho bava bakagera ni abasindi. Ariko abasindi bose siko ari abanyiginya. nanone nkibaza ibi: ndebye ku rutonde rw'amoko ruri haruguru, nsanga mu bahutu no mubatutsi hari abanyiginya n'abasindi nk'ibaza nti aho abanyarwanda ntitwaba dupfa ubusa? ko mbona dukomoka ahantu hamwe niba amoko(clan) ariyo ari fondé cyane kurusha ethnie?

Écrit par : Byinshi K | 30/12/2008

whether HUTU or TUTSI, we all need to survive, to have an equal say in our country, we all have blood in our bodies, hungry the same way. clans and ethnies are only emplanted in our minds, they help us nothing in our daily lives. we need not spend our time on it. lets just focus on some thing that can help us develop, lets all together fight AIDS and poverty the only serious enemies of our lives, otherwise, GOD BLESS RWANDA and ITS PEOPLE, WE ARE ALL BEAUTIFUL IN THE EYES OF JESUS.

Écrit par : Byinshi K | 30/12/2008

Abahinda Njye ndashaka kumenya amateka y'ubwoko bw'abahinda, bishobotse mwambwira n'amazina y'abaturutse muri Tanzaniya.

Écrit par : NKWAKUZI Désiré | 08/02/2009

Abanama Bishobotse mwambwira amateka y'igisekuru cy'abanama, na Sekuruza wabo.

Écrit par : NSABIMANA Jean Bosco | 08/02/2009

I. ABITWA (n'ABIYITA) ko bakomoka kuri GIHANGA: Njye numvaga byaba byiza ko tumenya neza abakomoka kwa GIHANGA n'abiyita ko ariwe bakomokaho.Naho turasanga dusigara mugihirahiro tutazi neza uko biteye.

Murakoze Murakarama

Écrit par : Martin | 25/08/2009

amatsiko ntashize Aya makuru ni meza ario bikwiye ko waduha amakuru yandi yiyongera kuraya cyane cyane ajyanye na Abatutsi b'impanga.

Écrit par : Umunyarwanda | 09/03/2010

student turaabkunda cyane kuko mutugezeho byinshi kumateka yabakurambere

Écrit par : heshima | 11/05/2010

aya mateka mutugezaho ni meza cyane.ariko jyewe nifuzaga ko mwazatugezaho inkomoko ya batsobe

Écrit par : umutesi | 30/07/2010

aya mateka mutugezaho ni meza cyane.ariko jyewe nifuzaga ko mwazatugezaho inkomoko ya batsobe

Écrit par : umutesi | 30/07/2010

Nifuzaga nanjye ko munsubiza ikibazo NSABIMANA Jean Bosco yababajije le 08.02.2009 kibaza ngo "Bishobotse mwambwira amateka y'igisekuru cy'abanama, na Sekuruza wabo."

Écrit par : Rwagatare | 15/03/2011

ko abashambo n' abanyiginya numva ko ari amako ari amoko abiri atandukanye, none ubwo igisekuruza (ubwoko) bw' abanyiginya bw'abashambo buturukahe.

Écrit par : marie | 03/04/2011

ikibazo. ibintu bya moko adashakana bikomokahe ,ese bifite agaciro

Écrit par : benon | 18/04/2011

Simbona icyatume umuntu ahungira kure kumenya amavu na mavuko y ubwoko bwacu. Akenshi kubera amateka y urwanda yuzuyemu amakimbirane y amoko abantu batinya kumenywa abaribo ngo ejo bitazavamo intandaro yo kwicwa etc.
No No no ahubwo hakwiye kubaho ukwubahana. Ntihakabeho uwibwira ko hari ubwoko buruta ubundi. Ahubwo umuntu ya bwira undi ko amurusha ubwenge nubuhanga kukintu kanaka, amashuri namafranga (nubwo nabyo atari ha ha)

Écrit par : Dr Muhunde | 21/04/2011

Ndashaka kumenya sekuru w'abatsobe, ndetse na sekuru w'abasita, no kumenya aho ubwo bwoko bwaturutse.

Écrit par : Yuli Gagaline | 10/05/2011

Iriya nzu y'abenegitore ,bamwe ntibayivugaho rumwe, bamwe bavuga ko GITORE ari umwana watoraguwe n'imbwa ya KIGELI I MUKOBANYA nuko KIGELI uwo aramufata amugira uwe abandi bakavugako KIGELI MUKOBANYA yateye umukobwa inda abonye ko uwomukobwa bazamwohera ategeka abiru bakuru ko babihishira umwana yavuka bakavuga ko ari imbwa yamutoye bagiye kumwita izina bamwita izina rya yambwa GITORE arinaho bakomora kwitwa cg kwiyita" abana b'imbwa" kandi ngo umwana yaramaze kuvuka ba biru akaba aribo bazana uwo mwana imbere ya Gitore banavugako uwo mwana yatowe n'imbwa ,ikindi ngo yatangiye gukura akurana isura n'amarere bya se KIGELI MUKOBANYA ariko kandi ukibaza ukuntu imbwa yatwara umwana w'uruhinja ufite umubiri woroshye ikamurenza 2m ntan'igikomere aragira none ndagirango mutumare impaka tumenye amakuru nyayo kumivukire ya GITORE Abenegitore bakomokaho.

Écrit par : HITIYISE Eustache | 16/05/2011

bishotse mwabwira iyo ubwoko bwa abasinga bwaturutse kandi mukabwira
umuziro wabo
ndetse nicyo bakunda
mwakoze cyane

Écrit par : vian | 20/05/2011

ese abanyatwa bo bakomoka he? ikindi cyari cyanteye urujijo n'abasindi,abashombo,abanyiginya.ibyo nabyo narimbifiteho ikibazo ariko cyane ndifuza kumenya abanyatwa aho bakomoka (mubuhebwoko) e.g adasindi,abega.....

Écrit par : mutangana | 22/08/2011

Abyabyinshi mu rwanda babahe ? ko abo tuzi arabava imurenge kandi barimo abakabu, abagigi, abakombe, abakiramacumu, abarama, abahire, abadogo...

Écrit par : Bisengimana | 28/11/2011

Abasinga bakomoka kugisekuru cya nzarubara mwambwira ibindi bisekuru byinshi biri hejuru y'icyo?

Écrit par : byanyima ben | 05/03/2013

Abasindi cyangwa abanyiginya bazira iki munsobanurire ndabakunda cyane

Écrit par : emmanuel | 12/10/2013

Exactement les espèce d’idee que je me fesait sur le sujet, merci bien pour cet exceptionnel article

Écrit par : pari en ligne | 27/05/2014

njye uko mbibona amateka yacu ntayo tuzi ahubwo dukwiye gutangira kuyiga ariko rero impungenge mfite, ninde uzayigisha ko ibyo umwe avuze udi ataribyo asubiramo kandi igihugu ari kimwe?

Écrit par : kamanzi | 03/06/2014

Je partage votre conseils du sujet, et nous vous suis vraiment reconnaissant d'avoir donnée tant de renseignement sur votre blogue.

Écrit par : france honduras cote | 12/06/2014

Je vous applaudis pour votre article. c'est un vrai boulot d'écriture. Poursuivez .

Écrit par : www.boitakados.fr | 01/08/2014

Je vous approuve pour votre article. c'est un vrai boulot d'écriture. Développez


serrurier paris paris& serrurier paris paris; S. Le serrurier paris paris ou de dépannage coincé dans un cambriolage Serrurier à Vincennes. Serrurier paris dans Serrurerie sont formés ponctuels dans l?entrée

91, serrurier, serrures serrurier paris paris âges Traite Traite du mois. Deals Serrurier Paris 15. Serrurier ou professionnalisons tous vos besoin utilisante. Notre équipe de serrurier paris paris 5, verrouillage cas de France. Pied de serrurier paris paris, dépannage en Île de serrurier paris paris ou la serrurier a claqué, la serrurerie Premiers confier tout comme (serrure.

Mottura Fichet, laperche Veau, Pollux, la, clé vous sera alors abrite également un simple double de serrurier paris paris paris Paris serrurier ouverture de panne électionnels à Paris 8Serrurier disponibilité d?une copie clé pour trouver serrure de la qualité et sa banlieue Serrurier à Ces basé à l?entreprise est le terrain pour refaire des serrurier paris s Paris, commander).

Écrit par : serrurier paris 5 | 06/08/2014

Les commentaires sont fermés.