06/07/2004

Diaspora mu Nama y'Ubumwe n'Ubwiyunge 07-09 Gicurasi 2004

Inama nkuru ya gatatu y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda yo kuva  kuri  07 – 09  Gicurasi 2004.


 

 

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yakoresheje inama kuva taliki ya 7 kugeza 9 Gicurasi 2004. Iyo nama ibaye iya gatatu kuva aho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibyukijwe na Guvernimo y’agateganyo mu 1999. Iyo nama yabereye kimwe n’izindi zayibanjirije mu Ngoro y’inteko Ishinga Amategeko. Tubibutse ko izo nama zose mu ngamba zayo ziba zigamije cyane cyane kurebera hamwe aho intambwe yo kunga abanyarwanda igeze n’icyakorwa kugirango kwiyunga bihamye bigerweho vuba nyuma y’itsembabwoko n’itsembatsemba byo muri 1994. Twongere twibuke kandi ko Amasezerano y’Amahoro ya Arusha nayo yateganyaga iyi Komisiyo mu ngingo zirebana no kugabana ubutegetsi no kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Jenoside yo mu 1994 yarushijeho gukomeza ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge ubu cyabaye ingorabahizi.

 

Iyi nama ya gatatu ku bumwe n’ubwiyunge yari yitabiriwe n’abantu barenga 850 baturutse mu turere n’intara hirya no hino mu Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abandi banyamahanga baturutse mu bihugu binyuranye.

 

Nk’izindi zose zayibanjirije, inama yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul KAGAME. Atangiza iyo nama Perezida yavuzeko iyo nama ihuriranye n’ighe Abanyarwanda bibuka Jenoside nyuma y’imyaka icumi. Ati inama nk’iyi kandi hamwe n’iyibuka rya jenoside bigomba kuduha gukomeza kwibaza no gutekereza impamvu mu Rwanda hahoraho ibibazo by’ubumwe n’ubwiyunge. Ubwo bumwe n’ubwiyunge tutarageraho ngo akaba aribyo byanatumye mu Rwanda habaho n’amahano yagejeje igihugu ku itsembabwoko.

 

Perezida ati „Ubumwe n’Ubwiyunge si amagambo gusa, ahubwo bifite impamvu biriho. Gukemura icyo kibazo bisaba mbere na mbere kugira ubushake bwo kumva impamvu yabiteye, ingaruka zabyo, nyuma hakabaho kugikemura“.

 

Perezida Kagame yanavuze kandi ingingo zangombwa yumva zatuma gukemura ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho, arizo: Ubuyobozi, Ingengabitekerezo y’ubwo buyobozi n’amategeko agenga abantu mu mibereho yabo. Ati itsembabwoko mu Rwanda ryabayeho kubera ubuyobozi bubi n’ingengabitekerezo byari bigamije kuziza abantu uko bari atari ibibi bakoze. Aha nanjye nkabona koko ari i ingingo ikomeye buri mu Nyarwanda wese yagombye guhora atekerezaho. Umuntu yagombye guhorwa ibyo yakoze, ariko ntiyagombye guhozwa icyo aricyo, kuko akenshi ntabwo aba yarahisemo kuba icyo aricyo.

 

Perezida kandi yavuze n’ukuntu ingabo zahoze ari iza FPR zahagaritse Jenoside. Ati muguhagarika jenoside nti byakozwe mu guhoberana n’abayikoraga cyangwa ngo habeho kubasekera, ati ahubwo habayeho kubarasa kumugaragaro. Ibyo byatumye hari abahitanwa no kugira uruhare mu itsembabwoko ngo bikaba bidakwiriye kubisabira imbabazi kuko aribyo byari bibakwiriye.

 

Yavuze kandi ko ngo kuruhande rw’ingabo zahoze ari iza FPR habagaho abateshukwaga kunshingano zabo. Abo ngo bahanwaga by’intangarugero kubryo ndetse ngo hari imiryango imwe yatangiye kubyamagana ngo ibihano birakaze cyane.

 

Ikibazo Perezida yagarutseho kandi ni ibihugu bimwe byitiranya kurwanya ba ruharwa no kwihorera cyangwa gukora indi jenoside. Ibyo bihugu ngo byemera ko ari ngombwa guhana abagizi banabi iwabo, ariko byagera ahandi bikabihakana ndetse bikitwa guhohotera ikiremwa muntu. Yongeyeho ati: „Igihe kirageze ngo Abanyafurika turwane kuburenganzira bwacu. Twibaze impamvu tutagomba kubura amahoro, twibaze kandi inyungu twakuye mu kutabana mu mahoro“.

Ati Abanyarwanda bagomba kubana mu mahoro ku neza yabo kuko bafite ubwenge n’ubushobozi byo kubaka igihugu. Perezida yanavuze ko atari byiza guhora twigishwa ubumwe n’ubwiyunge ndetse tugasa n’abakorerwaho igeragezwa. Yatanze urugero rwa sosiyeti sivile zigishwa guhangana na Leta kandi ababyigisha batabyemera iwabo. Perezida ati tugomba guharanira kubaka demokarasi, kurwanya ubukene tukiteza imbere aho guhora mu mwiryane. Dukwiriye guhitamo ikidukwiriye kandi gifitiye abanyarwanda akamaro. Gahunda yo kurwanya ubukene ishobora kudufasha kugera ku bumwe n’ubwiyunge.

 

Mu ijambo rye kandi Perezida yanenze cyane imvugo yo gushyira icyaha cy’itsembabwoko ku bantu muri rusange („Globalisation“), ahubwo ngo ni byiza kugaragaza ababigizemo uruhare umuntu kugiti cye. Iyo bivuzwe muri rusange, ngo bituma nyiri cyaha yumva ko ari rusange. Ku rundi ruhande narwo ubivuze byumvikana nabi nk’aho hari abamutumye kubivuga kandi ataribyo.

 

Ajya gusoza ijambo rye, Perezida yavuze ko kuba mu Rwanda hari amoko bidakwiye kutugiraho ingaruka ko ahubwo byatubera gusa nk’umwambaro. Kubyerekeye abasenya igihugu, Perezeida yaravuze ati Abanyaranda bakirangwa n’ubugome no kwikunda basenya igihugu babyiyambure maze twubake u Rwanda rw’amahoro rutarangwa n’amacakubiri. Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye akamaro ka „Dialogue“ mu gukemura ibibazo. Ngo abantu bagomba kujya bicara hamwe bagafatanya gusesengura umuti w’ibibazo ibyo ari byo byose aho guceceka bikarinda byagera no munzego zo hejuru atari ngombwa.

 

Muri iyo nama kandi hari abasyitsi baturutse mu bindi bihugu ndetse n’Abanyarwanda bahagarariye abandi mu mahanga (Diaspora).

Uwari uhagarariye ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira Amahoro mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika, Bwana MUSSIE HAILU wari uvuye muri Etiyopiya yashimiye u Rwanda intambwe rumaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge. Ati: „Nyuma y’ibyabaye, abaturage babanye mu mahoro, aharangwaga amakimbirane hari ubworoherane“. HAILU yavuzeko ibitandukanya Abanyarwanda bidakwiye kuba intandaro y’umwiryane. Yasabye Abanyarwanda guharanira kugira igihugu kirangwa n’ituze, iterambere mu bukungu kandi gisyhigikira umuco w’amahoro.

Ati buri wese agomba guhora yibaza impamvu bitunanira kubana mu mahoro, impamvu hari abicwa n’intambara, inzara, etc…. ibyobyose ariko tukabikora tugamije kubishakira igisubizo gihamye.

 

Mu bandi basyhitsi bafashe ijambo harimo Fiona MARTIN wo muri Afurika y’epfo wari uhagarariye Linda CHALKER. Madame Martin ati ikibazo cy’ubukire n’ubukene nicyo pfundo ry’ibibazo by’imyiryane n’imvururu ku isi. Ati nyuma y’itsembabwoko ryabaye mu Rwanda ni ngombwa ko hashimangirwa gahunda y’imiyoborere myiza no kurwanya ubukene. Abana n’abagore bakagira uruhare rwabo, ngo kuberako by’umwihariko intambara zibagiraho ingaruka nini.

 

Undi wafashe ijambo ni Bwana Christophe Mfizi wavuze mu izina ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora).

 

Intumwa y’umwana yari ihagarariye abana b’Abanyarwanda yagejeje ku bari mu nama imyanzuro y’inama nkuru y’abana yabereye muri Hotel Intercontinental i Kigali, tariki ya 29-30 / 04 / 2004. Iyo myanzuro abana bayikusanyize mu ngingo zikurikira:

-          Kugira uburenganzira ku gihugu

-          kugira inzego zibahagarariye

-          Kugira uburenganzira kuburezi no kumuryango

-          Kugira ubutabera busesuye buhana abahohotera abana.

Ijambo uwo mwana yavuze ryashimishije benshi kubera ibitekerezo byiza kandi byubaka byatanzwe n’abana. Abana b’u Rwanda kandi barifuza ko haba ubwiyunge hagati y’abakuru n’abato, abakuru bagasaba imbabazi.

Dore uko gahunda yari iteye.

Iyi gahunda yibanze cyane kumyaka icumu ishyize mu Rwanda habaye itsembabwo n’itsembatsemba. Ibiganiro byibanzweho cyane akaba ari ibi bikurikira.

 

 

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe cyiswe

“Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe cy’imyaka cumi (1994 – 2004), Amasomo twakuramo n’Ingamba”.


 

Iki kiganiro cyayobowe na Hon. Judith KANAKUZE, gitangwa na Mme Fatuma NDANGIZA yunganirwa na Padiri Emmanuel KAYUMBA umwe muba Komiseri ba Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Mu ijambo rye, Madame Ndangiza yagejeje ku Banyarwanda ingingo nyinshi kandi zishimishije zerekeranye n’ibimaze gukorwa nyuma y’imyaka icumu.  Ati hari ibyakozwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kugirango icyizere mu Banyarwanda kigaruke n’imibereho yabo ya buri munsi irusheho kuba myize. Bimwe muri ibyo bikorwa twavuga:

 

  • gucyura impunzi zarenganga 3.000.000 barimo aba 1959 na 1994 no kubatuza
  • kugarura umutekano mu gihugu hose
  • gusubiza Abanyarwanda imitungo yabo
  • gutuza abari badafite amacumbi no kubashishikariza gutura mu midugudu
  • gushyiraho inzego zinyuranye z’ubuyobozi
  • ivugururwa ry’uburezi riha amahirwe angana abana bose b’u Rwanda mu mashuri hashyizwe imbere ubushobozi bw’abanyeshuli
  • gushyiraho gahunda yo kurwanya ubukene (ikubiye mu byo bise “Vision2020”)
  • amasyhirahamwe y’ubwisungane mu kwivuza
  • ibigega bifasha abatishoboye n’ibindi n’ibindi

 

Ibyo byose ngo byatumye icyizere mu Banyarwanda kigaruka, bakaba ubu muri rusange babanye mu mahoro; uyu ukaba ari umusingi ukomeye mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere mu Banyarwanda. Ikindi gishimishije kandi ngo ni uko isura y’u Rwanda mu mahanga igenda irushaho kuba nziza, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba bagenda bashora imari yabo mu Rwanda. Ngo kandi no kuba inzibacyuha yararangiye mu mahoro n’igikorwa Abanyarwanda bagombye kwishimira.

 

Uretse ibyiza byinshi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagezeho, hari ibindi binengwa n’Abanyarwanda byagiye bigaragazwa mu Manama ngishwanama yagiye akoreshwa. Mu binengwa harimo:

·         Kutavugisha ukuri mu nkiko Gacaca no kutazitabira

·         Ihohoterwa ry’Abatangabutumwa (kera bitwaga “Abagabo”) mu nkiko Gacaca

·         Imanza zituhutishwa

·         Ruswa ikigaragara mu bucamanza no mu bayobozi bamwe

·         Kuba bamwe mu bayobozi badashyira inyungu z’abaturage imbere ngo bakemure ibibazo byabo, ibyo ngo bikaba bikurura akarengane

·         Imikorere itari myiza mu bigega bifasha abatishoboye

·         Abacitse ku icumu batabona impozamarira

·         Ubusumbane bukabije mu mishahara y’abakozi ba Leta n’ibirarane bitarihwa

·         Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badahembwa

·         Kuba nta tegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka

 

 

 

 

Ibindi bibazo bibongamiye ubumwe n’ubwiyunge kandi byagaragajwe ni:

·         Ubukene n’Ubujiji

·         Ibisigisigi by’amacakubiri n’ivangura, bamwe mu Banyarwanda bakaba bakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside

·         Uburemere bw’ingaruka za Jenoside k’umuryango Nyarwanda

·         Bamwe mu banya politiki bavuga indimi ebyiri

·         Amadini amwe arangwa n’ibikorwa by’amacakubiri

 

Madamu Ndangiza ati muri iyi myaka 10 ishize, hari amasomo Komisiyo yakuyemo, ati:

·         Ubumwe n’ubwiyunge ni inzira ndende ariko birashoboka

·         Ubushake bwa Politiki burihutisha inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

·         Intambwe tumaze gutera turayikesha ubushake no kwihangana kw’Abanyarwanda

·         Ubumwe n’ubwiyunge busaba gushyira imbere ibiduhuza (aho kwimakaza bike bidutandukanya), kuvugisha ukuri no kumva akababaro ka mugenzi wawe ukakagira akawe, gusaba imbabazi uzikuye ku mutima no kugira ubutwari bwo kubabarira

 

Arangiza ijambo rye, Madame Fatuma Ndangiza yaravuze ati: „Kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuvoma ibyiza mu muco nyarwanda no kubahiriza amategeko ni imwe mu nzira irambuye yo guca umuco wo kudahana no guharanira ko ibyabaye bitakongera“.

 

 

Ikiganiro cya kabiri cyiswe

“Ubutabera nk’inkingi y’ubwiyunge: uko inkiko Gacaca zagaragaye nk’ubutabera bwunga”.


 

Iki kiganiro cyatanzwe na Mme Domitilla MUKANTAGANZWA yunganirwa na Komiseri akaba na Vice-Président wa Komisiyo Bwana Antoine RUTAYISIRE afatanyije na Mufti Saleh HABIMANA. Ikiganiro cyayobowe na Min.  Edda MUKABAGWIZA.

 

Iki kiganiro cyagaragaje cyane ko Gacaca ari ngombwa kandi ifite akamaro. Ibi byashoboka ari uko inshingano za Gacaca zibanda cyane mu gusana imibanire („tissu social2) n’icyizere Abanyarwanda bataye nyuma yaho Jenoside ibereye mu 1994, maze inkiko Gacaca zikaba koko ubutabera bwunga. Uwatanze ikiganiro yagaragaje ariko impungenge atewe n’uko abitwa “intellectuels” batitabira inkiko Gacaca, bakaba batererana abaturage aho kubunganira.

 

Ikindi cyakozwe muri iki kiganiro ni Ubuhamya bamwe mu biciwe n’abishe batanze bavuga ukuntu babana iwabo ku mirenge no mu mashyirahame bashinga, batumirana, basurana nyuma y’imyaka icumi gusa Itsembabwoko ribaye. Ubu buhamya nti bwanyuze bose mu bari aho, kubona imbere yawe ubuhamya bw’uwishe avuga neza uko yishe n’abo yishe ubona ntacyo yishisha nkaho kuri we ntakibazo bigiteye. Buri wese yahise yibutswa amashusho yo muri 94, kuburyo abafite imitima yoroshye basohotse. Bwana Rutayisire wari watumiye abo Batangabuhamya yagerageje guhumuriza abari aho avuga ati, nibura mumenye uko muri za Gacaca biba bimeze. Izo ngero zatanzwe ariko ntizigomba gutuma dutekereza ko mu Rwanda hose abicanyi n’abiciwe biriwa basangira akabisi n’agahiye. Ubwo buhamya bwashakaga kutwereka ko ubwiyunge bushoboka n’ubwo inzira ikiri ndende.

 

 

 

 

 

 

Ikiganiro cya gatatu cyiswe

 “Ubwenegihugu nk’ipfundo ry’Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”. 


 

Ikiganiro cyatanzwe na Prof. Anastase SHYAKA, Mme Rose MUKANKOMEJE na Min. Donald KABERUKA. Bunganiwe na John RUTAYISIRE hamwe na Ambassadeur Christophe MFIZI.

 

Icyi kiganiro cyibanze ku “Ubwenegihugu” (citoyenneté) n’”Ubunyarwanda””, uko tugomba kubyumva kugirango bifashe Abanyarwanda kugera ku Bumwe n’Ubwiyunge. Yunganira Abandi, Christoph Mfizi yavuzeko ijambo “citoyen” ubundi byagombye kwitwa mu Kinyarwanda “Sesanzu”, ngo kuko umunyarwanda/umunyagihugu utanga umusanzu niwe mu “Citoyen” wuzuye.

 

Twakwibutsa ko  nyuma ya buri kiganiro hagiye haboneka umwanya wo kubaza ibibazo. Nyuma y’ibibazo hagiye hakorwa amatsinda yo kungurana ibitekerezo kubimaze kuvugwa. Ibitekerezo byo muri ayo matsinda nibyo byatanze ibitekerezo byagendeweho hakorwa imyanzuro y’inama.

 

Uretse kandi ibibazo byagiye bibazwa nyuma y’ibiganiro, habonetse n’umwanya wo gutanga ibibazo n’ibitekerezo kuri telefoni, uwo mwanya ukaba warahariwe abanyarwanda baba mu mahanga bita „Diaspora“. Ibibazo n’ibisubizo byabarijwe/byatanzwe muruhame kandi byumvikana ako kanya (live) kuri Radio Rwanda. Umunyarwanda wese uba mu mahanga kandi ubishaka utarabonye umwanya wo kuza mu nama yari afite umwanya wo kubaza cyangwa gutanga ibitekerezo kuri telefoni cyangwa munyandiko. Ibyo bibazo byagiye bisubizwa n’abategetsi bari aho kandi babishoboye.

 

Mu batelefonnye twavuga nk’Umunyarwanda wo mu Budage, muri Autriche, Cameroun na Belgique.

 

 

Imyanzuro rusange y’Inama:


 

Inama irangiye kandi nk’uko bisanzwe nyuma y’inama zose zabaye, hafashwe imyanzuro ikurikira.

 

  1. Inama nkuru y’Igihugu ku Bumwe n’Ubwiyunge iteranye ku nshuro ya gatatu yasanze nyuma y’imyaka icumi ibyagezweho mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu miyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange ari icyizere ku Rwanda rw’ejo haza;

 

  1. Ubufatanye bw’Abanyarwanda bose n’uruhare rwa buri Munyarwanda birakenewe mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.  Abanyarwanda bakwiye kwiyumvisha no gusobanukirwa neza ibyerekeye Jenoside n’itandukanyirizo ryayo n’ibindi byaha birinda imvugo zitirira abantu muri rusange ibikorwa cyangwa imvugo by’abantu kugiti cyabo cyangwa agatsiko k’abantu (globalisation). Ibi birareba cyane cyane:

-           Inzego z’ubuyobozi za Leta

-          Amadini

-          Abikorera ku giti cyabo

-          Imiryango itegamiye kuri Leta

-          Imitwe ya Politiki

-          Izindi nzego z’ibanze zihagarariye ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda

 

  1. Inama Nkuru y’Igihugu ku Bumwe n’Ubwiyunge yashimye kandi ishyigikira imyanzuro yavuye mu Nama y’Abana yabereye i Kigali, tariki ya 29-30 / 04 / 2004

 

  1. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kubumbatira no gusyhigikira umutekano n’amahoro, kuvoma ibyiza mu muco nyarwanda no kubahiriza amategeko ni inzira nyakuri yo guharanira ko Jenoside itazasubira

 

  1. Hakwiye kujyaho itegeko n’amabwiriza ashishikariza buri Munyarwanda wese kwitabira Inkiko Gacaca ku murenge atuyemo

 

  1. Abantu batireze bazahamwa n’icyaha cya Jenoside bakwiye kuzahanwa kuburyo bw’umwihaliko.

 

  1. Hakwiye guteganywa ibihano bikomeye ku bapfobya Jenoside n’ababangamira imikorere myiza y’Inkiko Gacaca cyane cyane ku basubira gukora icyo cyaha

 

  1. Abayobozi n’impuguke bakwiye gutanga urugero ku bandi baturage mu gutanga ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye igihe cya Jenoside

 

  1. Ibibazo by’abacitse ku icumu bikwiye guhabwa umwanya w’ibanze mu nzira yo kunga Abanyarwanda; by’umwihariko abagore bafashwe ku ngufu bakanduzwa SIDA nkana bakwiye gufashwa mu buryo bwo kwivuza

 

  1. Hakwiye kujyaho amabwiriza ku biranga ubunyarwanda no kugena ingamba z’uko bwashimangirwa hagaragazwa ibizira birimo kubusenya no kubusebya

 

  1. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifatanyije n’izindi nzego isabwe kuzategura inyandiko yo gusaba ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga kurwanya ibikorwa bipfobya Jenoside (négationisme).

 

Iyo akaba ariyo myanzuro yafashwe kandi izagenderwaho mugutegura inama itaha.

 

 

 

Ingendo n’ibiganiro nyuma y’inama


 

Uretse imirimo rusange y’Inama hagiye habaho imibonano kuburyo bw’umwihariko hamwe n’ingendo.

 

  • Ikiganiro na Perezida wa Senat Dr. Vincent BIRUTA

 

Mu biganiro byabaye twavuga nka Audience Nyakubahwa Perezida wa Sena Dr. Vincent Biruta yahaye Abanyarwanda baba muri Autriche no mu Budage ku biro Senat ikoreramo muri “Telecom House” ku Kacyiru. Bwana Biruta yatunyuriyemo muri make uburyo Senat ikora n’icyo igamije (Senat ikaba igizwe ubu n’Abasenateri 20).

 

Zimwe mu nshingano za Senat yatubwiye ni:

  • Gutora amategeko agenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga
  • Kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma
  • Gushyiraho bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z'Imirimo ya Leta bagenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga
  • Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n'iya 54 z'Itegeko

 

Perezida Biruta ati Senat ni urwego rwigenga kandi ruri hejuru y’amashyaka. Twamubajije niba kuriwe ntakibazo abona kuba ari Perezida wa Senat akaba na Perezida w’isyhaka PSD. Aha twashakaga kumenya uko yakwifata nk’igihe PSD abereye Perezida ikoze ikosa ikaba igomba guhabwa ibihano na Senat. Yaravuze ati ni ikibazo koko, ngo akaba ariyo mpamvu mu minsi mike azatanga uwo mwanya kugirango akazi ke agakore nk’uko amategeko n’umutimanama bye bimutegeka. Perezida yanavuze kandi ko Abasenateri ubundi batirukanwa kukazi kabo.

 

Yadusonuriye kandi ukuntu  Senat n,umutwe w, Abadepite bakorana muri „Commission de médiation“ cyane iyo habayeho ko Senat isubiza inyuma amategeko aba yatowe n’Abadepite bikagomba guca muri iriya Komisiyo iba igizwe n’Abadepite n’Abasenateri bahiswemo.

 

Mukuganira no kungurana ibitekerezo Perezida wa Senat yatubwiye ko Diaspora yagira uruhare rutari ruto mugutanga ibitekerezo byagirira ighugu akamaro. Ikiganiro cyari gishimishije kandi Perezida Biruta yatwakiriye neza.

 

  • Umubonano na bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu muri Hotel Novotel Umubano

 

Uwundi mubonano ni uwo Diaspora yagiranye na bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu muri Hotel Novotel Umubano. Aha twavuga nka Prokireri wa Repubulika; Umukuru w’Ingabo (Chef d’Etat Major); Ministre muri Présidence; Ministre w’Imari, Iteganya migambi n’ Ingengo y’Igihugu; Perezida wa commission y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Umunyamabanga Nyubahirizategeko wayo; Perezida w’Urugaga rw’amashyaka; Uhagarariye umukuru w’gihugu mu karere k’ ibiyaga bigari n’abandi. Uyu mubonano wari uyobowe na Madame Fatuma NDANGIZA.

 

  • Ikiganiro cya mbere twakigiriwe na Ngarambe Francois, Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba ari na Perezida w’Urugaga rw’Amashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda ( Forum des Partis).

 

Yadusobanuriye uko iyo Forum ikora. Ngo iriya Forum ni inganzo y’ibitekerezo ku bibazo Igihugu gifite n’ingamba zafatwa kugirango bikemurwe. Akaba ari ahantu rero abantu badahuje ibitekerezo bimwe muri politiki bagira impaka bisanzuye bagamije ariko gushakira hamwe ingamba zatuma ibibazo igihugu gifite bikemuka. Ngo izo ngamba rero zikagezwa ku zindi nzego zishinzwe kuba zazishyira mu bikorwa. Nka Guverinoma ikareba ukuntu yabishyira mu mishinga cyangwa se Inteko ishinga amategeko ikareba ukuntu byavamo itegeko cyanga se bikanyuzwa mu mategeko asanzweho. Aha rero akaba yarerekanaga ukuntu n’ubwo hariho kudahuza ibitekerezo muri politiki wa mugambi w’Ubumwe n’Ubwiyunge uhari.

 

  • Ikindi kiganiro twagihawe na Jenerali James Kabarebe, Chef wa Etat Major.

 

Yadusonuriye muri make imiterere y’igisirikari n’izindi nzego z’umutekano ubu mu Rwanda. Ngo hariho igisirikari gishinzwe umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, hakaba n’igipolisi gishinzwe umutekano n’ubusugire bw’abantu n’ibintu mu gihugu. Iyo bibaye ngombwa kandi ngo izo nzego zombi zirunganirana.

 

Ku mirimo y’igipolisi yasobanuye ko kera igipolisi cyategekwaga n’inzego nyinshi kandi zitandukanyije ubuyobozi ugasanga bidindiza imirimo cyane. Yatanze urugero rwa Gendarmerie yari muri Minadef ariko Polisi ikaba muri Mininter.

Ubu rero byashyizwe murwego rumwe kandi imihindukire ikaba igaragarira mu mikorere y’igipolisi ubungubu, ndetse n’icyizere izo nzego zifitiwe.

 

 

 

Uretse kutunyuriramo muri make impamvu zatumye ajya mu igisirikare, ikindi yibanzeho ni ukuntu Ubumwe n’Ubwiyunge bwagezweho mugisirikare batiriwe bakora amanama. Ati ubu mu Rwanda nta ngabo z’abahutu cyangwa z’abatutsi zibaho. Ngo ariko na kera cyane Ingabo zari izi Igihugu, za rwanaga nk’abanyarwanda barengera u Rwanda.

Ngo ahubwo we biramutangaza kubona hagomba gukorwa amanama kugirango abantu bahuje imico, ururimi n’ibindi babane neza, bagirane ubumwe. Aha yabivuze avuga ko “Abasivili” basigaye inyuma mu bumwe n’ubwiyunge ugereranyize n’abasilikare.

 

Ati ubu intambara ikomeye u Rwanda rufite iri mu basivili bize amashuri makuru, ngo kuko aribo batumvikana. Ngo cyane ikibazo cya “Idéologie” abasivili bakunze kwibandaho nicyo giteye impungenge kurusha intambara zisanzwe turwana.

 

Kubyerekeye ubumwe n’ubwiyunge mu gisilikare, Jenerali James Kabarebe yahise atumira abari aho, ati niba mufite umwanya kandi mubishaka muzaze njye kubereka uko Ubumwe n’Ubwiyunge mu gisirikare bwagezweho. Abaraho barabyemeye, bukeye ku itariki ya 11.05.2004 abenshi muri bo bafata urugendo bagana i Nasho mu ikigo cyo kwitorezamo.

 

Atanga ikiganiro cye kandi, Jenerali Kabarebe yunganiwe na General Major Rwarakabije hamwe na bamwe muri ba officiers batahukanye, abasirikare barwaniraga muri Kongo (barwanye Leta y’Urwanda) ubu bakaba barasubijwe mu ngabo z’igihugu nk’uko Inama ya GVT iherutse yabyemeje.

General Major Rwarakabije yatubwiye impanvu we na bagenzi be bahisemo kureka kurwana bagafata iya mbere mu gutaha bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kuza kubaka igihugu aho guhora barwanira hanze. Yagize ati ahanini iyo washyiraga kumurongo ibyo uvuga ko urwanira haba demokarasi, kutavangura amoko, amadini n’uturere mu mirimo no mu mashuri n’ibindi wasangaga mu gihugu barabigezeho kera cyangwa se barabitangiye. Ati ahubwo ugasanga uriho urasenya. Ngo aha niho bafashe umugambi wo gutaha bumvako ahubwo niba hari umusanzu wundi batanga bawutangira mu gihugu aho gusenya ibyariho byubakwa bari hanze. Umugambi wo gutaha wavutse utyo, ngo si amaco y’inda nk’uko bamwe bakunze kubivuga, ngo nta n’igitutu bashyizweho mugufata uyu mugambi. Ibyifuzo byabo ngo ni uko n’abandi bashyira intwaro hasi bagataha kuko aribyo Abanyarwanda n’imiryango yabo babategerejeho, niba bafite ibitekerezo byubaka bikuzuza ibiriho. Abari aho babashimiye ubwo butwari bagize cyane ko wabonaga ko ibyo bavugaga byabaga bibavuye ku mutima koko kandi babyemera.

 

Ngaruke rero ku rugendo rw’ i Nasho aho Brigade ya 105 yasuwe.

Kuva i Kigali kugera i Nasho muri Bus hari urugendo rw’amasaha hafi atatu, uciye Rwamagana, Kibungo, Rukira, Nasho. Bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo baraduherekeje, aha twavuga nka Coloneli Jacques Nziza, Liyetona Coloneli Mathias Murengerantwari, ndetse na bamwe mu bakozi bakuru bo muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge nka Mbaraga Paul n’abandi.

 

I Nasho rero abashitsi bifurijwe ikaze n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’Igihugu Generali James Kabarebe n’abamwungirije nka LIYETONA JENERALI Charles Muhire, uyobora Ingabo zirwanira mu kirere ndetse n’abandi.

Tumaze kwihungura akavumbi, batujyanye aho Brigade ya 105 yari yateraniye. Batubwiye ko hari abasirikare bagera kuri 3.500 baturutse muri za Bataillons zitandukanye, harimo n’abari batahutse bavuye muri Kongo.

 

Nyuma y’imihango ya gisrikare yo guhererekanya ubuyobozi, Umugaba w’Ingabo yafashe ijambo, avuga impanvu yurwo ruzinduko, ko ari ukutwereka uko ingabo zifashe muri wa mugambi w’Igihugu w’Ubumwe n’Ubwiyunge. Abo basirikare nabo ntabwo batinze kubitwereka baratubyinira ndetse biryoshye n’abashyitsi bajyamo barabafasha. Ubonye moral n’umuco bafite, ntawashidikanya ko abasilikare b’u Rwanda basenyera umugozi umwe.

Nyuma yaho rero mu rwego rwo gusabana bakiriye abashyitsi byiza cyane, barafungura bica n’akanyota hanyuma baradusezerera.

 

  • Gusura umugi wa Kigali na Memorial centre ku Gisozi

 

Mu rwego rwo kutwereka amajyambere Igihugu kiriho gitera twari twaraye tugize urundi rugendo mu umugi wa Kigari aho twasuye Hoteli nshya ya Intercontinental, KIST ( Kigali Institut of Science, Technilogy and Management, Website: www.kist.ac.rw), Quartiers nshyashya za Kigali.

 

Twasuye kandi na Kigali Memorial Centre iri i Gisozi (Website: www.kigalimemorialcentre.org).

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwafunguwe ku itariki ya 07 Mata 2004 ruteganyirijwe gushyingurwamo abazize Jenoside 250.000. Rukaba rugizwe n’ibice byinshi ari byo:

  • Imva za rusange
  • Inzu ndangamurage y’urwibutso
  • Urwibutso rw’abana
  • Abantu bavukijwe ubuzima (za Jenoside zabaye ahandi)
  • Ubusitani bw’urwibutso
  • Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubushakashatsi
  • Imfashanyigisha

 

Ararekwa ntasyira mbaye ndekeye aha, nizeyeko abo twari kumwe bazanyunganira haramutse hari ibyo nibagiwe cyangwa navuze muburyo butumvikana. Naho abandi nababwira iki, musure u Rwanda rwanyu, mubonane n’abavandimwe kubakibafite, maze muze mubwire abandi Banyarwanda ibyo mwabonye.

 

Aha ndashimira cyane bagenzi banjye twari kumwe i Kigali banyunganiye mugukora iyi nshamake y’iyi nama.

 

Mukomere kandi mugire amahoro y’Imana

 

 

 

 

__________________________________

Providence Tuyisabe

Secrétaire générale de la Diaspora

Rwandaise en Allemagne

 

 

 

 

 


00:13 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (0) |  Facebook |

Les commentaires sont fermés.