16/07/2004

IKINYAMAKURU Umutabazi No 13 - Nyakanga 2004

Bimensuel  (Ikinyamakuru gisohoka kabiri mu kwezi)

No 13 Nyakanga 2004

Yo kuva kuwa 01 kugera kuwa 15 Nyakanga 2004                                                                                                                         

                                                             

                            Email: Umutabazi J. Bimensuel: umutabazi@yahoo.fr

 


Ingingo zikubiye muri iki kinyamakuru :                                                                                                Urupapuro                                                                                              

                                                                                          

1. Ijambo ry’ibanze :             

  - Inzira ndende……………………………………………………………………………………. ……2 -  3

 

2. Amakuru y’abanyarwanda :

  - Abanyarwanda bagaramye ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi ……………………. ………..3 - 4

 

3. Politiki :

  - Imyaka 42 y’ubwigenge, n’imyaka 10 y’igitugu mu Rwanda. ……………………………………4 - 5

  - Umuti w’ubwiyunge uzavugutirwa bande ? ………………………………………………………..5 - 6

 

4. Umutekano :

  - Amahoro ntashingira ku buryarya……………………………………………………………………6 - 8

 

5. Ubutabera :

  - Urukiko rwa gisirikare rwabonye abashinjacyaha……………… ……………………………….. 8

 

6. Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage:

 -  "Business" muri Kigali yabonye beneyo…………………………………………………………….8- 9

 

7. Amakuru anyuranye :

  - Afurika yunze ubumwe mu gifuma cya FPR-Inkotanyi…………………………………………...9 - 10

 

8. Amakuru ashyushye :                                                                                                                                 

  - Liprodhor, igitambo cy’abaharanira ubutabera……………………………………………………10 -11

 

9. Abatwandikiye :

  - Abagizi ba nabi  baragororewe! ……………………………………………………………………..11 - 12




IJAMBO RY’IBANZE

 

Inzira ndende.

 

Ubwanditsi



Ku italiki ya 4 Nyakanga mu gihugu hose twijihije umunsi
w'intsinzi. Buri wese yagize icyo yibuka n'icyo yibaza ku kaga
kagwiriye abanyarwanda n'icyo intsinzi yaba yaramugejejeho. Hari abo
yakamiye ayera abandi ibakamira atukura. Hari abo yashyize mu nzu
abandi ibaheza hanze.



Ku bantu bari mu mugi wa Kigali muw'i 1994, iyo taliki ibibutsa
byinshi. Hari kandi n'abawuherukamo icyo gihe ubu bakaba barabuze
inzira izawubagezamo nyuma y'aho iz'amarere ziwushinzemo amababa,
aribyo bise kwibohoza.



Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda mu gihe
cyo kwizihiza intsinzi, yaravuze ati: « Kwibohoza ni inzira ndende
kandi buri wese agomba kuyigiramo uruhare rukomeye. » Abazi
gusesengura amagambo, bemeza ko yashakaga kuvuga ko atararangiza
intambara yo kwibohoza. Kimwe n'abandi, Kagame yemera ko abaturage
bakiboshywe kandi ko bagomba guharanira kwigobotora iyo ngoyi.
Icy'ingenzi rero ni ukumenya ingoyi ibaboshye iyo ariyo. Iyo ngoyi
buri wese agomba kuyitungira undi agatoki maze bakayigobotora ubuzira
herezo.



Iyo witegereje neza, usanga ibyo FPR n'ingabo za Paul Kagame
bakoze kuva muri 90 kugeza magingo aya atari intambara yo kwibohoza,
ahubwo yarabaye intambara yo kuboha abaturage. Twibuke ko iyo
ntambara yashojwe n'agatsiko k'abafite inyota y'ubutegetsi kandi
bakomeje gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya mpatsibihugu, maze
kakayishoramo abaturage b'inzira karengane. Ako gatsiko kandi
kayobowe na Kagame ni nako gakomeje kuburabuza abaturage, kabicisha
inzara, umunyururu n'ibindi bibi byose byagiye bigaragara kuva aho
FPR ifatiye ubutegetsi.

Ibyo nibyo umukuru w'igihugu yemeza ko bitagomba kurangira.



Abakomeza kubigiramo uruhare bamutiza umurindi rero, nabo ni
abanzi b'abaturage kuko ntibabashakira amahoro. Ibi birasaba
abanyarwanda ubwabo kwimenya, bakamenya ko kubaho kwabo aribo bireba
mbere na mbere maze bagahagurukira kuguharanira barwanya akarengane
n'igitugu. Nibyo koko igikorwa cyo kwibohoza ni inzira ndende, ni
igikorwa kandi kizaragwa abuzukuru n'ubuvivi.



Iyo usubije amaso inyuma, usanga mu mateka y'igihugu cyacu
hamaze kubonekamo ibikorwa bibiri byitiriwe ibyo kwibohoza. Hari
icyabibimburiye muri 1959 igihe abanyarwanda bigobotoraga ingoyi ya
gihake bagashobora no kwigeza k'ubwigenge. Iyo ntambwe niwo murage
impirimbanyi za demokarasi zaturaze. Byaragaragaye kandi ko
abacunguzi ba FDLR bakomeje kuwugenderaho banga gutatira igihango.
Kuva muri 1990 hadutse ikindi gikorwa cya FPR kigamije gusibanganya
uwo murage, maze nabo biyitirira kubohora u Rwanda. Ibyakurikiyeho
buri wese yarabyiboneye. Imbuto babibye mu banyarwanda yeze
ubuhotozi, inzangano, ubujura, urugomo, amacakubiri n'ibindi. Ninde
uzemera ko uwo murage awusigira urubyaro rwe ? Ninde uzemera ko
Revolisiyo yo muri 1959 yasibangana maze igasimburwa n'intsinzi yo
muri 94 ? Ninde uzemera ko umuturage asubizwa ku ngoyi, agahezwa ku
byiza by'igihugu cye byikubiwe n'agatsiko ? Ninde uzemera kuraga
umwana we kuzahora yishisha umuturanyi aho gusabana ngo bisungane
basangire akabisi n'agahiye, bahana amazi n'umuriro?



Aha buri wese yakwibaza akisubiza, agahitamo inzira ayoboka
kandi agafatanya n'abandi kuyitunganya. Uruhare rwa buri wese koko
rurakenewe kuko ari ngombwa ko abanyarwanda bose batahiriza umugozi
umwe, bakibohora aho gufasha abababoha gukanyaga ingoyi.

Niba koko Paul Kagame yemera ko kwibohoza ari inzira ndende
nkuko n'abandi benshi babyemera, amenye ko iyo nzira yatangiwe 1959
kandi nkuko abivuga ko itagira iherezo. Ntabwo rero yarangiye taliki
ya 4 Nyakanga 1994. Kwibwira kandi ko yayizitiye akayisimbuza iye
yatangiye muri 90, ni byabindi byo kuyobya abaturage kandi nabo
batazashobora gukomeza kubyihanganira.



Bambali b'inzira ndende rero, mukenyere mukomeze urugendo
ruracyari rurerure kuko inzira mwatangiye ntigira iherezo. Ariko
nyamara, uko intambwe iterwa igana imbere, niko muzajya musanganirwa
n'ibyiza biyitatse.

Muhorane ubutwari.



AMAKURU Y'ABANYARWANDA



Abanyarwanda bagaramye ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi.



Straton Musemakweri


Kuva mu mwaka w'i 1994 ubwo u Rwanda rwongeraga kwigarurirwa
n'abana b'impunzi z'abatutsi zari zarahunze impinduramatwara ya
rubanda (Révolution Sociale) yo muri 1959, abaturage hirya no hino
ndetse no mu nzego zinyuranye bakomeje kuzibukira ingengabitekerezo
FPR-Inkotanyi yamye ishyira imbere.



Mubyukuri, kuva u Rwanda ruterwa n'inkotanyi kuwa 1/10/1990,
impamvu zasobanuraga icyo gitero kitari gishyigikiwe n'abanyarwanda
ahubwo cyaje kibica, kibavana mu byabo ndetse no mu gihugu, zibandaga
ku kuzana demokarasi, kuvanaho ubutegetsi bw'igitugu no guca
akarengane, gusenya ubutegetsi bw'akazu n'ibindi bijyanye nabyo
inyenzi zabwiraga abanyarwanda n'amahanga mu magambo meza n'akarimi
gasize ubuki. Nyamara ikigaragara, ni uko ibyo FPR yashinjaga
Repubulika ya kabiri aribyo irimo kwikorera gusa !

Ahubwo wagira ngo icyo gihe Inkotanyi zaduciraga amarenga
zitugezaho gahunda y'ibyo zateganyaga gukora mu Rwanda (projet de
société) ntitwumve neza ibyo aribyo. Bwarakeye biraba !



Ngo akaremeye ugatega iminsi ! Uko iminsi igenda ihita, niko
abaturage bagenda basezera ku ngengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi
ishingiye ku kinyoma ikandamiza, ingengabitekerezo igamije gutanya
burundu amoko atuye u Rwanda

kubera inyungu za politiki ibifitemo, politiki y'ubwibone,
kwiyemera no kwishyira imbere kw'agatsiko k'ingerwa ku mashyi
z'abanyepolitiki n'abasirikare bari ku isonga ry'ubutegetsi hano i
Kigali.



Abateye u Rwanda bakaruvutsa amahoro, barushoye mu bwicanyi
bukomeye bwo muri 1994, ubwicanyi ba nyirukubukora basabye amahanga
ko yabwita « génocide ». Kuva icyo gihe, ubwo bwicanyi bwakoreshejwe
n'abari bamaze gufata ubutegetsi, nk'intwaro ikomeye yo gucecekesha
abahutu FPR yemeza ko aribo bicanyi. Icyo cyaha kidasaza kigamije
gutera isoni abo kigerekwaho ngo bacishe make muri politiki,
abanyarwanda bamaze kukigarama pe !



Nk'uko bisobanurwa na Munyurangabo, imyumvire mishya ku kibazo
cy'itsembabwoko iragenda ishinga imizi mu banyarwanda. Ahavugwa cyane
ni muri rwanda rwejo rw'abanyeshuri batagikozwa imvugo
y'amarangamutima. Ngo n'amadini anyuranye, mu mirimo yayo yaba atoza
abayoboke kutemera jenoside nkuko isobanurwa n'ubutegetsi bwa FPR.
Hiyongeraho imwe mu miryango itegamiye kuri leta irengera
uburenganzira bw'ikiremwa muntu; uvugwamo ni LIPRODHOR. Ahubwo hari
abemeza ko no mu ngabo harimo abatakigendera ku magi ngo bemere ibyo
umutima nama wabo utemera.



Ibyo byiciro by'abanyarwanda byongeye kwikomwa n'ubutegetsi, ni
abatemera ko abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu bishe kandi
bagambiriye gutsemba abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi. Ikindi
batumvikanaho na Paul Kagame ni uko ahakana akomeje ko abatutsi cyane
bo muri APR bishe abahutu mu Rwanda no hanze yarwo.



Basomyi rero, intego kuri twese, ni ukubohoza igihugu. Icyo
gikorwa, ni njye, ni wowe ni kanaka wundi tuzahaguruka tukanga
kwemeza ibitari byo, kandi uwo murongo tukawugumaho kugeza ubwo
n'abandi bawudushyigikiraho maze tukawumenyereza. Abakurambere bacu
baturaze ukuri ntabwo baturaze FPR n'ibinyoma byayo. Ubutegetsi
bukomeje kubeshyera abaturage ngo bishongora ku bataburura amagufa
y'ababo. Nyamuneka mureke tutazava aho dupfa amagufa kandi twarabuze
abantu ! Ahubwo twibande ku byaduhuza ngo dusane u Rwanda rwasenywe
na FPR-Inkotanyi. Ariko kandi n'iryo taburura rishatse ryahagarara
kuko n'abandi bararekeye !



POLITIKI



Imyaka 42 y'ubwigenge, n'imyaka 10 y'igitugu mu Rwanda.



Célestin Sindayigaya



Mu mateka ya politiki y'u Rwanda, ukwezi kwa Nyakanga gufite
byinshi kutwibutsa. Kuwa 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwongeye
gusubirana ubwigenge naho kuwa 5 Nyakanga 1973, ubutegetsi bwa
Repubulika ya mbere bwahiritswe na Coup d'Etat, mu gihe abanyawanda
tutazibagirwa ifatwa ry'ubutegetsi i Kigali na FPR-Inkotanyi hejuru
y'imivu y'amaraso no mu miborogo itarigeze ibaho mu gihugu kuwa 4
Nyakanga 1994.



Muri ibi bihe rero bya Nyakanga 2004, abanyarwanda bongeye
gucikamo ibice mu myumvire ishingiye ku mateka ya politiki yaranze u
Rwanda. Nk'uko bihesha ishema abaturage batuye isi yose, umunsi wo
kwibuka ubwigenge ni umunsi ukomeye ndetse uhabwa umwanya wa mbere.

Niyo mpamvu bawita « Fête Nationale. » Iwacu, siko bimeze
nk'uko dusigaye twejeje abahanga mu gucura amateka yo guha icyerekezo
imyumvire igamije guha igitugu intebe hano mu Rwanda.



Mu gihe abanyarwanda basubiza amaso inyuma ngo bizihize
ubwigenge banazirikana intwari zitanze kugira ngo tubugereho,
ubutegetsi bwemeza ko nta kintu kidasanzwe cyabaye kuwa 1 Nyakanga
1962. Ahubwo kuwa 4 Nyakanga 1994, Inkotanyi zafashe ubutegetsi igihe
zagarikaga ingogo bityo tukaba tugomba kubizirikana. Ubundi ngo ni
kuri uwo munsi ba Rutemayeze bibuka ko icyo gihugu bigaruriye
bagisanganye ubwigenge !



Ariko nyamara, kuba u Rwanda rwarigenze muri 1962 kubera
ubwitange bw'abarwanashyaka b'abahutu, ntabwo biha uburenganzira
abategetsi b'abatutsi bayobora u Rwanda muri ikigihe, gupfobya ibyiza
izo ntwari zagejeje ku banyarwanda. Ku Isi yose, abaharaniye
ubwigenge bw'ibihugu byabo bagizwe intwari kandi barabyubahirwa
uretse mu Rwanda rw'iki gihe!!

Izo ntwari zari ziyobowe na Grégoire Kayibanda zaharaniye ubwigenge
zifatanije n'abanyarwanda benshi uvanyemo gusa abifuzaga kuryamira
abandi bakoresheje igitugu. Zibikora, ntabwo zaharaniraga ubwoko ubu
n'ubu nk'uko ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi n'inshuti zayo
babeshya abanyamahanga. Icyo zari zimirije imbere ni uko abahutu,
abatutsi n'abatwa bareshya imbere y'amategeko; isaranganywa
ry'umutungo w'igihugu kugira ngo abagituye bawusangire nta
kuryamirana ; kuvana ubutabera mu kwaha kw'agatsiko; iyakirwa mu
mashuli ry'abana b'abanyarwanda bose aho kuyagira umwihariko w'abana
b'abashefu n'abasushefu kugira ngo bategurirwe kuzayobora u Rwanda
bonyine.Kuba ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bupfobya ubwigenge bw'u
Rwanda n'abitanze ngo tubugereho, ni ikimenyetso simusiga
abanyarwanda dukwiye kubonamo amatwara y'ubutegetsi buriho asa
nashaka kwigizayo Repubulika akagarura ubuhake. Ahubwo nitureba nabi
dushobora kugarurirwa Kalinga, inyambarabishahu yari ikimenyetso
cy'ubutegetsi bwasheshwe na Révolution Sociale yo muri 1959, nayo
itemerwa n'Inkotanyi da !! Mu birori byabereye kuri Stade Amahoro i
Remera, Perezida Paul Kagame yahavugiye ijambo ryumvikana kandi
abanyarwanda yaribwiraga bagombye kurifata uko yarivuze. Umukuru
w'igihugu yagize ati : « Kwibohoza ni inzira ndende kandi buri wese
agomba kuyigiramo uruhare rukomeye . » Wa mugani wa Kagame rero,
birakwiye ko buri munyarwanda yisuzuma agatekereza umusanzu we mu
kubohoza u Rwanda ari nabyo kwibohoza nyine. Kwibohoza no kubohoza
igihugu muri iki gihe, bivuga kuvana amaboko ku ngoma y'Inkotanyi no
ku buyobozi bwayo buhagarariwe na Jenerali Paul Kagame. Uko kwibohoza
Kagame atugiramo inama, ni ukwishyiriraho ubutegetsi butubereye,
butica, budafungira abantu ubusa, butiba, budacyemura ikibazo
cy'umuturage bubanje kumureba ku umutonzi w'izuru, ubutegetsi buha
agaciro intwari z'igihugu budashingiye ku bwoko bwazo. Imfubyi
niyumvire mu urusaku, abajyanama sibo babuze!!

Umuti w'ubwiyunge uzavugutirwa bande ?



J. Sauveur Murengezi



Ubundi mu kinyarwanda, hiyunga abagiranye ikibazo kigaragara ku
buryo kibatanya. Mu Rwanda, mu bihe bitandukanye, impamvu zinyuranye
zatandukanyije abarutuye. Imibanire hagati y'abanyarwanda mbere na
nyuma y'umwaduko w'abazungu yakunze gushingirwaho. Abahutu bemeza ko
bakandamijwe n'abatutsi bari bafite ubutegetsi.

Iryo kandamizwa rikunze kwibanda ku icyo bise ubuhake. Ubundi
isezererwa ry'ingoma ya cyami binyuze muri Kamarampaka kuwa 25 Nzeri
1961, naryo ntabwo ryabonywe neza n'abari bambuwe ubutegetsi. Ni
kimwe na Révolution Sociale yo muri 1959 yagejeje ibyiza ku
banyarwanda ariko kandi ikaba igereranywa n'itsembabwoko n'abo
yakosoye icyo gihe. Ibyabaye muri 1994 byo byaje ari simusiga,
nyamara imvano n'ingaruka zabyo nicyo kibazo igihugu kiri
kwivurugutamo. Kuba ibi bitavugwaho rumwe, bikwiye kuvuganwaho mu
manyakuri kugira ngo bitazakomeza gushyamiranya abana n'abuzukuru
b'u Rwanda.



Imvugo ya politiki yeze hanze aha ni : « Turashaka
imishyikirano », kimwe n'uko hari abasaba ibiganiro bya politiki
bitaziguye (Dialogue inter-rwandais hautement inclusif). Ikingenzi,
ni uko abenshi bamaze kubona ko ikibazo cy'u Rwanda ari icya politiki
bityo kikaba gisaba umuti wa politiki. Twibuke ko uwo muti ushakwa,
ari uwo kugeza igihugu ku ubwiyunge buzarama, bukanashingiraho ubumwe
hagati ya bene Gahutu, bene Gatutsi, bene Gatwa, bene Kanyenduga na
bene Sagakiga kandi bukazakomeza kuba isoko y'amahoro n'amajyambere.



Ikibazo cy'ubwiyunge mu Rwanda, gikunze kubererekerwa
n'abakivugaho kubera impamvu za politiki bamwe na bamwe baba
barengera. Biratangaje kumva ubutegetsi bwa FPR bwihanukira ngo
bwagejeje abanyarwanda ku ubwiyunge. Ni bande biyunze ? Ubajije
umututsi n'umuhutu baturanye hariya ku urutare rwa Ndaba cyangwa kuri
Mbyo ho muri Gashora kimwe n'ahandi, bakubwira ko biyunze mu biki ?
Ubundi hagati yabo bapfaga iki ko bari basanzwe baturanye kuva kera?
bakubwira ko biyunze mu biki ? Ubwiyunge hagati y'abanyarwanda ni
buvugishweho ukuri.



Kugira ngo ubwiyunge bugere ku baturage aho bitungiwe n'isuka
mu utugari n'imirenge, hari ibishyitsi byashibutseho amacakubiri
bigomba kubanza kuvugana, bikiyunga noneho umwera ugakongera. Igika
gisabwa gufata iyambere, kigizwe

n'abatutsi bo muri FPR-Inkotanyi n'abahutu bahoze mu butegetsi
mbere ya 1994, ubu FPR ikaba ibagendaho hamwe n'abayobozi bingabo za
FAR banze kuba ibikoresho bya FPR-Inkotanyi no kwemera ibinyuranye
n'ibyo bazi ku marorerwa yagwiriye u Rwanda muri 1994. Ubwiyunge
hagati y'ibi bishyitsi buzorohereza abandi banyarwanda. Ariko kandi,
ni ukwirinda ruswa ishobora gukoreshwa n'abari ku butegetsi mu kugura
abantu ku giti cyabo nkuko byagenze kuri Jenerali Paul Rwarakabije.



Igika cya kabiri cyo gutegura ubwiyunge rurangiza hano mu
gihugu, ni ubushake bukwiye kugaragazwa n'ubutegetsi bwa Kigali
hamwe n'abatavuga rumwe nabwo (opposition démocratique) bakorera mu
Rwanda no hanze. Ubwo butegetsi bwa Kigali buvugwaho kuba bwiganjemo
abatutsi hamwe na ba « ndiyo bwana » b'abahutu, babukingiye ikibaba
ngo amahanga akunde yemere ko buri munyarwanda wese abwisangamo.
Twibuke kandi ko abatavuga rumwe nabwo biganjemo abahutu hamwe
n'abatutsi basanze ibyiza ari ukugendera kure ikitwa FPR-Inkotanyi
n'ibikorwa byayo.



Igika cya gatatu gikwiye guha amahirwe ubwiyunge, ni imitwe ya
politiki irwanya ubutegetsi bwa Kigali. Muri yo harimo irwana ku
uruhembe rwa politiki gusa, hakaba niyeguye imiheto yo kurasa
inzitizi ya demokarasi, amahoro n'ubumwe mu Rwanda. Muri izo
ntwaramiheto habonekamo Urugaga ruharanira demokarasi no kubohoza u
Rwanda (FDLR). Imwe muri iyo mitwe ya politiki igwa mu mutego w'uwo
bahanganye igashinjanya ibyaha ibi n'ibi kugera ndetse ubwo yanga
guhurira mu mpuzamashyaka. Igihe cyose iyo myitwarire n'imyumvire
izaba idahindutse, imbaraga zo kugeza igihugu ku bwiyunge
zizahazaharira bikomeye. Birakwiye ko ayo mashyaka n'imitwe ya
politiki byereka rubanda ko bishobora kumvikana hagati yabyo ndetse
no hagati y'abayoboke bayagize. Kumvikana tuvuga, si ukuba amacuti,
ahubwo ni ukujya inama, ni uguhuza umugambi, ni ukwirinda icyadindiza
inzira ndende yo kubohoza u Rwanda, ndetse ni ukutishyira imbere
ahubwo ugashyira imbere gahunda ishyigikira i bikorwa by'abacunguzi
n'inyungu z'abanyarwanda muri rusange. Ibi nibyo bizabaha intege zo
kujya impaka n'ubutegetsi butajenjetse bwa Jenerali Paul Kagame.



Icyo abanyarwanda bategereje kuri buri gika, ni ubushake bwo
kwicisha bugufi, kureka gutsimbarara no gushimishwa n'ibyubahiro
rubanda rutavanamo inyungu no kwirinda ku buryo budasubirwaho
politiki yo kwigizayo abandi banyarwanda. Ubwiyunge buva ku ubushake
impande zombi, kuko butagerwaho ku gahato nkuko FPR
ibyibeshyaho.Uretse ko buri wese agomba kwihatira kubwemera yegerana
na mugenzi we kuko icyo turwanira, ni u Rwanda kugira ngo
tuzarubanemo tunarurage urubyaro mu mahoro. Niba hari andi masomo
ategerejwe, azabonwa n'abataravuka !



UMUTEKANO

Amahoro ntashingira ku buryarya.
Eustache Gatarayiha


Amahoro n'umutekano ni ishingiro ry'umutuzo kuri kamere muntu,
ni intandaro kandi y'amajyambere y'igihugu n'abaturage bagituye. Aya
mahoro n'umutekano bisigaye byarabaye imvugo ya politiki mu Rwanda,
ntabwo ari ikintu gifatika gihagaze ahantu ku buryo cyakwerekanwa.
Umuntu niwe wumva ko afite amahoro kimwe n'uko umutekano we ariwe
ushobora kuwupima.



Kano karere dutuyemo, kajengerejwe n'umutekano muke. Nyamara
amanama hagati y'abayobozi bakuru b'ibihugu bikagize ntasiba
guterana. Ariko se ikivamo gitanga amizero y'ako gakangisho k'amahoro
ni iki ? Igihe kirageze ngo hashakwe isoko nyayo y'amahoro mu karere
biciye mu nzira zizira uburyarya n'urwango bamwe bafitiye abandi ku
mpamvu z'ubwibone n'agasuzuguro.



Hambere aha ba Perezida Kabila na Kagame bahuriye i Abuja muri
Nigeria ngo bumvikana ko bagiye guha umwuka mushya imibanire hagati
y'ibihugu byabo.

Havugwa ko ibyo bemeranyijeho bigenda bizenguruka ku barwanyi
ba FDLR, za ngabo ziyemeje guhatira Kagame kubaha abandi no kuvugana
nabo ku miyoborere y'igihugu cyabo.



Ikibazo cy'ingabo za FDLR ntabwo gikwiye gukomeza kuba
insanganyamatsiko mu mibonano irangwa n'uburyarya Kabila na Kagame
bagirana. Ziriya ngabo zarigaragaje bihagije, ubuyobozi bwazo muri
politiki bwatangaje ku buryo busobanutse icyo busaba Leta ya Kigali
ariko amacenga aranga agasubira.



Ipfundo ry'ikibazo ni politiki ya Kongo Kagame ashaka kuyobora
byanze bikunze. Ingabo za FDLR ntizigeze zigira uruhare mu
makimbirane ya Jenerali Prosper Nabyola na Koloneli Mutebutsi, ntaho
zihuriye n'amakimbirane ya Mutebutsi na Jeneral Mbuza Mabe mu bibazo
byabaye i Bukavu. Biratangaje rero kugira ngo abakuru b'ibihugu
bibiri bahure aho ku vuga kuri Mutebutsi na Nkunda n'uruhare rwa RDF,
basimbukire ku ngabo ziyemeje kubohoza u Rwanda. Mbese izo ngabo
nizifatira Nyagatare bizahuza Kabila na Kagame ?



Ni hashakwe umuti w'ibibazo bikomereye akarere aho bazasanga
FDLR yabunganira nayo ihamagarwe kuko bidateye isoni ! None se ingabo
zari zatabaye Leta ya Mzee L.D Kabila yugarijwe n'umwanzi, igihe
zaserukanaga n'iza SADC zimwaye he ? Ni kimwe n'ubuyobozi bwazo muri
politiki bwavuganye inshuro nyinsi na Loni ndetse n'ibihugu
by'ibihangange ku kibazo cy'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari.



Ubundi, ikibazo Kongo yagombye kuvugana n'u Rwanda, ni
ukutivanga mu bibazo by'abakongomani bityo Kagame akagesa ubw'i
Nyarugenge kuko ubwo muri Kongo butari bwera, niyo bwakwera ntibwaba
ari ubwe. Ubutegetsi bwa hano mu Rwanda bukwiye guha Leta
y'inzibacyuho ya Kongo amahirwe yo kwisuganya no kwiremera
igisirikare Jeneral Kabarebe adaha amabwiriza.



Dore ubu ingabo zo mu karere ka munani ka gisirikare (8 ème
région militaire) zikorera mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru zimaze
gucikamo ibice. Izo ngabo ziyoborwa na Burigadiye Jenerali Obed
Rwibasira zihabwa amategeko n'ubuyobozi bukuru bwa RDF. Kugeza ubu,
abasirikare bahoze ari aba RCD ML ya Mbusa Nyamwisi bitamuye kuri
ziriya ngabo zikoreshwa n'umwanzi wa Kongo. Kugirango Jenerali
Laurent Nkunda akomeze imyiteguro y'intambara, RCD yabaye imuhaye
ikindi gice kinini cy'ingabo ubu zerekeje Minova ku birometro 45 mu
majyepfo ya Goma aho zahuriye n'izaturutse hano mu Rwanda zambutse
ikiyaga cya Kivu.



Hagati aho, ingabo zisigaye mu karere ka munani zikoreshwa na
RCD-Goma nizo zimaze iminsi zesurana n'abacunguzi bo muri FDLR
hakurya iyo za Masisi na Rutshuro zibeshya ko ari ingabo za Leta ya
Kongo. None se ingabo za Kongo kano kanya zivanze na RDF mugihe
havugwa urwikekwe rw'intambara hagati yazo ?



Ingabo z'u Rwanda zarambutse muri Kongo no mu Burundi ngo
guhangana na FDLR da ! Ariko umenya koko bariya bacunguzi bafite
imbaraga koko ? Ngo banafite intwaro nshya zigezweho ! Ariko se igihe
batazigize ni ryari ? Koloneli Eric Murokore niwe wigeze kudusetsa
avuye i Nyunzu muri Katanga aho yari ahanganye n'abacunguzi. Yaravuze
ati : « Igihe bariya barwanyi bazavugwa hafi y'imbibi z'u Rwanda,
Kagame azemere imishyikirano cyangwa azayirwane wenyine. »

Nkuko Murokore abivuga rero, ubwo izo ngabo zitangiye
guhwihwiswa mu Rwanda no ku mbibi zarwo, ni ugutabaza ubuyobozi bwa
FDLR zikaba ziretse gukora mu mabano ; ariko kandi Kagame
akibwiriza !


UBUTABERA


Urukiko rwa gisirikare rwabonye abashinjacyaha.



Mzee Matiyasi Sekarama


Ku itariki ya 2 Nyakanga 2004 inama y'Abaminisitiri yarateranye
muri Village Urugwiro. Icyagaragayemo cyane ni uko yibanze ku bibazo
birebana n'ingabo. Abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bazamuwe mu
ntera , ndetse na Jenerali Majoro Rwarakabije, Koloneli Jerome
Ngendahimana, Liyetona Koloneli Murenzi Evariste binjijwe
k'umugaragaro mu ngabo za RDF. Urukiko rwa gisilikare narwo
rwagenewe abashinjacyaha.



Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w'Intebe
rishyiraho Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare ariwe Kapitene
Christophe Bizimungu n'Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare wungirije
ariwe Liyetona Kayijuka Ngabo. Abo bombi kandi nibwo inama ya Leta
yari imaze kubazamura mu ntera.



Inama y'Abaminisitiri yemeje kandi ko abasilikare bakurikira bo
mu ngabo z'Igihugu bagizwe Abashinjacyaha ba Gisirikare:



01.OP 1554 Lt. Eugène Rutayisire

02.OP 1591 Lt. Emmanuel Rwankoko

03.OP 1935 Lt. Tharcisse Idahemuka

04.OP 1973 Lt. Joseph Costa Habyara

05. OP 1974 Lt. Augustin Hodari

06. OP 2025 Lt. Evariste Rurangwa

07. OP 2092 Lt. Eugène Murenzi

08. OP 2111 Lt. Charles Shema Gakuba

09. OP 2121 Lt. Pacifique Kabanda

10. OP 2122 Lt. Jean Fidèle Uwayezu

11. OP 2150 Lt. René Ngendahimana

12. OP 2420 Lt. Claude Kaberuka

13. OP 2515 Lt. Mupenzi Rujari

14. OP 2923 Lt. Damascène Kayitana

15. OP 3058 Lt. J. Claude Rutagarama

16. OP 3064 Lt. Turabumukiza Musaidi

17. AP 24445 S/Sgt Nzakamwita Faustin

18. AP 36463 S/Sgt Mukunzi Faustin

19. AP 41119 S/Sgt Rutagengwa Oswald

20. AP 44811 S/Sgt Kalima Etienne.



Iyo urebye, izamura mu ntera ku bayobozi b'ingabo bihuriranye
n'ishyirwaho ry'abashinjacyaha mu ngabo z'u Rwanda, byihishe inyuma
y'imigambi y'intambara haba muri Kongo cyangwa hano mu Rwanda. Izo
ntambara FPR imaze kubona ko abanyarwanda n'ingabo z'igihugu
bashobora kutayishyigikiramo ba Gashozantambara, ziri gutegurirwa
uburyo bwo gukangara no gukandamiza abafite imyumvire mishya ku
kibazo kiri mu Rwanda hakoreshejwe inkiko za gisirikare. Muritege
inkurikizi z'ayo maraso mashya mu ngabo za RDF kandi mube menge
banyarwanda !



UBUKUNGU N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE



"Business" muri Kigali yabonye beneyo.



Agnès Numukobwa



Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda irimo gukura ku ntambwe
abanyarwanda basanzwe badashobora gukurikira. Ubu umugi wa Kigali
usigaye uzamukamo amazu ahekeranye nk'ibihepfu ku mugina wo mu
mukenke. Muri make, imyubakire isigaye ari umwihariko w'abafite
agatuza kabahesha amafaranga atubutse.



Ikiguzi cy'ubuzima muri Kigali gisa n'icyazamuwe nkana kugira
ngo abatifite ari nabo rubanda nyamwinshi bahezwe mu murwa mukuru
wabo. Ibi byatangiranye no kwirukana abakozi baciye hasi nk'abazamu,
ababoyi n'abayaya igihe bashyirwagaho amananiza yo gushaka
ibyangombwa bidasanzwe iyo bakomoka.



Amananiza agezweho ni ayo kuzitira abacuruzi baciriritse bo mu
rwego rwa Kiosques.

Ubuyobozi bw'umugi wa Kigali bumaze gufata icyemezo nyamara
kigawa n'abaturage, cyo gusenya mpunyu hakazamurwa ruriba ! Izo
mpunyu ni za Kiosques twese dusanzwe tuzi muri Kigali. Ruriba
igezweho ngo ni za Kiosques zigera kuri 33 zikozwe mu birahure zigiye
kubakwa muri Nyarugenge. Ikiguzi gisabwa ushaka kuyikoreramo, kirenga
miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda (6.000.000 Frws). Iyi
nkuru yatangaje abatuye Kigali kugera ubwo bemeza ko umurwa mukuru
ubaye umwihariko w'abakoresha imali ya FPR-Inkotanyi cyangwa
abanyarukiye muri Kongo bakivanirayo utubuye tw'agaciro.



Kwigizayo abandi kwa FPR muri Kigali, ngo byaba ari umugambi
muremure wo gushinga ibirindiro mu buzima bwose bwa buri munsi cyane
cyane yigarurira ubukungu bw'igihugu bwo shingiro ry'ubutegetsi
n'ingufu za gisirikare.



Ababikurikiranira hafi rero barasanga abazamuye ariya magorofa,
ari nabo bagiye kuyakikiza za kiyosiki z'ibirahuri, zimwe zigaragaza
ibicuruzwa ku bahisi n'abagenzi haba ku manywa cyangwa ninjoro. Ibi
birumvikana kuko si uwari usanzwe afite aga kiyosiki acururizamo
isukali n'umunyu, uzahabwa icyo kibanza atazashobora kukishyura.



Abenshi rero baribaza uko bazamera k'uburyu mu mugi hose usanga
bavuga bati ubutegetsi bw'umugi budusubije ku isuka. Abandi bati nta
kundi byagenda ni ukuba ba Ruteruzi aho kwicwa n'inzara !

Hari abibaza kandi niba Kigali yubakwa mu kindi gihugu kitari u
Rwanda ; kuko iyo ugeze muri Rwamiko ugasanga abana barwanira
guhekenya imizi y'ibiti, wagera i Kageyo, Ndiza, Rutsiro, Gatare
n'ahandi aho abana bambaye ubusa badashobora guhinguka ku bigo
by'amashuli, naho muri Gashora n'ahandi basama isazi, wibaza icyo
imyubakire ya Kigali imariye abaturage kikakuyobera. Ubundi rero,
imyubakire n'iterambere rivugwa muri Kigali ntabwo bikwiye namba
gufatwaho igipimo cy'amajyambere y'igihugu. Ahubwo Kigali irimo
kugenda yibera umudugudu w'abayishinzemo amababa muri 1994.



AMAKURU ANYURANYE



Afurika yunze ubumwe mu gifuma cya FPR-Inkotanyi.



Sylvestre Nsekanabo



Imyaka ibaye icumi amahanga agirwa inama zo kwirinda kugwa mu
mutego wa leta ya FPR iyobora u Rwanda muri iki gihe. Izo nama zagiye
zitangwa ahanini mu ubuhamya n'isesengura byakozwe n'abantu
banyuranye barimo abanyamakuru, abahanga muri politiki y'akarere
dutuyemo, abadiporomate, abashakashatsi, abanditsi, abanyepolitiki
bahoze muri FPR-Inkotanyi ndetse n'abasirikare ba APR bahunze igihugu.



Igiteye impungenge, ni uko impanuro zishingiye ku bikorwa
bifitiwe gihamya bikomeza guhishirwa ahubwo ikinyoma kigakomeza
guhabwa intebe. Tumaze iminsi dukurikira kuri Radio Rwanda ngo ko
Omar Konarry wo muri Afrika yunze ubumwe yahakaniye u Rwanda ko nta
ruhare rwagize mu mirwano y'i Bukavu. Ibi byo ni politiki ishaje
itagombye gushyirwa imbere n'uriya muryango mushya wasimbuye OUA !!
Dore nk'ubu iperereza ry'akanama gashinzwe amahoro ku Isi rimaze
gutangaza icyegeranyo kigaragaza uruhare rukomeye ingabo za RDF na
Guverinoma y'u Rwanda byagize mu ntambara ya Bukavu, igihe
bashyigikiraga Nkundabatware na Mutebutsi. Icyo cyegeranyo gishinja u
Rwanda kuba rwaratanze intwaro n'ingabo n'ibikoresho by'itumanaho.
Naho ureke Paul Kagame wikirigita agaseka ngo bamuhanaguyeho icyaha
nawe azi neza ko yakoze !



Ubundi uhishira, abikorera abashyize hamwe. None se abo
banyamahanga bazahishira ibikorwa twikorera twe abanyarwanda kandi
tutabyumvikanaho hagati yacu ?



Inama ya Afurika yunze ubumwe yateraniye i Addis Abeba yaranzwe
n'imikorere ibogamye, iteranya aho gukiranura abafitanye ikibazo.
Igihugu cya Kongo-Kinshasa kinubiye ishyirwa ku murongo w'ibyigwa
ry'ikibazo cy'ubwenegihugu muri Kongo. Ntabwo amakoraniro y'abakuru
b'ibihugu barimo n'abicanyi bamaganira kure demokarasi mu bihugu
byabo bakwiye kwivanga mu mu nshingano za guverinoma, inteko
nshingamategeko n'izindi nzego z'ubutegetsi bwa Kongo. Aho bukera
ahubwo barasaba Kongo guhindura ibendera n'indirimbo yubahiriza
igihugu !

Kubera kwivanga kwa Afurika yunze ubumwe mu bibazo bya Kongo,
byatumye icyo gihugu gitangaza ko niba imikorere y'uwo muryango
idasubiwemo gishobora kuwuvamo. Bishobora kuba ari no muri urwo rwego
habaye ihinduranya muri Leta ya Kinshasa (Remaniement), kugira ngo
hashyirweho guverinoma yo kurwana urugamba igihugu kiri gushorwamo.



Nyuma y'aho Perezida Kagame agarukiye mu Rwanda avuye muri iyo
nama, amayoga yaranyowe ngo igitego cyarinjiye ! Igitego cyarinjiye
kubera guhakana uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu mirwano y'i Bukavu,
igitego cyarinjiye kandi kuko Kagame yatashye atangaza ko ingabo
z'Inkotanyi zigera ku 100 zizajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
mu ntara ya Darfour mu gihugu cya Soudan. Abakomeje kubijyaho impaka,
bibaza ukuntu ingabo za APR zakoherezwa mu bikorwa by'ubutabazi kandi
zizwiho ibikorwa bihohotera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.



Ingabo za APR isi yose iziziho kuba abicanyi kabuhariwe uhereye
kuri shebuja mukuru Général Paul Kagame ; ingabo za APR zikoreshwa
mu bikorwa by'ubusahuzi ; ingabo z'Inkotanyi ni ubuturo bw'icyorezo
cya SIDA ; izo ngabo zifata abagore n'abakobwa ku ngufu ; ingabo
zishe impunzi z'abanyarwanda n'abarundi muri Kongo ; ingabo
zikoreshwa mu bitero byo kwigarurira ubutaka bw'igihugu cy'amahanga ;
ingabo zica abaturage zishinzwe kurengera ; ingabo zikorera ku
murongo wa politiki ivangura kandi ipyinagaza ; ingabo zifite
ubuyobozi bukorera ku irodakoko n'ibindi.



Impamvu isumba izindi ituma APR itagombye guhabwa inshingano zo
kubungabunga umutekano mu rwego rw'ubutabazi, ni uko muri 1996 izo
ngabo zasenye amakambi y'impunzi yari yarashinzwe na Loni mu
uburasirazuba bw'icyahoze kitwa Zaïre zikaboneraho no gutsemba
impunzi zari ziyakambitsemo.



Ntakaburimvano !

Patrick Mazimpaka, igikomangoma cyo muri FPR-Inkotanyi ari mu
mwanya w'ubuyozi mu nzego z'umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ibyo
byamuhaye umwanya utagira uko usa wo guhatanira inyungu za leta-
nkotanyi mu rubuga rwa Afurika. Uwo ni umusanzu yiyemeje gutera
ishyaka rye riyobora igihugu mu bihe bitaryoroheye by'amahindura ya
politiki mu karere k'ibiyaga bigari. Nakenyere ahangane na Loni !



AMAKURU ASHYUSHYE



Liprodhor, igitambo cy'abaharanira ubutabera.



Innocent Rucikoma



Uburenganzira bw'ikiremwa-nyarwanda buranze burabyinagiwe ! Ibi
biravugwa hirya no hino mu gihugu nyuma y'icyegeranyo cyashyizwe
ahagaragara n'akanama k'aba depite 10 kahawe inshingano zo gukora
ipereza ryo gupima aho imyumvire y'abanyarwanda igeze inenga
ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi. Muri rusange, ipereza ryasanze
FPR isa n'imaze imyaka 10 igosorera mu rucaca ku buryo uretse gukoma
yombi ngo babone bucya, abanyarwanda bamaze kurambirwa ubutegetsi
busa n'ubwabacancuro.



Hagati aho, byabaye ngombwa ko hashakwa abagerekwaho iyo
mpinduka

mu mitekerereze y'abanyarwanda. Nk'uko bisanzwe, n'ubundi
abasanzwe bashinja Leta ko ihohotera rubanda biswe abatoza
b'imyumvire mibi. Liprodhor rero yashyizwe mu majwi isabirwa no
guseswa.



Gusesa Liprodhor, biraboneka ko ari umugambi ntakuka ubutegetsi
bwa Jenerali Kagame bufite wo kuniga uburenganzira bw'ikiremwa-muntu.
Birerekana kandi ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri uru
Rwanda bwambuwe abaturage.



Gusesa umuryango nka Liprodhor ukomeye mu kurengera
uburenganzira bwa muntu, umuryango wiyemeje kuvuganira abatagira
uruvugiro kandi aribo benshi mu Rwanda, ni icyemezo gihutiweho mu
buhubutsi bukabije. Iyo urebye igihagararo cya Liprodhor muri
sosiyete sivile nyarwanda, ntiyagombye guhungabanywa n'ingirwa raporo
ya kariya kanama kahawe inshingano zo kubungabunga ubusugire
bw'ingoma y'Inkotanyi.



Igikomeje kuyobera abantu, ni uburyo bene iriya myanzuro ifatwa
abayobora Liprodhor badahawe umwanya wo kwisobanura ku birego
bayibonaho. Umuco mubi wo guhana uwo utabanje kumva ni intandaro yo
gushyira mu bikorwa ibyemezo bishingiye ku gitugu. Ibi rero ntabwo
bikwiye kwihanganirwa.



Nibyo koko Liprodhor kimwe n'indi miryango ntabwo iri hejuru
y'amategeko ; ariko kandi ayo mategeko naturebe twese nibwo azagira
agaciro. Niba amategeko tugenderaho hano mu Rwanda azakanda abatavuga
rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi ndetse ryabugiyeho ribwibye, ntacyo
amaze ndetse akwiye guseswa hakajyaho ubutegetsi bushobora gushyiraho
amategeko nabwo buzemera kubahiriza.



Umuryango Liprodhor umaze kabiri urebana ayingwe n'ubutegetsi
bwa FPR kuva muri 1994. Ibi ahanini ni uko ariwo muryango watinyutse
ugahangara abidishyi n'abamotsi bakuru b'Inkotanyi ubabuza kugaragura
ndese no gukomeza ibikorwa byo kwica abaturage b'abahutu n'abatutsi
batemera umugambi mubisha wa Kagame. Uyu muryango wagaragaje bihagije
ko uharanira koko kurengera ubuzima bw'ikiremwa muntu. Ingaruka.
Ingaruka z'ibi bikorwa ni uko abantu bitegereje bagasanga ibyo
Liprodhor yabuzaga cyne FPR gukora ari itsembabwoko ryibasiraga
abaturage b'abahutu. Ibi nibyo byatumye imvugo « double génocide »
yamamara mu Rwanda ndetse no hanze.



Kubuza amahwemo Liprodhor, ntabwo ari ibya none. Kuva yatangira
gutunga agatoki bamwe mu bategetsi bahohotera abaturage, abayobozi ba
Liprodhor bagiye batotezwa kugera ubwo bahunga igihugu umusubizo.
Muri iki gihe, hari bamwe muri abo bayobozi bahawe ubuhingiro mu
bihugu by'iburayi. Mu gihe twandika iyi nkuru, twamenye ko abayobozi
batatu ba Liprodhor bamaze gusimbuka umupaka bakaba bakandagiye mu
gihugu cya Uganda. Abo ni Aloys Bizimana, Robert Niyibizi na
Barthazar Nsengiyumva. Ihunga rya bariya bagabo riri mu rwego rwo
kwizibukira inkurikizi zuzuye ubugome zishobora gukorerwa abayobozi
ba Liprodhor nyuma y'ingirwa raporo yakozwe ku imyumvire mishya
y'abanyarwanda kuri jenoside.




ABATWANDIKIYE




Abagizi ba nabi baragororewe!



Inkuru ya Jonathan Bigega

Akarere ka Bungwe- Byumba



Basomyi b'Umutabazi,

Ndabasuhuje, muhorane ubutwari ! Mwibuke ariko gushimira no
gukomeza abatabazi batugezaho aka kanyamakuru kubaye urubuga rwo
kwisanzuriramo. Nibakomereze aho turi kumwe.



Maze rero, kuvuga ni ugutaruka. Nahunze muri 1990 intambara
igitangira, mpungana n'umuryango tunyura mu makambi anyuranye kugera
Nyacyonga. Muri iyo nzira y'umusaraba ntari bwirwe nsubiramo,
natakaje ababyeyi, ntakaza abana nyuma n'uwo twashakanye Inkotanyi
zimutsinda Nyacyonga mu mpera za Mata 1994. Muri make nabaye imfubyi,
mba incike ndetse ndapfakara nsigara ndi ikinege.



Hagati aho, ibyambayeho bijya byenda kunsaza nkagarurwa n'uko
amarorerwa nagiriwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi atari umwihariko wanjye
gusa, ko ahubwo ari akaga n'amahano byagwiriye u Rwanda muri rusange.
Ntabwo bikiri ibanga n'ubwo urebye nabi wabizira, uwavuga ko ba
afandi b'inkotanyi ku isonga hari Jenerali Paul Kagame aribo
baduhekuye yaba avuze ukuri. Ibyo kandi niko n'amahanga abibona
n'ubwo aterura bwose ngo asabe ko nabo bashyikirizwa TPIR Arusha ngo
tuzumve nabo aho bisobanura. Abatangabuhamya bo kubashinja kandi sibo
babuze !



Ikinyuranije n'ibyifuzo by'abaturage, ni uko abo bicanyi barimo
gukomezwa, bazamurwa mu mapeti kugira ngo abongerere igitinyiro. Kuwa
2 Nyakanga 2004, inama ya leta yagororeye abashoboye gushyira mu
bikorwa umugambi mubisha wa Jenerali Kagame wo kuturimbura.

Ba Jenerali Majoro Gatsinzi Marcel na James Kabarebe bagizwe ba
Jenerali full.

Ba Brigadiye Jenerali Karoli Kayonga na Karoli Muhire bagizwe
ba Liyetona Jenerali, mu gihe Jenerali Majoro Kayumba Nyamwasa
yazamuwe akaba Liyetona Jeneral. Ba Brigadiye Jenerali Fred
Ibingira, Caesar Kayizari, Karenzi Karake, Laurent Munyakazi, Martin
Nzaramba, Patrick Nyamvumba bagororewe ipeti rya Jenerali Majoro. Ba
Koloneli Alegisi Kagame, Andereya Rwigamba, Frank Rusagara, Yohani
Bosiko Kazura na Yakobo Nziza, bahawe ipeti rya Brigadiye Jenerali.
Abo bose bazwiho kuba barayoboye ibitero byatsembye abaturage
b'abasivili kuva muri 90 kugera muri 94 na nyuma yaho.

Dore nka Jenerali Kayumba Nyamwasa yishe abahutu batagira
ingano mu karere kari hagati ya Nyagatare, Matimba na Kiziguro muri
Mata 1994. Ashinjwa kandi ubwicanyi bwakorerwe abahutu ba Kibali,
Kinyami na Murambi ho muri Byumba. Agaco ke kanashinjwa kuba
karajonjoye abahutu bo kwica i Rutare hagati ya Mata na Nyakanga
1994.

Jeneral Karoli Muhire, mu gihe yayoboraga burigade y'i 102
(102è Bde), yagabye ibitero byanyuze Mulindi, Mukarange, Rutare, Giti
yambuka Muhazi akomereza i Gikomero, Jurwe, Kinyinya, Kibagabaga,
Remera kugera muri CND. Ashinjwa ubwicanyi bwakozwe muri ayo mayira
ariko cyane ubwabaye i Rutunga, Nduba na Kinyinya. Ibikorwa
by'abandi basirikare ba APR nzabitangaza ubutaha.

Hagati aho, ba bagambanyi baherutse kugera ino bamaze gutatira
igihango cy'ingabo za FDLR nabo baributswe. Uko baje ariko, siko
bose bibukiwe rimwe umenya ba Bavugamenshi aribo babaye batijwe
utwanya mu ngabo za RDF zimwe zahoze ari APR. Muri bo, Pahulo
Rwarakabije wahoze ashinzwe ibikorwa by'imirwano muri Etat Major ya
Gendarmerie muri 1994, yagumanye ipeti rya Jenerali Majoro nkuko
FDLR yari yarimuhaye. Hari kandi Yoronimu Ngendahimana nawe warekewe
irya Koloneli nkuko urugaga FDLR rwari rwarimuhaye akirurimo.
Ivarisiti Murenzi alias Mwalimu, yarekewe iry'ubucunguzi rya Liyetona
Koloneli. Twibuke ko uyu Ivarisiti Murenzi, muw'i 1994 yari umwe mu
aba ofisiye bakuru bo mu umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida
Habyarimana (Bn GP) umutwe wakunze kwikomwa cyane na FPR-Inkotanyi
kubera kuyizitira igihe kirekire mu kutugeza aho yashakaga.

Ariko se ubutabera mpuzamahanga nabwo buzikanga intugu
ziremereye ? None se muribo ninde musirikare uruta ba Jenerali
Ndindiriyimana, Bizimungu, Grasiyani Kabiligi n'abandi ba Ofisiye
bakuru nka Renzaho Tharcisse bari kuzira ko banze gutererana
abaturage ngo bagambane kandi binyuranye n'indahiro yabo ikomeye yo
kurengera igihugu n'abagituye ?


----- Original Message -----

From: Umutabazi J-Bimensuel
Sent: Friday, July 16, 2004 5:05 PM
Subject: Fwd: Umutabazi No 13 Nyakanga 2004


 
 
16-07-2004
© RWANDANET 2004



***********************************************

Subscribe:rwandanet-subscribe@yahoogroups.com


To visit your group on the web, go to:

http://groups.yahoo.com/group/rwandanet/

***********************************************




















22:38 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (3) |  Facebook |

Commentaires

Gusaba bishoboka mwajya munyoherereza aya makuru agishyushye

Écrit par : Iranzi | 07/03/2008

amakuru yanyu niyo acyenewe n'abanyarwanda murakoze

Écrit par : ignace | 22/01/2011

muri amabyi, mwabicanyi mwe, abababa, kirabahereye mwambwa mwe, mwabuze imihoro yo kwica se muguze iyo kongera kwica dore iya mbere tumaze kuyishyura mwa nyangarakata mwe. jye mbabonyeho twaba babiri mwokabira ifuro munnyo mwe

Écrit par : hutu | 22/12/2011

Les commentaires sont fermés.