06/07/2004

Rwanda: Deeper into the Abyss - Waging war on civil society (AMNESTY INTERNATIONAL)

AI INDEX: AFR 47/013/2004     6 July 2004

Public Statement

AI Index: AFR 47/013/2004 (Public)
News Service No: 169
6 July 2004


Rwanda: Deeper into the Abyss - Waging war on civil society

"Reminiscent of last year's attack on the single political party that could have effectively opposed the ruling Rwandan Patriotic Front (RPF) party prior to national elections, the Rwandese National Assembly is inappropriately manipulating the concept of genocide to silence not only organizations and individuals critical of the government but organizations who have a close relationship with the Rwandese people and whose loyalty the government questions," Amnesty International said today.

On 30 June 2004, after three days of debate, the Rwandese parliament accepted the recommendations of the parliamentary commission created to investigate the existence and spread of a "genocide ideology" in Rwanda following the assassination of three genocide survivors between April and November 2003.

Several institutions, including a range of religious institutions, schools and national and international non-governmental organizations, were accused in the report of either supporting genocide or disseminating its principle tenets.

Amnesty International is concerned that the Commission's report, which appears to be based on vague allegations and insubstantial research, not only places a number of individuals at risk - the death penalty was demanded by several parliamentarians for the leaders of the named organizations.

The Rwandese National Assembly supported the Commission's recommendations that five of the Rwandese NGOs: LIPRODHOR, FOR, SDA-IRIBA, Witnesses of the Resurrection and Keeping the Memory of Family be dissolved. Sections of the named religious institutions which have not regularly registered with the government are also to be dissolved. International NGO's will receive a government warning.

"If these measures are enforced by the government, the loss to civil society, already under sustained attack from the Rwandese authorities, cannot be underestimated," the organization said. "Amnesty International condemns the killing of genocide survivors. However heinous these crimes, they should not be manipulated to eliminate the legitimate and lawful actions of civil society."

Background

The Commission, composed of ten deputies, was created on 20 January 2004 as a response to the assassinations of three genocide survivors in Gikongoro province: Charles Rutinduka on 26 November 2003, Emile Ndahimana on October 2003 and Elie Karangira on April 2003. The deputy's five-month investigation concluded that a "genocidal ideology" was widespread, though the evidence for this appears to be based more on alleged or potential opposition to the government than it does the propagation of genocide.

Religious institutions alleged to possess a genocidal ideology include the Catholic Church, some sections of the Episcopal Church, the Free Methodist Church, the Baptist Church, the Association of Pentecostal Churches and Jehovah Witnesses. Secondary schools include: Kansi (Butare province), Rebero (Byumba), Gatovu and Busoga (Ruhengeri), APEJERWA (Gisenyi) and the small seminary of Nyakabanda. The National University of Rwanda was also cited.

Non-governmental organizations (NGO's) that are being targeted include: the Rwandese League for the Promotion and Defence of Human Rights (LIPRODHOR), Ligue Rwandaise pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme, Forum of Rural Organizations (FOR), Forum des Organisations Rurales, Servicing the Development of Associations (SDA-IRIBA), Services au Développement des Associations, Witnesses of the Resurrection, Témoins de la résurrection and Keeping the Memory of Family, Souvenirs des Parents du district de Gasiza, IMBARAGA [forum for farmers cooperation], Bureau for Supporting Rural Initiatives (BAIR), Bureau d'appui aux organisations rurales, CRECAM [mutual aid fund for Agriculturists and Pastoralists], 11.11.11, Norwegian People's Aid, Trocaire, Care International, Pax Christi and the Adolph Kolping Foundation.

Neither the Commission nor the Rwandese National Assembly recommended that all of the NGO's cited in the report be dissolved. For some NGO's, the problem existed but was felt not to be sufficiently serious to require their dissolution.

Another report issue by a different parliamentary commission on 14 April 2003 led to the dissolution of the Democratic Republican Movement (MDR), Mouvement Démocratique Republicain and the disappearance, flight or detention of several prominent political, administrative or military figures.


http://news.amnesty.org/library/Index/ENGAFR470132004
 


© RWANDANET 2004



Subscribe:

rwandanet-subscribe@yahoogroups.com


 
To visit your group on the web, go to:

http://groups.yahoo.com/group/rwandanet/




22:30 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (0) |  Facebook |

Diaspora mu Nama y'Ubumwe n'Ubwiyunge 07-09 Gicurasi 2004

Inama nkuru ya gatatu y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda yo kuva  kuri  07 – 09  Gicurasi 2004.


 

 

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yakoresheje inama kuva taliki ya 7 kugeza 9 Gicurasi 2004. Iyo nama ibaye iya gatatu kuva aho Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibyukijwe na Guvernimo y’agateganyo mu 1999. Iyo nama yabereye kimwe n’izindi zayibanjirije mu Ngoro y’inteko Ishinga Amategeko. Tubibutse ko izo nama zose mu ngamba zayo ziba zigamije cyane cyane kurebera hamwe aho intambwe yo kunga abanyarwanda igeze n’icyakorwa kugirango kwiyunga bihamye bigerweho vuba nyuma y’itsembabwoko n’itsembatsemba byo muri 1994. Twongere twibuke kandi ko Amasezerano y’Amahoro ya Arusha nayo yateganyaga iyi Komisiyo mu ngingo zirebana no kugabana ubutegetsi no kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Jenoside yo mu 1994 yarushijeho gukomeza ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge ubu cyabaye ingorabahizi.

 

Iyi nama ya gatatu ku bumwe n’ubwiyunge yari yitabiriwe n’abantu barenga 850 baturutse mu turere n’intara hirya no hino mu Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abandi banyamahanga baturutse mu bihugu binyuranye.

 

Nk’izindi zose zayibanjirije, inama yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul KAGAME. Atangiza iyo nama Perezida yavuzeko iyo nama ihuriranye n’ighe Abanyarwanda bibuka Jenoside nyuma y’imyaka icumi. Ati inama nk’iyi kandi hamwe n’iyibuka rya jenoside bigomba kuduha gukomeza kwibaza no gutekereza impamvu mu Rwanda hahoraho ibibazo by’ubumwe n’ubwiyunge. Ubwo bumwe n’ubwiyunge tutarageraho ngo akaba aribyo byanatumye mu Rwanda habaho n’amahano yagejeje igihugu ku itsembabwoko.

 

Perezida ati „Ubumwe n’Ubwiyunge si amagambo gusa, ahubwo bifite impamvu biriho. Gukemura icyo kibazo bisaba mbere na mbere kugira ubushake bwo kumva impamvu yabiteye, ingaruka zabyo, nyuma hakabaho kugikemura“.

 

Perezida Kagame yanavuze kandi ingingo zangombwa yumva zatuma gukemura ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho, arizo: Ubuyobozi, Ingengabitekerezo y’ubwo buyobozi n’amategeko agenga abantu mu mibereho yabo. Ati itsembabwoko mu Rwanda ryabayeho kubera ubuyobozi bubi n’ingengabitekerezo byari bigamije kuziza abantu uko bari atari ibibi bakoze. Aha nanjye nkabona koko ari i ingingo ikomeye buri mu Nyarwanda wese yagombye guhora atekerezaho. Umuntu yagombye guhorwa ibyo yakoze, ariko ntiyagombye guhozwa icyo aricyo, kuko akenshi ntabwo aba yarahisemo kuba icyo aricyo.

 

Perezida kandi yavuze n’ukuntu ingabo zahoze ari iza FPR zahagaritse Jenoside. Ati muguhagarika jenoside nti byakozwe mu guhoberana n’abayikoraga cyangwa ngo habeho kubasekera, ati ahubwo habayeho kubarasa kumugaragaro. Ibyo byatumye hari abahitanwa no kugira uruhare mu itsembabwoko ngo bikaba bidakwiriye kubisabira imbabazi kuko aribyo byari bibakwiriye.

 

Yavuze kandi ko ngo kuruhande rw’ingabo zahoze ari iza FPR habagaho abateshukwaga kunshingano zabo. Abo ngo bahanwaga by’intangarugero kubryo ndetse ngo hari imiryango imwe yatangiye kubyamagana ngo ibihano birakaze cyane.

 

Ikibazo Perezida yagarutseho kandi ni ibihugu bimwe byitiranya kurwanya ba ruharwa no kwihorera cyangwa gukora indi jenoside. Ibyo bihugu ngo byemera ko ari ngombwa guhana abagizi banabi iwabo, ariko byagera ahandi bikabihakana ndetse bikitwa guhohotera ikiremwa muntu. Yongeyeho ati: „Igihe kirageze ngo Abanyafurika turwane kuburenganzira bwacu. Twibaze impamvu tutagomba kubura amahoro, twibaze kandi inyungu twakuye mu kutabana mu mahoro“.

Ati Abanyarwanda bagomba kubana mu mahoro ku neza yabo kuko bafite ubwenge n’ubushobozi byo kubaka igihugu. Perezida yanavuze ko atari byiza guhora twigishwa ubumwe n’ubwiyunge ndetse tugasa n’abakorerwaho igeragezwa. Yatanze urugero rwa sosiyeti sivile zigishwa guhangana na Leta kandi ababyigisha batabyemera iwabo. Perezida ati tugomba guharanira kubaka demokarasi, kurwanya ubukene tukiteza imbere aho guhora mu mwiryane. Dukwiriye guhitamo ikidukwiriye kandi gifitiye abanyarwanda akamaro. Gahunda yo kurwanya ubukene ishobora kudufasha kugera ku bumwe n’ubwiyunge.

 

Mu ijambo rye kandi Perezida yanenze cyane imvugo yo gushyira icyaha cy’itsembabwoko ku bantu muri rusange („Globalisation“), ahubwo ngo ni byiza kugaragaza ababigizemo uruhare umuntu kugiti cye. Iyo bivuzwe muri rusange, ngo bituma nyiri cyaha yumva ko ari rusange. Ku rundi ruhande narwo ubivuze byumvikana nabi nk’aho hari abamutumye kubivuga kandi ataribyo.

 

Ajya gusoza ijambo rye, Perezida yavuze ko kuba mu Rwanda hari amoko bidakwiye kutugiraho ingaruka ko ahubwo byatubera gusa nk’umwambaro. Kubyerekeye abasenya igihugu, Perezeida yaravuze ati Abanyaranda bakirangwa n’ubugome no kwikunda basenya igihugu babyiyambure maze twubake u Rwanda rw’amahoro rutarangwa n’amacakubiri. Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye akamaro ka „Dialogue“ mu gukemura ibibazo. Ngo abantu bagomba kujya bicara hamwe bagafatanya gusesengura umuti w’ibibazo ibyo ari byo byose aho guceceka bikarinda byagera no munzego zo hejuru atari ngombwa.

 

Muri iyo nama kandi hari abasyitsi baturutse mu bindi bihugu ndetse n’Abanyarwanda bahagarariye abandi mu mahanga (Diaspora).

Uwari uhagarariye ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira Amahoro mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika, Bwana MUSSIE HAILU wari uvuye muri Etiyopiya yashimiye u Rwanda intambwe rumaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge. Ati: „Nyuma y’ibyabaye, abaturage babanye mu mahoro, aharangwaga amakimbirane hari ubworoherane“. HAILU yavuzeko ibitandukanya Abanyarwanda bidakwiye kuba intandaro y’umwiryane. Yasabye Abanyarwanda guharanira kugira igihugu kirangwa n’ituze, iterambere mu bukungu kandi gisyhigikira umuco w’amahoro.

Ati buri wese agomba guhora yibaza impamvu bitunanira kubana mu mahoro, impamvu hari abicwa n’intambara, inzara, etc…. ibyobyose ariko tukabikora tugamije kubishakira igisubizo gihamye.

 

Mu bandi basyhitsi bafashe ijambo harimo Fiona MARTIN wo muri Afurika y’epfo wari uhagarariye Linda CHALKER. Madame Martin ati ikibazo cy’ubukire n’ubukene nicyo pfundo ry’ibibazo by’imyiryane n’imvururu ku isi. Ati nyuma y’itsembabwoko ryabaye mu Rwanda ni ngombwa ko hashimangirwa gahunda y’imiyoborere myiza no kurwanya ubukene. Abana n’abagore bakagira uruhare rwabo, ngo kuberako by’umwihariko intambara zibagiraho ingaruka nini.

 

Undi wafashe ijambo ni Bwana Christophe Mfizi wavuze mu izina ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora).

 

Intumwa y’umwana yari ihagarariye abana b’Abanyarwanda yagejeje ku bari mu nama imyanzuro y’inama nkuru y’abana yabereye muri Hotel Intercontinental i Kigali, tariki ya 29-30 / 04 / 2004. Iyo myanzuro abana bayikusanyize mu ngingo zikurikira:

-          Kugira uburenganzira ku gihugu

-          kugira inzego zibahagarariye

-          Kugira uburenganzira kuburezi no kumuryango

-          Kugira ubutabera busesuye buhana abahohotera abana.

Ijambo uwo mwana yavuze ryashimishije benshi kubera ibitekerezo byiza kandi byubaka byatanzwe n’abana. Abana b’u Rwanda kandi barifuza ko haba ubwiyunge hagati y’abakuru n’abato, abakuru bagasaba imbabazi.

Dore uko gahunda yari iteye.

Iyi gahunda yibanze cyane kumyaka icumu ishyize mu Rwanda habaye itsembabwo n’itsembatsemba. Ibiganiro byibanzweho cyane akaba ari ibi bikurikira.

 

 

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe cyiswe

“Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe cy’imyaka cumi (1994 – 2004), Amasomo twakuramo n’Ingamba”.


 

Iki kiganiro cyayobowe na Hon. Judith KANAKUZE, gitangwa na Mme Fatuma NDANGIZA yunganirwa na Padiri Emmanuel KAYUMBA umwe muba Komiseri ba Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Mu ijambo rye, Madame Ndangiza yagejeje ku Banyarwanda ingingo nyinshi kandi zishimishije zerekeranye n’ibimaze gukorwa nyuma y’imyaka icumu.  Ati hari ibyakozwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kugirango icyizere mu Banyarwanda kigaruke n’imibereho yabo ya buri munsi irusheho kuba myize. Bimwe muri ibyo bikorwa twavuga:

 

  • gucyura impunzi zarenganga 3.000.000 barimo aba 1959 na 1994 no kubatuza
  • kugarura umutekano mu gihugu hose
  • gusubiza Abanyarwanda imitungo yabo
  • gutuza abari badafite amacumbi no kubashishikariza gutura mu midugudu
  • gushyiraho inzego zinyuranye z’ubuyobozi
  • ivugururwa ry’uburezi riha amahirwe angana abana bose b’u Rwanda mu mashuri hashyizwe imbere ubushobozi bw’abanyeshuli
  • gushyiraho gahunda yo kurwanya ubukene (ikubiye mu byo bise “Vision2020”)
  • amasyhirahamwe y’ubwisungane mu kwivuza
  • ibigega bifasha abatishoboye n’ibindi n’ibindi

 

Ibyo byose ngo byatumye icyizere mu Banyarwanda kigaruka, bakaba ubu muri rusange babanye mu mahoro; uyu ukaba ari umusingi ukomeye mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere mu Banyarwanda. Ikindi gishimishije kandi ngo ni uko isura y’u Rwanda mu mahanga igenda irushaho kuba nziza, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba bagenda bashora imari yabo mu Rwanda. Ngo kandi no kuba inzibacyuha yararangiye mu mahoro n’igikorwa Abanyarwanda bagombye kwishimira.

 

Uretse ibyiza byinshi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagezeho, hari ibindi binengwa n’Abanyarwanda byagiye bigaragazwa mu Manama ngishwanama yagiye akoreshwa. Mu binengwa harimo:

·         Kutavugisha ukuri mu nkiko Gacaca no kutazitabira

·         Ihohoterwa ry’Abatangabutumwa (kera bitwaga “Abagabo”) mu nkiko Gacaca

·         Imanza zituhutishwa

·         Ruswa ikigaragara mu bucamanza no mu bayobozi bamwe

·         Kuba bamwe mu bayobozi badashyira inyungu z’abaturage imbere ngo bakemure ibibazo byabo, ibyo ngo bikaba bikurura akarengane

·         Imikorere itari myiza mu bigega bifasha abatishoboye

·         Abacitse ku icumu batabona impozamarira

·         Ubusumbane bukabije mu mishahara y’abakozi ba Leta n’ibirarane bitarihwa

·         Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badahembwa

·         Kuba nta tegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka

 

 

 

 

Ibindi bibazo bibongamiye ubumwe n’ubwiyunge kandi byagaragajwe ni:

·         Ubukene n’Ubujiji

·         Ibisigisigi by’amacakubiri n’ivangura, bamwe mu Banyarwanda bakaba bakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside

·         Uburemere bw’ingaruka za Jenoside k’umuryango Nyarwanda

·         Bamwe mu banya politiki bavuga indimi ebyiri

·         Amadini amwe arangwa n’ibikorwa by’amacakubiri

 

Madamu Ndangiza ati muri iyi myaka 10 ishize, hari amasomo Komisiyo yakuyemo, ati:

·         Ubumwe n’ubwiyunge ni inzira ndende ariko birashoboka

·         Ubushake bwa Politiki burihutisha inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

·         Intambwe tumaze gutera turayikesha ubushake no kwihangana kw’Abanyarwanda

·         Ubumwe n’ubwiyunge busaba gushyira imbere ibiduhuza (aho kwimakaza bike bidutandukanya), kuvugisha ukuri no kumva akababaro ka mugenzi wawe ukakagira akawe, gusaba imbabazi uzikuye ku mutima no kugira ubutwari bwo kubabarira

 

Arangiza ijambo rye, Madame Fatuma Ndangiza yaravuze ati: „Kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuvoma ibyiza mu muco nyarwanda no kubahiriza amategeko ni imwe mu nzira irambuye yo guca umuco wo kudahana no guharanira ko ibyabaye bitakongera“.

 

 

Ikiganiro cya kabiri cyiswe

“Ubutabera nk’inkingi y’ubwiyunge: uko inkiko Gacaca zagaragaye nk’ubutabera bwunga”.


 

Iki kiganiro cyatanzwe na Mme Domitilla MUKANTAGANZWA yunganirwa na Komiseri akaba na Vice-Président wa Komisiyo Bwana Antoine RUTAYISIRE afatanyije na Mufti Saleh HABIMANA. Ikiganiro cyayobowe na Min.  Edda MUKABAGWIZA.

 

Iki kiganiro cyagaragaje cyane ko Gacaca ari ngombwa kandi ifite akamaro. Ibi byashoboka ari uko inshingano za Gacaca zibanda cyane mu gusana imibanire („tissu social2) n’icyizere Abanyarwanda bataye nyuma yaho Jenoside ibereye mu 1994, maze inkiko Gacaca zikaba koko ubutabera bwunga. Uwatanze ikiganiro yagaragaje ariko impungenge atewe n’uko abitwa “intellectuels” batitabira inkiko Gacaca, bakaba batererana abaturage aho kubunganira.

 

Ikindi cyakozwe muri iki kiganiro ni Ubuhamya bamwe mu biciwe n’abishe batanze bavuga ukuntu babana iwabo ku mirenge no mu mashyirahame bashinga, batumirana, basurana nyuma y’imyaka icumi gusa Itsembabwoko ribaye. Ubu buhamya nti bwanyuze bose mu bari aho, kubona imbere yawe ubuhamya bw’uwishe avuga neza uko yishe n’abo yishe ubona ntacyo yishisha nkaho kuri we ntakibazo bigiteye. Buri wese yahise yibutswa amashusho yo muri 94, kuburyo abafite imitima yoroshye basohotse. Bwana Rutayisire wari watumiye abo Batangabuhamya yagerageje guhumuriza abari aho avuga ati, nibura mumenye uko muri za Gacaca biba bimeze. Izo ngero zatanzwe ariko ntizigomba gutuma dutekereza ko mu Rwanda hose abicanyi n’abiciwe biriwa basangira akabisi n’agahiye. Ubwo buhamya bwashakaga kutwereka ko ubwiyunge bushoboka n’ubwo inzira ikiri ndende.

 

 

 

 

 

 

Ikiganiro cya gatatu cyiswe

 “Ubwenegihugu nk’ipfundo ry’Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”. 


 

Ikiganiro cyatanzwe na Prof. Anastase SHYAKA, Mme Rose MUKANKOMEJE na Min. Donald KABERUKA. Bunganiwe na John RUTAYISIRE hamwe na Ambassadeur Christophe MFIZI.

 

Icyi kiganiro cyibanze ku “Ubwenegihugu” (citoyenneté) n’”Ubunyarwanda””, uko tugomba kubyumva kugirango bifashe Abanyarwanda kugera ku Bumwe n’Ubwiyunge. Yunganira Abandi, Christoph Mfizi yavuzeko ijambo “citoyen” ubundi byagombye kwitwa mu Kinyarwanda “Sesanzu”, ngo kuko umunyarwanda/umunyagihugu utanga umusanzu niwe mu “Citoyen” wuzuye.

 

Twakwibutsa ko  nyuma ya buri kiganiro hagiye haboneka umwanya wo kubaza ibibazo. Nyuma y’ibibazo hagiye hakorwa amatsinda yo kungurana ibitekerezo kubimaze kuvugwa. Ibitekerezo byo muri ayo matsinda nibyo byatanze ibitekerezo byagendeweho hakorwa imyanzuro y’inama.

 

Uretse kandi ibibazo byagiye bibazwa nyuma y’ibiganiro, habonetse n’umwanya wo gutanga ibibazo n’ibitekerezo kuri telefoni, uwo mwanya ukaba warahariwe abanyarwanda baba mu mahanga bita „Diaspora“. Ibibazo n’ibisubizo byabarijwe/byatanzwe muruhame kandi byumvikana ako kanya (live) kuri Radio Rwanda. Umunyarwanda wese uba mu mahanga kandi ubishaka utarabonye umwanya wo kuza mu nama yari afite umwanya wo kubaza cyangwa gutanga ibitekerezo kuri telefoni cyangwa munyandiko. Ibyo bibazo byagiye bisubizwa n’abategetsi bari aho kandi babishoboye.

 

Mu batelefonnye twavuga nk’Umunyarwanda wo mu Budage, muri Autriche, Cameroun na Belgique.

 

 

Imyanzuro rusange y’Inama:


 

Inama irangiye kandi nk’uko bisanzwe nyuma y’inama zose zabaye, hafashwe imyanzuro ikurikira.

 

  1. Inama nkuru y’Igihugu ku Bumwe n’Ubwiyunge iteranye ku nshuro ya gatatu yasanze nyuma y’imyaka icumi ibyagezweho mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu miyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange ari icyizere ku Rwanda rw’ejo haza;

 

  1. Ubufatanye bw’Abanyarwanda bose n’uruhare rwa buri Munyarwanda birakenewe mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.  Abanyarwanda bakwiye kwiyumvisha no gusobanukirwa neza ibyerekeye Jenoside n’itandukanyirizo ryayo n’ibindi byaha birinda imvugo zitirira abantu muri rusange ibikorwa cyangwa imvugo by’abantu kugiti cyabo cyangwa agatsiko k’abantu (globalisation). Ibi birareba cyane cyane:

-           Inzego z’ubuyobozi za Leta

-          Amadini

-          Abikorera ku giti cyabo

-          Imiryango itegamiye kuri Leta

-          Imitwe ya Politiki

-          Izindi nzego z’ibanze zihagarariye ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda

 

  1. Inama Nkuru y’Igihugu ku Bumwe n’Ubwiyunge yashimye kandi ishyigikira imyanzuro yavuye mu Nama y’Abana yabereye i Kigali, tariki ya 29-30 / 04 / 2004

 

  1. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kubumbatira no gusyhigikira umutekano n’amahoro, kuvoma ibyiza mu muco nyarwanda no kubahiriza amategeko ni inzira nyakuri yo guharanira ko Jenoside itazasubira

 

  1. Hakwiye kujyaho itegeko n’amabwiriza ashishikariza buri Munyarwanda wese kwitabira Inkiko Gacaca ku murenge atuyemo

 

  1. Abantu batireze bazahamwa n’icyaha cya Jenoside bakwiye kuzahanwa kuburyo bw’umwihaliko.

 

  1. Hakwiye guteganywa ibihano bikomeye ku bapfobya Jenoside n’ababangamira imikorere myiza y’Inkiko Gacaca cyane cyane ku basubira gukora icyo cyaha

 

  1. Abayobozi n’impuguke bakwiye gutanga urugero ku bandi baturage mu gutanga ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye igihe cya Jenoside

 

  1. Ibibazo by’abacitse ku icumu bikwiye guhabwa umwanya w’ibanze mu nzira yo kunga Abanyarwanda; by’umwihariko abagore bafashwe ku ngufu bakanduzwa SIDA nkana bakwiye gufashwa mu buryo bwo kwivuza

 

  1. Hakwiye kujyaho amabwiriza ku biranga ubunyarwanda no kugena ingamba z’uko bwashimangirwa hagaragazwa ibizira birimo kubusenya no kubusebya

 

  1. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifatanyije n’izindi nzego isabwe kuzategura inyandiko yo gusaba ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga kurwanya ibikorwa bipfobya Jenoside (négationisme).

 

Iyo akaba ariyo myanzuro yafashwe kandi izagenderwaho mugutegura inama itaha.

 

 

 

Ingendo n’ibiganiro nyuma y’inama


 

Uretse imirimo rusange y’Inama hagiye habaho imibonano kuburyo bw’umwihariko hamwe n’ingendo.

 

  • Ikiganiro na Perezida wa Senat Dr. Vincent BIRUTA

 

Mu biganiro byabaye twavuga nka Audience Nyakubahwa Perezida wa Sena Dr. Vincent Biruta yahaye Abanyarwanda baba muri Autriche no mu Budage ku biro Senat ikoreramo muri “Telecom House” ku Kacyiru. Bwana Biruta yatunyuriyemo muri make uburyo Senat ikora n’icyo igamije (Senat ikaba igizwe ubu n’Abasenateri 20).

 

Zimwe mu nshingano za Senat yatubwiye ni:

  • Gutora amategeko agenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga
  • Kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma
  • Gushyiraho bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z'Imirimo ya Leta bagenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga
  • Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n'iya 54 z'Itegeko

 

Perezida Biruta ati Senat ni urwego rwigenga kandi ruri hejuru y’amashyaka. Twamubajije niba kuriwe ntakibazo abona kuba ari Perezida wa Senat akaba na Perezida w’isyhaka PSD. Aha twashakaga kumenya uko yakwifata nk’igihe PSD abereye Perezida ikoze ikosa ikaba igomba guhabwa ibihano na Senat. Yaravuze ati ni ikibazo koko, ngo akaba ariyo mpamvu mu minsi mike azatanga uwo mwanya kugirango akazi ke agakore nk’uko amategeko n’umutimanama bye bimutegeka. Perezida yanavuze kandi ko Abasenateri ubundi batirukanwa kukazi kabo.

 

Yadusonuriye kandi ukuntu  Senat n,umutwe w, Abadepite bakorana muri „Commission de médiation“ cyane iyo habayeho ko Senat isubiza inyuma amategeko aba yatowe n’Abadepite bikagomba guca muri iriya Komisiyo iba igizwe n’Abadepite n’Abasenateri bahiswemo.

 

Mukuganira no kungurana ibitekerezo Perezida wa Senat yatubwiye ko Diaspora yagira uruhare rutari ruto mugutanga ibitekerezo byagirira ighugu akamaro. Ikiganiro cyari gishimishije kandi Perezida Biruta yatwakiriye neza.

 

  • Umubonano na bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu muri Hotel Novotel Umubano

 

Uwundi mubonano ni uwo Diaspora yagiranye na bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu muri Hotel Novotel Umubano. Aha twavuga nka Prokireri wa Repubulika; Umukuru w’Ingabo (Chef d’Etat Major); Ministre muri Présidence; Ministre w’Imari, Iteganya migambi n’ Ingengo y’Igihugu; Perezida wa commission y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Umunyamabanga Nyubahirizategeko wayo; Perezida w’Urugaga rw’amashyaka; Uhagarariye umukuru w’gihugu mu karere k’ ibiyaga bigari n’abandi. Uyu mubonano wari uyobowe na Madame Fatuma NDANGIZA.

 

  • Ikiganiro cya mbere twakigiriwe na Ngarambe Francois, Umunyamabanga mukuru wa FPR akaba ari na Perezida w’Urugaga rw’Amashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda ( Forum des Partis).

 

Yadusobanuriye uko iyo Forum ikora. Ngo iriya Forum ni inganzo y’ibitekerezo ku bibazo Igihugu gifite n’ingamba zafatwa kugirango bikemurwe. Akaba ari ahantu rero abantu badahuje ibitekerezo bimwe muri politiki bagira impaka bisanzuye bagamije ariko gushakira hamwe ingamba zatuma ibibazo igihugu gifite bikemuka. Ngo izo ngamba rero zikagezwa ku zindi nzego zishinzwe kuba zazishyira mu bikorwa. Nka Guverinoma ikareba ukuntu yabishyira mu mishinga cyangwa se Inteko ishinga amategeko ikareba ukuntu byavamo itegeko cyanga se bikanyuzwa mu mategeko asanzweho. Aha rero akaba yarerekanaga ukuntu n’ubwo hariho kudahuza ibitekerezo muri politiki wa mugambi w’Ubumwe n’Ubwiyunge uhari.

 

  • Ikindi kiganiro twagihawe na Jenerali James Kabarebe, Chef wa Etat Major.

 

Yadusonuriye muri make imiterere y’igisirikari n’izindi nzego z’umutekano ubu mu Rwanda. Ngo hariho igisirikari gishinzwe umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, hakaba n’igipolisi gishinzwe umutekano n’ubusugire bw’abantu n’ibintu mu gihugu. Iyo bibaye ngombwa kandi ngo izo nzego zombi zirunganirana.

 

Ku mirimo y’igipolisi yasobanuye ko kera igipolisi cyategekwaga n’inzego nyinshi kandi zitandukanyije ubuyobozi ugasanga bidindiza imirimo cyane. Yatanze urugero rwa Gendarmerie yari muri Minadef ariko Polisi ikaba muri Mininter.

Ubu rero byashyizwe murwego rumwe kandi imihindukire ikaba igaragarira mu mikorere y’igipolisi ubungubu, ndetse n’icyizere izo nzego zifitiwe.

 

 

 

Uretse kutunyuriramo muri make impamvu zatumye ajya mu igisirikare, ikindi yibanzeho ni ukuntu Ubumwe n’Ubwiyunge bwagezweho mugisirikare batiriwe bakora amanama. Ati ubu mu Rwanda nta ngabo z’abahutu cyangwa z’abatutsi zibaho. Ngo ariko na kera cyane Ingabo zari izi Igihugu, za rwanaga nk’abanyarwanda barengera u Rwanda.

Ngo ahubwo we biramutangaza kubona hagomba gukorwa amanama kugirango abantu bahuje imico, ururimi n’ibindi babane neza, bagirane ubumwe. Aha yabivuze avuga ko “Abasivili” basigaye inyuma mu bumwe n’ubwiyunge ugereranyize n’abasilikare.

 

Ati ubu intambara ikomeye u Rwanda rufite iri mu basivili bize amashuri makuru, ngo kuko aribo batumvikana. Ngo cyane ikibazo cya “Idéologie” abasivili bakunze kwibandaho nicyo giteye impungenge kurusha intambara zisanzwe turwana.

 

Kubyerekeye ubumwe n’ubwiyunge mu gisilikare, Jenerali James Kabarebe yahise atumira abari aho, ati niba mufite umwanya kandi mubishaka muzaze njye kubereka uko Ubumwe n’Ubwiyunge mu gisirikare bwagezweho. Abaraho barabyemeye, bukeye ku itariki ya 11.05.2004 abenshi muri bo bafata urugendo bagana i Nasho mu ikigo cyo kwitorezamo.

 

Atanga ikiganiro cye kandi, Jenerali Kabarebe yunganiwe na General Major Rwarakabije hamwe na bamwe muri ba officiers batahukanye, abasirikare barwaniraga muri Kongo (barwanye Leta y’Urwanda) ubu bakaba barasubijwe mu ngabo z’igihugu nk’uko Inama ya GVT iherutse yabyemeje.

General Major Rwarakabije yatubwiye impanvu we na bagenzi be bahisemo kureka kurwana bagafata iya mbere mu gutaha bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kuza kubaka igihugu aho guhora barwanira hanze. Yagize ati ahanini iyo washyiraga kumurongo ibyo uvuga ko urwanira haba demokarasi, kutavangura amoko, amadini n’uturere mu mirimo no mu mashuri n’ibindi wasangaga mu gihugu barabigezeho kera cyangwa se barabitangiye. Ati ahubwo ugasanga uriho urasenya. Ngo aha niho bafashe umugambi wo gutaha bumvako ahubwo niba hari umusanzu wundi batanga bawutangira mu gihugu aho gusenya ibyariho byubakwa bari hanze. Umugambi wo gutaha wavutse utyo, ngo si amaco y’inda nk’uko bamwe bakunze kubivuga, ngo nta n’igitutu bashyizweho mugufata uyu mugambi. Ibyifuzo byabo ngo ni uko n’abandi bashyira intwaro hasi bagataha kuko aribyo Abanyarwanda n’imiryango yabo babategerejeho, niba bafite ibitekerezo byubaka bikuzuza ibiriho. Abari aho babashimiye ubwo butwari bagize cyane ko wabonaga ko ibyo bavugaga byabaga bibavuye ku mutima koko kandi babyemera.

 

Ngaruke rero ku rugendo rw’ i Nasho aho Brigade ya 105 yasuwe.

Kuva i Kigali kugera i Nasho muri Bus hari urugendo rw’amasaha hafi atatu, uciye Rwamagana, Kibungo, Rukira, Nasho. Bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo baraduherekeje, aha twavuga nka Coloneli Jacques Nziza, Liyetona Coloneli Mathias Murengerantwari, ndetse na bamwe mu bakozi bakuru bo muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge nka Mbaraga Paul n’abandi.

 

I Nasho rero abashitsi bifurijwe ikaze n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’Igihugu Generali James Kabarebe n’abamwungirije nka LIYETONA JENERALI Charles Muhire, uyobora Ingabo zirwanira mu kirere ndetse n’abandi.

Tumaze kwihungura akavumbi, batujyanye aho Brigade ya 105 yari yateraniye. Batubwiye ko hari abasirikare bagera kuri 3.500 baturutse muri za Bataillons zitandukanye, harimo n’abari batahutse bavuye muri Kongo.

 

Nyuma y’imihango ya gisrikare yo guhererekanya ubuyobozi, Umugaba w’Ingabo yafashe ijambo, avuga impanvu yurwo ruzinduko, ko ari ukutwereka uko ingabo zifashe muri wa mugambi w’Igihugu w’Ubumwe n’Ubwiyunge. Abo basirikare nabo ntabwo batinze kubitwereka baratubyinira ndetse biryoshye n’abashyitsi bajyamo barabafasha. Ubonye moral n’umuco bafite, ntawashidikanya ko abasilikare b’u Rwanda basenyera umugozi umwe.

Nyuma yaho rero mu rwego rwo gusabana bakiriye abashyitsi byiza cyane, barafungura bica n’akanyota hanyuma baradusezerera.

 

  • Gusura umugi wa Kigali na Memorial centre ku Gisozi

 

Mu rwego rwo kutwereka amajyambere Igihugu kiriho gitera twari twaraye tugize urundi rugendo mu umugi wa Kigari aho twasuye Hoteli nshya ya Intercontinental, KIST ( Kigali Institut of Science, Technilogy and Management, Website: www.kist.ac.rw), Quartiers nshyashya za Kigali.

 

Twasuye kandi na Kigali Memorial Centre iri i Gisozi (Website: www.kigalimemorialcentre.org).

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwafunguwe ku itariki ya 07 Mata 2004 ruteganyirijwe gushyingurwamo abazize Jenoside 250.000. Rukaba rugizwe n’ibice byinshi ari byo:

  • Imva za rusange
  • Inzu ndangamurage y’urwibutso
  • Urwibutso rw’abana
  • Abantu bavukijwe ubuzima (za Jenoside zabaye ahandi)
  • Ubusitani bw’urwibutso
  • Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubushakashatsi
  • Imfashanyigisha

 

Ararekwa ntasyira mbaye ndekeye aha, nizeyeko abo twari kumwe bazanyunganira haramutse hari ibyo nibagiwe cyangwa navuze muburyo butumvikana. Naho abandi nababwira iki, musure u Rwanda rwanyu, mubonane n’abavandimwe kubakibafite, maze muze mubwire abandi Banyarwanda ibyo mwabonye.

 

Aha ndashimira cyane bagenzi banjye twari kumwe i Kigali banyunganiye mugukora iyi nshamake y’iyi nama.

 

Mukomere kandi mugire amahoro y’Imana

 

 

 

 

__________________________________

Providence Tuyisabe

Secrétaire générale de la Diaspora

Rwandaise en Allemagne

 

 

 

 

 


00:13 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (0) |  Facebook |

05/07/2004

Interview Abdul RUZIBIZA ku IJWI RYA AMERIKA KUWA 2-05-2004

Abdul RUZIBIZA ku IJWI RYA AMERIKA KUWA 2 GICURASI 2004

 

IKIGANIRO UMUNYAMAKURU PHOCAS FASHAHO W’IJWI RYA AMERIKA YAGIRANYE NA CAPITAINE ABDUL RUZIBIZA WAHOZE MU NGABO ZA FPR, KU CYUMWERU TALIKI 2 GICURASI 2004

 

Interview du journaliste Phocas Fashaho de la Voix de l’Amérique avec Abdul Ruzibiza ancien officier de l’Armée du FPR, Dimanche le 2 mai 2004.

(traduit du kinyarwanda par E. Shimamungu)

 

Phocas Fashaho: Uyu munsi turabona ko Interahamwe n’Impuzamigambi zicanye mu gihe cy’itsembabwoko zitari abahutu gusa, hanyuma dufate n’imyanzuro ku masomo  abanyarwanda bashobora gukura mu kaga bagiriye mu itsemba-bwoko. ……

 

Phocas Fashaho: Mu kanya nabivugaga rero ko Interahamwe n’Impuzamugambi zicanye mu gihe cy’itsembabwoko mu Rwanda zose zitari abahutu, turabibwirwa na none na bwana Abdul Ruzibiza wahoze mu gisirikare cya FPR kugeza mu mwaka wa 2001. 

 

Abdul Ruzibiza: Twari dufite ingabo zitwa abatekenisiye nk’uko nabikubwiye, zibumbiye mu mutwe witwaga Network. Network ni ikintu kirambuye cyane  ariko gikoresha abantu bitwa abatekenisiye cyangwa abakomando cyangwa aba CDR cyangwa Interahamwe. Twese ayo mazina twarayakoreshaga. Reka nguhere ku bagabo bacye cyane kandi bazwi na buri munyarwanda wese: Umugabo witwa Gahagati (?) Kamugisha niwe watuyoboraga yari Capitaine, uwo nguwo yararaga ku mugabo witwa Karemera waje no kuba umudepite ku Kicukiro. Akaba ariwe wari coordinateur w’ibikorwa byose byakorerwaga mu Nterahamwe no mu Mpuzamigambi. Uwo ni uwa mbere; uwo nguwo  FPR , …APR …Kagame yamwiciye mu Bugesera babwira escort ye ngo yiyahuye , n’ubu ngubu escort ye yabaye traumatisé. 

 

Phocas Fashaho: Ngo bavuze ko yiyahuye. 

 

Abdul Ruzibiza: Ngo bemeze ko yiyahuye ko ngo yibeshye arirasa, ngo azira ngo ibibazo by’umugore we ngo abandi basirikare barongora…. Ibintu by’amafuti bidafatitse ariko yarishwe. Icyo kigiye iruhande rumwe:

- Murebe umugabo witwaga Kiyago Ntukayajemo Godefroid. Afungiwe ku Mulindi ni umugabo wakoze muri Nterahamwe imyaka … iminsi yose yabaye mu mujyi wa Kigali.

- Murebe umugabo witwaga Mahoro. Ni Sous-lieutenant.

- Murebe uwo bitaga John (?) Gasana, murebe uwo bitaga Alex Nkuranga, nawe ari muri bataillon ya 99 uyu munsi, yitwaga Kirikiri, murebe uwobitaga Edriac (?) Kirenga ni capitaine muri DMI uyu munsi; murebe uwo bita Jean-Baptiste Mugwaneza ni Lieutenant muri bataillon ya gatatu; murebe uwo bitaga Mugisha Nterahamwe, uwo nguwo ari muri bataillon ya 73, murebe uwo bitaga Antoni Mulindahabi ni sous lieutenant arafunze, murebe uwo bitaga Alphonse Duniya yarapfuye, murebe uwo bitaga Jean-Bosco Ndayisaba w’umunyamasaka, murebe uwo bitaga Charles Ngomanziza ubu … uwo niwe wanishe Gapyisim; murebe uwo bitaga Callixte umwana w’umugogwe w’umunyaruchuru; murebe uwo bitaga Rukwago; murebe uwo bitaga Karegeya Lieutenant w’umuhutu wabaga muri SHAGI (?); murebe uwitwaga Claude Gashagaza w’umunyakabuga, murebe uwo bitaga Jean-Piere Gatashya capitane nawe uyu munsi uzwi mu gisirikare w’umu casualty (NDL: Inkomere yo ku rugamba). Koko ibyo bintu urumva …urumva iyo nkuru ari ibintu by’amagambo? Abo bantu ni abantu bakoze ku ma barrières bakoranye n’Interahamwe bakora mu Bakombozi bakora mu bantu bose, I list uwayibarura ntiyarangiza, njyewe nakubwira nkageza kuri magana abili.

Phocas Fashaho: Muri abo harimo n’abatutsi, ntabwo ari abahutu gusa? 

Abdul Ruzibiza: Ntamuhutu uri.., uwo twakekaga ko ashobora kuba ari umuhutu ni uwo twita Kiyago, bamwe bakekaga ko ngo ashobora kuba ari umuhutu w’umurundi ngo wahungiye mu Bugande 

Phocas Fashaho: Abandi bose ni abatutsi

Abdul Ruzibiza: Abandi ni abatutsi bakoreshejwe mu kwica abandi batutsi. Bari aba pompistes bamwe, abandi bari aba boyi mu gisirikare abandi bari ba mayibobo ku mihanda abandi, bar aba motars, abandi bari …bakoraga simplement et purement mu Nterahamwe mu bitero byose zigaba. Hari abasirikare n’uyu munsi bariho  bahumeka bari abasirikali bari i Kigali, nk’abitwaga ba  Rugagi Eliyasi, ubu yavuye no mu gisilikare, abitwaga ba Mulindahabi abitwaga ba nde… abo bose ni abantu bariho n’uyu munsi. Twakoranye mu mujyi wa Kigali bose bakora mu Nterahamwe. N’ukuri rwose (?) ibintu byo mu Rwanda ni ibintu bigomba kumenywa n’abantu, bikandikwa, bigasobanurwa, ejo n’ejobundi n’iyo Loni ifite ikimwaro n’abafransa bavuga ngo bafite ikimwaro n’abo babiligi n’abandi bose ngo bafite iki.. ngo bafite ikimwaro…yuko ngo batatabaye u Rwanda. Icyo cyaha nibakivaneho, abanyarwanda bishwe n’abanyarwanda benewabo, genocide ni icyaha cy’ubugome, ni icyaha kiba kirimo ubugome kugirango umuntu yubahuke kwica abantu bangana kuriya aba afite ubugome; ubwo bugome busaba préparation psychologique, ni ibintu bigishijwe, ni ibintu batojwe, barangije banabona urugero rw’umututsi, mu by’ukuri n’umututsi utari mubi (?) Abatutsi bari barenze ibihumbi 23 byari muri APR, abishwe(?) bose bari mu Rwanda bazize akarengane. Ariko bose abo babaye ibitambo, Kagame abireba, abishaka kuko yavugaga ngo mu Rwanda nta mututsi uhari, ngo n’uhari ni igisambo cyemeye gukorana na Leta ya Habyarimana, ngo ni abatutsi ku mazuru gusa ariko ku mitimayabo ni abahutu. Ndetse intambara n’aho inarangiriye n’akana k’agatutsi kacitse ku icumu wumvaga barimo bagacyurira ngo ese ngo warokotse ute ko n’abandi bose bashize, ngo wowe warokotse gute. Ni nk’aho ari ibyo bintu byamarishije abatutsi muby’ukuri abantu bagomba kubyumva bakanabisobakirwa. Twazize impamvu nyinshi, ariko umugambi wo kurimbuka burundu ushyirwa mu bikorwa n’ubwoko bwitwa ngo ni abahutu burimo buregwa uno munsi. Ariko na Kagame we ubwe kuri za barrieres z’Interahamwe hakoze abasirikare be, kwica abagogwe byakozwe n’abasilikare be, biranakomeza n’intambara irangiye Mudende biraye mu mpunzi z’abagogwe baratemagura kuva ku mwana kugeza ku ruhinja, bikorwa n’inkotanyi kugirango babone impamvu zo kujya muri Zaire! Ibyo ni ko byabaye I Byura (?) mu banyamurenge kungirango…. mbese imbere ya Kagame umututsi utaravuye i Bugande icyo gihe yitwa ko ari umututsi w’amazuru gusa. Ibyo byose rero, rwose bimwe ndabivuga nkanabivugisha n’umujinya nkabivuga numva binababaje cyane, ariko ni ngombwa ngo abantu babimenye babisobanukirwe, birababaje biteye agahinda.

 

Phocas Fashaho: Reka dusoze twibaza niba abanyarwanda bashobora kwiyunga koko nyuma y’itsemba-bwoko ryo muri 1994, n’ubushyamirane ryasize ribakongeje mo. Ntibyoroshye ariko birashoboka, akaba aribyo tubwirwa na none na Bwana Abdul Ruzibiza:

 

Abdul Ruzibiza: Burya ngo “habana abashaka”; icyo ni kimwe. Icya kabiri kugirango bashake kubana n’uko baba bavuga rumwe n’uko baba bumvikana n’uko baba…mu by’ukuri baca umugani ngo “les idées de meme nature s’attirent”: Abantu batekereza kimwe burya bahurira no kuri byinshi bakanumvikana bakaba inshuti. Ntawe ushobora gufata  (?)    ngo afate umuhutu amukurure, afate umututsi amukurure, ababwire ngo nimuze munywe ikigage muri kino kibindi ngo museke mwishime ko mukundanye. Ibyo ntabwo bishoboka nibyo Leta irimo ikora ubu. Ntabwo bishoboka 

Icyakabiri ubwiyunge bwashoboka ari uko habayeho ubutabera. None ubwok bumwe buri frustré yuko bwakoze genocide, ubwoko bundi buragaramye yuko ari victime. Ubwo bwoko bwabaye victime koko ariko abasirikare ntabwo ari innocents. Abo basilikare, ibyo bitotsi byose byabayeho,nk’uko bamwe bakurikiranwa ba Kabiligi n’Interanhamwe zindi. N’izo zindi nazo zakaze ibikorwa binaruta n’iby’Interahamwe kuko zo zanabikoranye ubuhanga bwinshi, n’ubugome bwinshi, bakanabikora barimo basacrifiya benewabo, abo nabo bakwiye gufatwa bose bagafungwa. Ahasigaye abasigaye bandi bose, arinjye nabigisha nti: abantu bajya kwicana, bajya kumarana, byatewe n’amakosa aya n’aya yakozwe ku ruhande uru n’uru, byose bigamije kugundira ubutegetsi; cyangwa gushaka kubufata ngo ubwiharire. Koko mu by’ukuri FPR yo yashakaga kwica abantu kuko yavugaga ngo twice abahutu bagabanuke tubone aho dutuza abatutsi bari hanze. Ngo Habyarimana yaravuze ngo: “ikirahure iyo cyuzuye kugirango amazi yandi ajyemo n’uko arimo mbere abanza gusohoka”.   Donc bati reka basohoke cyangwa bashire twebwe twinjire. Ibyo byose rero, abantu bagiye bumva yuko… ubugome aho bwagiye buturuka, banyarucali, abaturage bibereye hasi, aborozi n’abahinzi, mu byukuli nibaza ko bakwibanira baramutse bamenye byose uko byabaye kubw’inyungu z’abategetsi. Njyewe rero n’ubwo ntari umutegetsi ariko nshatse umuti nawuhera ahongaho. Nti: “mwiyunge mwishakire imibanire myiza, ubucamanza bubeho uwo warenganye arenganurwe, n’uwahohotewe arenganurwe, uwasenyewe yubakirwe, uwakomerekejwe avurwe”. Ariko kuri Leta iriho ubungubu siko bimeze. N’abasirikare ubwabo yarwanishije ubwayo ubu bagaramye ku gitanda ntacyo ibamariye. Uzarebe ba casualty be uko babaye ubu amaguru yirirwa amanitse mu kirere, agera igihe akababwira ngo twakurambiwe, umusilikare udakora ntabwo twashobora gukomeza kumuhemba, itahire! Maze n’uyu munsi abantu bakibaza ngo aya makuru yose yavuye hehe? Ese Kagame we n’igituma atibaza ko kuba yarahemukiye n’abatutsi bitarigutuma aya mabanga yose tuyamena. Ese ni iki kimubwira ko ibi byose ndimo mvuga ari njye njyenyine urimo ubivuga? Kuko bavuga ngo mbese nabaye nk’interahamwe ngo nabaye umututsi w’igicucu urimo umena amabanga ya benewabo. Ariko se abatutsi bose yagiye ahemukira agirango ni njye mututsi njyenyine wahunze. Hamaze se guhunga ba officiers supérieurs bangana iki, hamaze guhunga abaministres bangana iki kandi b’abatutsi, amaze guhungwa naba Sebarenzi bose si abatutsi naba Kajeguhakwa  si abatutsi? None se Habyarimana yapfuye Kajeguhakwa atari muri CND. Ese ugirango imodoka zagiye kurasa atazireba? Se abandi bose babaga muri CND…. Lizinde se yagiye atabizi?Nti yari mubakoreshejwe inama yo kwica Habyarimana. Pasteur se ntiyari ahari? Abo bose se Kagame ababaniye neza? Ni iki se gituma yakwibaza yuko ngo Ruzibiza arimoavuga aya makuru wenyine?  Nicyo gituma   ndimo mvuga…aribeshya! Ashobora kuba n’abo yitwaga ngo arizera uyu munsi ari bo bamuvamo, wenda bigaca mu kanwa kanjye ariko ni benshi bamurega. Njye rero kubana  kw’abanyarwanda bizaterwa n’ukuntu ibi bintu byose bigiye ahagaragara bizaterwa n’ukuntu ubutabera bubayeho bizaterwa n’ukuntu abamarayika bamwe  bitwa abamarayika uyu munsi barimo bita abacunguzi, umunsi bagiye ku karubanda bakamenyekana nk’Amashitani nk’ayandi yose; icyo gihe abanyarwanda bazabana. 

 

Phocas Fashaho: Ngibyo rero itsemba-bwoko ryarabaye rihitana abantu basaga ibihumbi magana inani, ni amahano atagombye kuzongera kubaho mu mateka y’u Rwanda. Kugirango ayo mahano atozongera kubaho ukundi n’uko impamvu nyayo yatumye ashoboka yajya ahagaragara, abantu bakajya bayigendera kure. Uko bigaragara rero n’uko nta kindi abanyarwanda bazize uretse inyota y’ubutegetsi y’abanyapolitiki babo.  Abahutu bari bafite ubutegetsi ntibashakaga kubusangira n’abatutsi bo muri FPR,  abatutsi bo muri FPR nabo barabushakaga kandi nabo badashaka kubusangira n’abo bahutu. Ibindi bivugwa ku ruhande byose ubishakiye ibisobanuro wagisanga muri iyo nyota y’ubutegetsi y’abanyapolitiki. Niyo mpamvu rero uwashaka kurinda u Rwanda andi makuba nk’ayo muri 1994, yabanza agaca umuco wo gushaka kwikubira ubutegetsi  no gukumira abandi, kandi umuco wo kudahana abicanyi aho bava bakagera hose ugacika burundu. Imvugo ngo “nta ngoma itica” nayo igomba gucika mu mitwe y’abanyarwanda, ubuzima bwa buri munyarwanda wese bugahabwa agaciro gakwiye, ni ukuvuga agaciro k’ikiremwa-muntu. Atari ibyo hazaba aha Rurema wenyine.

 

Phocas Fashaho : Aujourd’hui nous allons voir que les milices Interahamwe et les Impuzamugambi qui ont perpétré des massacres pendant le génocide, n’étaient pas composés que de Hutu, ensuite nous allons dégager des conclusions sur les leçons que les Rwandais devraient tirer du génocide…

 

Phocas Fashaho : Comme je le disais tout à l’heure, les Interahamwe et les Impuzamugambi responsables des massacres pendant le génocide au Rwanda n’étaient pas uniquement composés de Hutu, c’est ce que nous dit Abdul Ruzibiza ancien militaire du FPR jusqu’en l’an 2001.

 

Abdul Ruzibiza : Nous avions constitué un groupe de « Techniciens » comme je vous l’ai dit, regroupés dans une unité dénommée « Network ». Le mot « Network » était entendu dans une large acception, il pouvait désigner les « techniciens », les « commandos », les « CDR » ou les « Interahamwe ». Nous utilisions tous ces termes. Je vais commencer par vous donner l’exemple de certaines personnes connues : Gahagati Kamugisha, c’était lui le commandant, il était Capitaine. Il logeait chez Mr Karemera qui est devenu député à Kicukiro. C’était lui le coordinateur de toutes les opérations au sein des Interahamwe et des Impuzamagambi. En voilà donc le premier. Celui-là, a été assassiné par le FPR, … l’APR, c’est-à-dire Kagame, au Bugesera ; son escorte a été informée qu’il s’est suicidé, aujourd’hui son escorte est traumatisée.

 

Phocas Fashaho : Ils ont bien dit qu’il s’était suicidé ?

 

Abdul Ruzibiza : ils ont affirmé qu’il s’était suicidé, qu’il s’était tiré une balle dans la tête par erreur à cause des problèmes familiaux parce que sa femme avait des relations extra-conjugales avec d’autres soldats… de faux prétextes sans fondement, mais il a été assassiné. Ça c’est la première chose.

 

L’autre c’est Mr Kiyago Ntukayajemo Godefroid. Il est en prison à Mulindi, c’est quelqu’un qui a travaillé au sein des Interahamwe pendant des années… pendant tout le temps qu’il a passé dans la ville de Kigali.

 

L’autre c’est Mr Mahoro. Il est Sous-Lieutenant.

 

Les autres sont Mr John Gasana, Alex Nkuranga qui fait maintenant partie du bataillon 99, Kiriri autrement connu sous le nom de Edriac Kirenga, il est aujourd’hui Capitaine au DMI, l’autre c’est Jean-Baptiste Mugwaneza, il est Lieutenant au 3ème bataillon ; l’autre c’est Mugisha Nterahamwe, il fait partie du bataillon 73, il y a ensuite Antoni Mulindahabi, Sous Lieutenant, il est aux arrêts, Alphonse Duniya, il est mort, ensuite il y a Jean Bosco Ndayisaba de Masaka, Charles Ngomanziza, … c’est lui qui a tué Gapyisi ; Callixte c’est un mugogwe du Rutchuru ; vous avez ensuite Rukwago ; vous avez ensuite le lieutenant Karegeya, un hutu qui vivait au Shagi ( ?) ; ensuite Claude Gashagaza de Kabuga, ensuite Jean-Pierre Gatashya, capitaine aujourd’hui invalide de guerre. Est-ce vraiment des choses à dire ? Ce sont des gens qui étaient sur les barrières avec les milices Interahamwe, avec les Abakombozi, partout. On ne peut pas énumérer toute la liste, je peux en citer jusqu’à 200.

 

 

Phocas Fashaho : Parmi ceux-là il y avait des Tutsi, c’était pas seulement des Hutu ?

 

 

Abdul Ruzibiza : Il n’y avait pas de Hutu…, celui qu’on croyait qu’il était Hutu, c’est Kiyago, certains disaient que c’était un Hutu du Burundi réfugié en Ouganda.

 

 

Phocas Fashaho : Tous les autres sont des Tutsi.

 

Abdul Ruzibiza : Ce sont des Tutsi qui ont été utilisés pour tuer d’autres Tutsis. Certains étaient des pompistes, d’autres étaient des boys (garçons de ménage), d’autres étaient des enfants de rue, les autres étaient des motards… les autres faisaient partie purement et simplement des Interahamwe dans toutes les attaques qu’ils ont eu à diligenter. Il y a des personnes qui ont été des soldats et ceux qui le sont toujours, vivant à Kigali, comme Rugagi Eliyasi, il a quitté l’armée, Mulindahabi, et certains autres, ce sont des gens qui sont toujours vivants aujourd’hui. Nous avons travaillé ensemble au sein des Interahamwe. C’est vrai. Ce sont des choses qui doivent être connues par des Rwandais, des choses qui doivent être écrites, expliquées, pour que demain, même l’ONU, les Français, ou les Belges qui disent avoir honte de leur comportement de ne pas avoir porté secours Rwanda… Ils ne devraient pas avoir de remords. Les Rwandais qui ont été massacrés, l’ont été par leurs propres compatriotes, le génocide est un acte criminel. Pour avoir le courage de massacrer autant de gens, il faut être un criminel ; ce crime nécessite une préparation psychologique, une formation, un entraînement, l’exemple a été donné par un Tutsi, ce n’est pas pour dire que les Tutsi sont mauvais. Les Tutsi étaient au nombre de 23.000 au sein de l’APR, ceux qui ont été tués étaient des innocents. Tous ceux-là ont été sacrifiés, Kagame le voyait, il le voulait parce qu’il disait qu’au Rwanda il n’existait pas de Tutsi, que ceux qui sont restés là par cupidité pour travailler avec le régime Habyarimana, étaient des Tutsi uniquement par leur physionomie (la forme du nez), tandis que dans le fonds ils étaient des Hutu. A la fin de la guerre, même un enfant rescapé était reproché d’avoir survécu alors que les autres avaient été exterminés. Ce sont les vraies raisons de l’extermination des Tutsi, les gens doivent le savoir et le comprendre. Nous avons été victimes pour plusieurs raisons, mais l’extermination a été exécutée par l’ethnie Hutu qui se trouve aujourd’hui sur le ban des accusés. Néanmoins, en ce qui concerne Kagame, ses propres soldats ont opéré sur les barrières des Interahamwe, ce sont eux qui ont massacré les Bagogwe, même après la fin de la guerre, les Inkotanyi ont massacrés les réfugiés Bagogwe à la machette, même les plus jeunes et les bébés, pour se faire des raisons d’attaquer le Zaïre ! C’est ainsi que cela s’est passé également à Byura pour les Banyamurenge… Pour Kagame, un Tutsi qui ne provient pas d’Ouganda, est seulement Tutsi par sa phsionomie (son nez). Tout cela je le dis avec fureur, parce que cela fait mal, mais il est nécessaire que les gens le sachent et le comprennent, ça fait de la peine.

 

 

Phocas Fashaho : Il est temps de conclure, est-ce que les Rwandais peuvent réellement se réconcilier après le génocide de 1994 qui a monté les uns contre les autres. Ce n’est pas facile mais c’est possible, et c’est ce que nous dit M. Abdul Ruzibiza :

 

 

Abdul Ruzibiza : Pour vivre ensemble, il faut le vouloir, ça c’est la première chose. Ensuite pour vouloir vivre ensemble, il faut être sur la même longueur d’ondes pour se comprendre. En effet comme dit le proverbe « les idées de même nature s’attirent ». Les gens qui pensent la même chose peuvent se retrouver sur plusieurs sujets, ils se comprennent, ils deviennent amis. On ne peut choisir par-ci un Hutu, par-là un Tutsi et les obliger à partager de la bière de sorgho dans une même cruche, à rigoler ou à s’amuser ensemble pour en faire des amis. Cela est impossible, et c’est ce que fait le gouvernement actuellement.

 

Deuxièmement, l’unité serait possible s’il y avait une justice. Actuellement une ethnie est frustrée pour être accusée d’avoir perpétré le génocide, tandis que l’autre ethnie est prise pour victime. Cette deuxième ethnie a été victime, mais ses militaires ne sont pas innocents. Ces soldats ont fait l’exception et devraient être poursuivis comme Kabirigi et les autres Interahamwe. Ils ont commis des crimes plus lourds que les Interahamwe parce qu’ils l’ont fait avec une grande technicité, une grande cruauté en sacrifiant leurs congénères, tout ce monde là doit être arrêté et mis sous les verrous. Quant à tous ceux qui restent, je leur donnerai une leçon : tous ceux qui ont tué, ceux qui ont massacré les gens, c’était la responsabilité de ce côté-ci ou de ce côté-là, en vue de garder le pouvoir ou de le prendre pour se l’approprier. En effet, le FPR avait planifié de massacrer des Hutu pour en diminuer le nombre et trouver de la place pour les Tutsi de l’extérieur, prétendant que Habyarimana aurait dit que : « lorsqu’un verre est plein, pour ajouter un peu plus d’eau il faut en verser ». Ainsi donc il fallait en faire sortir ou les massacrer pour pouvoir entrer. Tout cela a fait comprendre aux gens… d’où venait cette cruauté. Je pense que les paysans, les gens de basse condition, les éleveurs et les agriculteurs pourraient vivre ensemble s’ils savaient que tout cela s’est fait sur leur dos pour les intérêts du pouvoir. Moi je ne suis pas un gouvernant, mais je pourrai trouver le remède par-là. J’exhorterais les gens à faire cause commune pour bien vivre ensemble, je ferai en sorte que la justice soit opérationnelle que les justiciables soient rétablis dans leurs droits, que les sinistrés soient indemnisés, les blessés soient soignés. Mais pour le gouvernement actuel, ce n’est pas comme ça. Il ne peut rien faire même pour ses propres invalides de guerre. Ils n’ont pas de quoi les occuper et le moment venu ils sont démobilisés et renvoyés chez eux parce qu’ils en ont marre et qu’ils ne peuvent pas continuer à les payer. Et c’est maintenant même qu’on s’étonne d’où viennent toutes ces informations. Kagame lui-même peut-il s’étonner, la façon dont il a trahi les Tutsi, n’est-ce pas une raison pour délivrer tous ces secrets. Qui dit que tout ce que je dis là, je suis le seul à pouvoir le dire ? L’on dit que je me comporte comme un Interahamwe, un Tutsi bête qui donne les secrets de ses congénères. Croit-il que je suis le seul à avoir pris le chemin de l’exil parmi tous les Tutsi qu’il a trahis ? Combien d’officiers supérieurs ont-ils quitté le pays ? Combien de Ministres tutsi sont partis, Sebarenzi, Kajeguhakwa ne sont-ils pas des Tutsi ? Lorsque Habyarimana est mort, Kajeguhakwa ne se trouvait-il pas au CND ? N’a-t-il pas vu les véhicules qui sont partis pour exécuter cet attentat ? Voyons tous les autres qui se trouvaient au CND… lorsque Lizinde est parti, ne le savait-il pas ? N’est-il pas parmi ceux qui ont participé au complot dans une réunion pour assassiner Habyarimana ? Pasteur n’était-il pas là ? Tout ce monde là, est-ce que Kagame les a ménagés ? Pourquoi doit-il se poser des questions sur les raisons pour lesquelles je donne toutes ces informations ?  C’est celle-là la raison pour laquelle je dis tout cela. Il se trompe ! Tout ces gens là en qui il a mis sa confiance, peuvent être les mêmes personnes qui le trahissent, peut-être que cela passe aussi par moi, mais il y a beaucoup de personnes qui l’accusent. Pouvoir vivre avec les Rwandais en ce qui me concerne, dépend de tout ce que je suis en train de faire, de la justice, si elle est établie, si ceux qui se prennent pour des anges aujourd’hui soient dénoncés et reconnus publiquement comme de véritables démons ; c’est seulement après cela que les Rwandais pourront vivre ensemble.

 

Phocas Fashaho : C’est ainsi, le génocide qui a emporté plus de 800.000 personnes c’est l’innommable qui ne devrait plus avoir lieu dans l’histoire du Rwanda. Pour que cette catastrophe n’ait plus lieu il faut que les raisons qui l’ont rendu possible soient dévoilées, pour que personne ne s’y laisse prendre. Il apparaît ainsi que les Rwandais ont été exterminés par la soif du pouvoir de leurs politiciens. Les Hutu qui avaient le pouvoir ne voulaient pas le partager, les Tutsi du FPR voulaient également ce pouvoir et ne voulaient pas le partager avec les Hutu. Toutes les questions qui se posent autour de ce problème pourraient trouver des réponses dans cette soif du pouvoir des politiciens. C’est pourquoi pour protéger le Rwanda d’une autre catastrophe comme celle de 1994, devrait éradiquer ce comportement de vouloir s’accaparer le pouvoir et en interdire les autres, il faudrait également éradiquer la culture de l’impunité. L’adage selon lequel « chaque pouvoir doit avoir ses victimes » doit sortir de la tête de tous les Rwandais, toute vie d’un citoyen rwandais doit être respectée, protégée comme pour tout être humain. Si ce n’est pas cela, Dieu lui-même sera le seul juge.

 

 


23:30 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (0) |  Facebook |

Ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA

Ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA


RUZIBIZA J- ABDUL

Birkenesveien 62

4647 Brennåsen

NORGE

 

PS : Nahisemo gutanga ifoto

yanjye n’aho ndi kugirango

ibyo mvuga bidafatwa nka tract,

cyangwa benshi batibaza ko bivugwa

n’abantu batoragurwa ku muhanda

nkuko Perezida Kagame yabitangaje i Bruxelles.

 

 

 


 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 

Nyuma yo kumva ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi hamwe n’abandi bantu 9 bose bakomoka mu bihugu 3 bitandukanye :u Rwanda, u Burundi, na France, iyo ndege ikaba yari iya gisivili kandi igendera mu karere kataberamo imirwano, ibinyamakuru , amaradiyo na za televiziyo mpuzamahanga zihutiye gutangaza iyo nkuru. Kubera ko bamwe muli abo banyamakuru bari bazi aho mperereye, bambjije niba ibivugwa, nanjye nkaba mvugwamo, mbyemeza. Narabyemeje.

 

Nyamara, nkurikije uko inkuru iba igenda ikura bitewe n’uburyo yandikwa, nsanga ari byiza kwivugira ubwanjye ibyo nshaka kuvuga, kuruta kubivugirwa mu buryo ntabyivugiye. Ku maperereza yakozwe, ntabwo nkora mu bucamanza, narabajijwe nsubiza ibyo nzi ibindi byasubijwe n’abandi nabo babajijwe bafite ibyo bazi. Niba nubahuka kuvuga nuko bagenzi banjye bo badafite aho bavugira kubera gutinya ko Kagame yabahitana, kuko si ubwa mbere abikoze.

 

Njye rero ibituma mpisemo kuvuga, ni ukugirango ngire ubuhamya ntanga kubijyanye n’Itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi bwakorewe abahutu mu ntamabara FPR/APR yarwanye nanjye ndimo. Nkeneye kandi ko benshi mu banyarwanda, n’amahanga basobanukirwa kubyabereye mu Rwanda, kuko kugeza ubu bizwi gusa uko FPR ibishaka, cyangwa ibitangaza.

 

Mu gihe twitegura kwibuka abacu batikiriye mw’itsembabwoko, ni byiza ko uko kuri kumenyekana, nyuma y’imyaka 10 Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe watumye kubarimbura bishoboka, ndetse akanatubuza kubatabara twari tububishoboye.

 

Kumugereka w’iri tangazo hariho ubuhamya bugenewe uwariwe wese ukeneye kumenya ukuri kubyaberaga hakurya mu z’amarere. Mbivuga ngamije ko abanyarwanda bafashweho ingwate y’ikinyoma cy’uko itsembabwoko ryahagaritswe n’umuntu babohoka, bakamenya ukuri nyako ku byabaye. Bishobora gutuma kwiyunga kw’abanyarwanda bishoboka.

Murakoze

 

ABDUL RUZIBIZA

Se

Itariki 14-03-2004


 

 

UBUHAMYA BUGAMIJE KWEREKANA UKO LETA Y’U RWANDA NA FPR BYAKOZE AMAKOSA YATUMYE GENOCIDE ISHOBOKA.

ESE FRP - APR YATABAYE ABATUTSI NK’UKO BIVUGWA?

 

Nyuma yo gutangazwa ko iperereza rijyanye n’inahurwa ry’indege ya gisivili yarimo abantu 11 harimo abategetsi n’abasirikare bakuru, abanyarwanda, abarundi n’abafaransa, muli abo bose hakaba harimo n’abaprezida babiri, Juvénal Habyarimana w’u RWANDA na Cyprien Ntaryamira w’u BURUNDI, itangazamakuru ntanasobanukiwe aho ryavanye iyo rapport irambuye, ryatangaje byinshi.

 

Kubindeba njye, ngiye gutanga ubuhamya ku mikorere ya FPR n’igisirikare cyayo cya APR kuko byombi nabibayemo mbere yo gufata inzira y’ubuhungiro. Ikibinteye n’uko aho iyo nkuru igeze mu rwego rw’itangazamakuru, kuryoshya inkuru no kumvugira amagambo ntigeze nivugira bituma abafite urwitwazo rwabo babona aho bahera bahakana ukuri ku byabaye.

 

NDABANZA KUVUGA UWO NDIWE:

 

Nitwa RUZIBIZA, wabatijwe Vénuste ndi umwana. Aho ntangiriye kwitabira akazi k’Umuryango niyita ABDUL nk’izina ryo kwiyoberanya (nom de code), mbana naryo kugeza ngiye mu gisirikare muri 1990. Impamvu zabyo ni uko mukujya mu gisirikare, twagendaga duherererekanwa n’abanyamuryango kuzageza tugeze mu karere k’Inkotanyi. Aho ugeze wasangaga izina ryawe rya Code ryahagutanze. Iyo wabazwaga uko witwa ukavuga iritazwi wicishawaga ifuni. Wabaga uri umucengezi mu système ya FPR. Nyuma aho mpitiyemo kujya mu muryango w’abarokore, nkanabatizwa, nahisemo kwitwa Josué. Ayo mazina yose rero njye nta narimwe mpakana ko ndikoresha. Mu gisirikare, imyaka yose nahamaze nitwaga RUZIBIZA ABDUL. Nahunze igihugu nijoro tariki 3 zishyira iya 4 z’ukwezi kwa kabiri 2001. Nari mfite ipeti rya Lieutenant , numero yanjye ya gisirikare ni OP1920.

 

Mvuka ahitwa i Gitagata muli Komini ya Kanzenze mu Bugesera. Mvuka mu bwoko bw’Abatutsi, mu muryango w’Abanyiginya, mu nzu y’Abahindiro. Mama akaba nawe ari umututsikazi, w’Umutsobe. Kumpande zombi rero ndi umututsi kandi ndi imfubyi. Ababyeyi banjye n’abo tuva indimwe 6 bose bazize itsembabwoko ryo mu 1994. Ibyo rero mvuga kandi nakomeje guhagararaho, mbivuga nk’umusirikare kandi umwe mubari bagize umuryango wa FPR, umwe mu basirikare ba APR babaga mu turere tw’imirwano, nkanabivuga nk’umututsi. Ahanini ndagirango abazabasha gusoma iyi nyandiko bazabashe kumenya ukuri kuli bimwe ariko bikomeye mu byaranze urugendo rurerure FPR yatangiye ariko yageza aho kubohora igihugu igakora ikosa ryabyaye ishyano rya Génocide.

 

HARI IBYO NEMERA NTASHIDIKANYA:

 

1.Intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana nemera ko yari ngombwa kuko hari uburenganzira yimaga benshi mu benegihugu biganje mu batutsi. Nemera ariko ko n’inzira zindi zitari intambara zari kugeragezwa mbere yo kwegura imbunda. Nyamara, ntahandi twari kuzavana intwaro zo gutangiza urugamba iyo tudakoresha iza NRA, kuko nicyo gisirikare kiri mu gihugu cyabashaga kudufasha. Ntawumenya uko ubutegetsi bugenda buhinduka twagombaga gukora vuba. Imibanire bwite y’umunyarwanda mu gisirikare cya Uganda n’abene gihugu, kenshi n’agasuzugoro abanyarwanda bari batangiye kugaragarizwa mu gihugu barwaniye, ni impamvu imwe ikomeye yabashije gutuma habaho kuva ku butaka bwa Uganda , hatabayeho kwihanganira imishyikirano yajyaga no kumara wenda imyaka yanarenga 5.

 

2.Nemera ko habaye itsembabwoko, ryakorewe abatutsi, rigambiriwe, riteguwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, n’inzego z’umutekano z’igihugu. Ryashyizwe mu bikorwa n’abaturage b’abahutu, uretse ko hari n’abatutsi bacye cyane baryitabiriye barigize abahutu. Nemera ko ritari kuzashoboka na rimwe ritabonye imbarutso, kuko n’ubwo abahutu bari kuba basaze, ntibyashobokaga ko babyuka mu gitondo ngo batyaze imihoro birare mu batutsi babatemagure, kugeza kuli miliyoni yose. Nemera kandi ko FPR ikoresheje ingabo zayo za APR, yishe, ibigambiriye kandi bitegetswe, binahagarariwe n’umuyobozi wazo Paul Kagame. Nanone kandi, nemera ko itsembabwoko ryabaye uruhurirane rw’insobe rw’ibibazo byari byatewe n’intambara, cyane cyane mu myitwarire ya APR mu turere yabaga yarigaruriye. Ibi nzaza kubisobanura nyuma.

 

3.Nemera kandi mpamya koAPR yishe abantu b’amoko yose, nk’uko ndibubyerekane, igamije kuzageza igihugu ku kajagari kazayishoboza gufata leta, kabone n’ubwo imbaga y’abantu yari kuba yarimbutse.

 

4. Nta na gato nemera ko FPR n’ ingabo zayo za APR nanjye narimo yigeze ihagarika itsembabwoko. Ahubwo nemera ko twabashije kumenesha ingabo za FAR, interahamwe n’impuzamugambi za CDR n’urubyiruko byakoranaga, bityo ingufu zari zirinze leta y’abatabazi zicitse dufata leta. Ibyo nabyo ndabisobanura.

 

5.Nemera kandi mpamya ko ahantu hose hagiye hashyingurwa abantu benshi bapfiriye rimwe batabaga byanze bikunze ari abatutsi, kuko nzi aho inkotanyi ubwazo zishe abantu zikabarunda hamwe, zikabavanga n’imirambo y’abatutsi, ubu bose bagashyingurirwa hamwe bitwa abatutsi.

 

6- Nemera ko iyo FPR ibishaka nta Génocide yari kubaho. Nemera n’iyo bibaho leta n’interahamwe zigashaka kwica abatutsi mu rwego rwa Génocide, APR yari imaze kugira imbaraga zituma twari gutabara aho gupfa miliyoni wenda hagapfa nk’ibihumbi ijana gusa. Bivuze ko APR yabujijwe gutabara kandi yari ibishoboye. Ndaza gutanga impamvu .

 

7.Nemeza ko nyuma y’aho dufatiye leta, n’ibikorwa byakurikiyeho, kwica abaturage, gufunga abandi, n’intambara ya Zaïre, bidashobokera ubutegetsi buriho ubu guca imanza zitabera, kuko abaca urubanza nabo barimo benshi cyane bakoze cyangwa bakoreshejwe amarorerwa n’Umugabo umwe, wategekaga uko ashaka, ariwe Kagame Paul, ubu utegeka igihugu.

 

8.Nemeza mbivanye ku mutima ko ibivugwa ku ruhare rwa perezida Paul Kagame ku mategeko yatanze yo guhanura indege ya Habyarimana, ari ukuri, ntabwo ubuhamya bwose buvugwamo bwatanzwe nanjye, kuko ntabyo nashobora, sinabashaga kuba ndi ahantu hose ngo mbe narabonye ibivugwa byose kandi ngo mbe narabihagazeho. Ahubwo ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, abahunze ndetse n’abatarahunze. Njye wiyemeje kuvugira ku maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga, nkaba narabikoze kuko mfite aho mvugira. Ntawe uyobewe ko uretse no kuvuga, n’uwatekereza kuzavuga ibishinja Afande, yicwa atarabasha kuvuga. Inkiko mpuzamahanga cyangwa abandi bazaba babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko, bakaba bemeza ko icyo gikorwa cyo guhanura indege cyabaye, bafite impamvu n’ibimenyetso bo babona ko bihagije kwita Kagame ko ariwe wabikoze cyangwa watanze itegeko ryo kubikora. Abo tubarekere igihe, ubihakana n’ubyemeza bazahurire mu nkiko. Njye mvuga aho ngarukiriza, abandi bagakomeza bityo bityo.

 

9.Nemera ko abanyarwanda bamaze imyaka 10 bategekwa gisirikare kinyeshyamba, aho ntawizera uwundi, aho ntawe utinyuka kuvuga ukuri uko akubona, aho ntawe ubwirwa uruhare rwagizwe na FPR mu ntambara twitaga iyo kwibohoza. Benshi basobanukiwe neza uko iyo ntambara yarwanywe, byatuma hari byinshi bumva intandaro zabyo, maze no kwiyunga bikazahera ku kuri kuzaba kwashyizwe ahagaragara.

 

10.Nemeza mbivanye kumutima ko abirirwa baririmba ku mateleviziyo na za radiyo, mu bategetsi bakuru b’igihugu, ko ibivugwa atari byo, ko abarimo bavuga ari manipulation ya leta y’abafaransa, ko ari abashaka kujijisha rubanda kuko badafite uko basobanura ukuri kubyo bakoze. Perezida Kagame we yaravuze ngo utwo dukurukuru abantu bagenda batoratora bakaturemekanya ntacyo tuvuze. Siko ko njye mbobona, kandi ntazatinda kubona ko yibeshye, uretse ko kwibeshya kwe kwagiye kurimbura imbaga.

 

ISHYIRWAHO RYA FPR N’ISHAMI RYAYO RYA APR

 

Nta mateka nirirwa njyamo, ariko FPR n’uruhurirane rw’udushyirahamwe dutoduto tw’abanyarwanda bari barahungiye hirya no hino mu bihugu bitandukanye.Ahanini aho nibanda ni mu rubyiruko, abana bato rwose, uhereye nko ku myaka nka 15 kuzamura, hirya no hino mu mashuri, mu Burundi, Tanzania, Zaïre na Uganda. Abo ni nabo bavuyemo ingabo. Mbere, abambere bagiye muli NRA, abandi baza intambara yaratangiye. Igikuru ni uko abakiri bato twari twarakuze twumva ko abatubanjirije aribo Inyenzi bashobora kuba baritwaye nabi ku buryo batabashije kugera ku ntsinzi baharaniraga. FPR rero yatangiye mu mitwe y’abato twumva byinshi bizikorerwa n’urubyiruko, bivuze ko bizanakorwa n’Ingabo kuko nubundi abo basore bose ntayindi gahunda batekerezaga uretse kuzajya kurwanira igihugu cyabo. Mu magambo magufi abantu bari biteguye ko byinshi bizakemurwa gisirikare kandi ko bizagenwa n’igisirikare. Niyo mpamvu uyobora ingabo, Kagame, yumvikanaga nk’ukomeye kuruta Perezida wa FPR ubwe.

Njye mbere nambere ibi nabibonyemo ikosa kuko ingaruka zabyo zose nanubu ziracyakomeza kuko na magingo aya iyo myumvire ntiyahindutse. Igisirikare n’inzego zacyo z’iperereza nibyo biyoboye igihugu kugatuza

 

Ku kibazo kijyanye n’impamvu zatumye FPR, aribwo yari ikinamara kujyaho, itihanganye gato ngo nibura imishyikirano y’Urwanda na Uganda ku bireba uburyo bwo gukemura ikibazo cy’Impunzi z’abanyarwanda ibanze inanirane, maze ibone gutera, nabyo bifite impamvu.

 

Prezida Museveni yaregwaga ko igisirikare cya Uganda kigiye kuba icy’abanyarwanda kuko cyarimo Abanyarwanda benshi barimo na ba officers bakuru. Ingero kubavugwaga ko ari abanyarwanda, baba babyemera cyangwa batabyemera ni nyinshi: Major General Fred Gisa Rwigyema, Major General Mugisha Muntu, Colonel Mateeka, Lt Colonel Adam Wasswa, Major Chris Bayingana, Major Peter Bayingana, Major Samuel Kanyemera Alias Kaka, Major Paul Kagame, Major Nduguteye, Major Kale Kayihura w’umufumbira nawe bitaga umunyarwanda n’abandi bari mu mapete aciriritse nkaba capitaines na ba lieutenants, nka ba Twahirwa Ludoviko, Musitu, Karangwa Bombi, Gashumba, Cyiiza, Bagire, Ngoga, Muhire, Kaddafi, Nyamurangwa, Musana, Bigabiro,…Uwabara ntiyarangiza, kandi benshi muli bo bari ba Cos cyangwa hejuru.

 

Ikintu ahanini cyanaryaga abanya Uganda ni uko abo banyarwanda bari barihaye imyanya ahantu hose hakomeye: mw’iperereza, muli finances za gisirikare, mu barinda perezida na Rwigyema, abandi ari abayobozi bakuru mu mirwano. Byateraga ishyari abene gihugu, bitangira gukurura umwuka mubi. Abahisemo gutangiza intambara itariki 1 ukwakira 1990 bari babonye ntakundi babigira, bahitamo kubikora kuriya byagenze.

 

Ukwakira 1990

 

Ntabwo benshi bemera ko abanyarwanda batorotse igisirikare cya Uganda, ariko baratorotse. Bitavuze ko wenda perezida n’inzego z’iperereza zitabimubwiye. Uretse ko ukurikije uko igisirikare cyakoraga, amakuru ajya kuli Museveni, kenshi umuntu wanyuma yacaga mu ntoki yabaga ari umunyarwanda, cyangwa uwamubikira ibanga. Abambutse ku munsi wa mbere n’uwa 2 barengaga gato 3000. Ingabo nk’izo, ntawabashaga kuba yazihagarika zigiye, cyanecyane ko benshi bavugaga bati mugende kabisa twisigaranire imyanya yacu.

 

Amakosa yakozwe:

Rwigyema yahise yicwa n’abasirikare be, abateguye  kumwicisha, banatinya kwigarurira ubutegetsi kugira ngo bajijishe, hato hatazagira ukeka ko bamwicishije kugira ngo bitegekere icyo gisirikare. Yishwe ari we wari uzi neza uko yiteguriye urugamba.

 

Kagame aho yohererejwe na Perezida Museveni ngo aze ayobore APR, akihagera abasirikare bati uri Pilato ntitugushaka. Major Dr Peter Bayingana, yaramubwiye ngo: ”You are physically and mentally unfit, how can you lead people?”. Ngo ndetse nasubireyo abwire umwohereje ko ari inapte atabasha kuyobora abantu. Ngo niba uwo umwohereje asuzugura abandi bayobozi bari ku rugamba, niyohereze soldat w’umugande aze ayobore APR. Mukugaruka kwima ingoma y’ubutegetsi bwa gisirikare, Paul Kagame yagarukanye n’amajeeps arenze 10, harimo Major General Salim Saleh, n’abasirikare ba PPU barindaga Museveni, ndetse ni nawo munsi Bayingana na Bunyenyezi bapfiriyeho …

Uhereye ubwo afande Kagame, atangira urugendo rurerure na nubu agikomeje, rwo kuyobora ku gatuza, kuko yari azi ko adakunzwe n’abo ayobora.

 

Ibi byagize ingaruka mbi cyane, kuko igisirikare cyayobowe n’umuntu utizera abo ayobora, kuburyo yikurikiranira buli kantu, igisirikare agicamo ibice, cyose asa nk’ugihinduye ba maneko, cyose kigendera kw’iterabwoba, ukopfoye akicishwa ifuni nk’ingurube.

 

Muli uko gucamo ibice igisirikare kugira ngo abashe kukiyobora bimworoheye, hatangiye gahunda yo kwita abantu ngo ni positive 1, positive 2 kugeza kuli positive 5.

Ubwo 1 ni abavuye i Bugande, bagombaga kwizerwa aho bari hose, 2 ni abavuye Tanzaniya, 3 ni abavaga Burundi, 4 ni abavaga Zaïre, 5 ni abavaga mu Rwanda, niyo babaga ari abatutsi bizerwaga nyuma y’imyaka nk’ibiri. No mu miyoborere y’igisirikare niko byagendaga, kuko igisirikare cyayobowe nibura nka 95% n’abantu bavaga muli Uganda. Ibisobanuro bitangwa ngo ni uko aribo bari abasirikare bamenyereye kandi bazi intambara, aribo bashoboye kuyiyobora. Ntakuri kwabyo mbona ni urwitwazo.

 

Ikintu kibabaje cyane ni ukuntu nta kosa n’ubwo ryabaga rito rikozwe n’umuntu waturutse mu gihugu francophone ryababarirwaga. Igihano ni ukwicishwa ifuni, cyangwa kujombwa ibyuma bya baillonette byo ku mbunda kugeza upfuye.Uketswe ho agakosa, unaniwe ku rugendo, urwaye macinya itewe n’imibereho mibi, bati yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life) mwice imbwa ntacyo izamara. Waraswaga nk’amaguru, waba utabasha kwigenza kandi urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa. Urwo rupfu rw’urubozo rwabaye nk’urugabanutse gato aho Paul Kagame agiriye i Burundi, abanyamuryango baramubwira ngo ntazongere kubicira abana n’amafuni nk’ingurube. Ngo niba atabashaka ku rugamba abareke bagaruke bikomereze amashuri. Aho niho abantu bahumetse gato. Abavaga ahandi, bo kabone n’ubwo bakora iki ariko bakaba bazi kurwana kandi baravuye Uganda, niyo bakoraga ikosa rinini, igifungo cyari gito bagasubira ku kazi.

 

Ngarutse gato ku ntangiriro z’intambara mu kwa 10 /1990, Gen Rwigyema mu myumvireye, yasangaga kunyuza intambara mu Mutara na pariki y’Akagera ahantu hari abaturage bacye cyane, byari byiza n’ubwo hari hagoye kuhaba kubera ibibazo by’amazi n’ibiryo. Nyamara byari bifite akamaro kuko yari kuhamara igihe gihagije agerageza kumvisha abaturage impamvu z’intambara ya FPR. Kubera kugira imbabazi, Rwigyema yirindaga impamvu zazatuma abaturage bagwa mu mirwano kandi yashoboraga kubyirinda. Siko Kagame we yabibonaga, kuko ngo mu Mu Mutara nta biryo, nta misozi miremire yokwihishamo imbunda nini, ko ahantu haciye bugufi uraswa n’imbunda zose, mbese ko byiza aruguca mu misozi kugirango inkomere n’abapfa bagabanuke. Kandi aho hari imisozi uretse ibirunga ahandi hose hari hatuye abaturage, hafi ya bose ari abahutu, kandi b’abakiga, bivugwa ko batashakaga Inkotanyi kuko zigiye kugarura ubwami n’ubuhake. Mu Birunga ho imfura zaratikiye kabisa. Kubera inzara, imbeho, macinya, kuburyo amezi nka 5 yambere buli unit yapfushaga nibura abasirikare 10. Kuri Kagame ibyo ntacyo byari bivuze, yumvaga nibanga kumwumva azakoresha imbunda bakumva ku ngufu. Niyo magambo yahoraga abwira abasirikare yagiye kubagendererera mu mitwe (unités) barimo.

 

REKA NONEHO INTAMBARA NYICE MU BICE.

 

Igice cya mbere : Ukwezi kwa 11/90 kugeza  mu kwa 7/91

 

Iki gice cyaranzwe no kunyanyagiza ibitero shuma hirya no hino, kugira ngo n’ingabo za leta zinyanyagizwe hirya no hino ku mupaka, maze aho Inkotanyi zizajya zitera zijye zihasanga ingufu nke. Mu rwego rw’ubuhanga rw’intambara ni byiza, ariko byakoranwe ubugome bukabije cyane nkuko ngiye kubivuga nkurikije uko akarere k’amajyaruguru gateye.

Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga-Gatuna, n’uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y’abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga , aho bagiye bakicwa n’inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, …

 

Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n’uturere twegeranye n’aho mvuze, ibikorwa byasaga nk’ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.

 

Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI,  KARAMA,…. Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.

Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho.

Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO-RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA,  KU MUREMURE,  KAGANO, BISATE n’ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n’imirambo, kubashoreza amatungo n’ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n’umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n’amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.

 

Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda. Ikinyoma cy’Inkotanyi FPR cyatangiye kuva icyo gihe, nta narimwe FPR yemera ibyo yakoze. Ndetse twaranarahiraga tukarenga ko nta Nkotanyi iba ku butaka bwa Uganda. Niko byakomeje kugeza tunateye Zaïre, ntawigeze yemera ko APR yambutse Zaïre.

 

Igice Cya 2 :Kuva Mu Kwa 7/91 Kugeza mu kwa 6/92

 

Icyo gihe nibwo APR yagerageje gushaka uko yajya ifata agace gato gato uko umupaka ugiye kuva mu Mutara kugeza ku Birunga. Hamwe byarashobotse ahandi biranga. Nyamara aho byashobotse, byagerwagaho gusa ari uko abaturage bose bahari babanza kwicwa, ucitse kw’icumu agahunga, abategetsi bariho ba leta ya Habyarimana bakabarunda ahantu hamwe, bakashakira utwo kurya tutanahagije, n’amashiting yo kubaka akazu ko kwihishamo imvura. Niba abantu bashakisha impamvu zatumye genocide ishoboka bazahere aha (1).

 

FPR yatangiye amayeri yo gutera umwanzi imuciye inyuma, tukamwicira amayira amugemurira yose. Ku ntambara byari amayeri meza kuko byatumaga Inkotanyi, zifite ibikoresho bike, zateraga umwanzi kuba ariwe usanga Inkotanyi aho zaje hafi y’ibiridiro by’iza Habyarimana. Mbese byari attaque-défensive, kuko gukoresha amayeri asanzwe azwi ntibyashobokaga. Kuko twarushwaga imbaraga n’ibikoresho. Ingaruka mbi zabyo :

 

1-Kujya kuzunguruka umwanzi bivuze kujya mu turere turimo abaturage inyuma y’ibirindiro by’ingabo za leta. Abo baturage, nta cyizere APR ibafitiye, kuko nibatubona barajya kuturega ku ngabo za leta zize kudutera zizi neza aho turi n’uko tungana. Ubwo rero abo baturage, ugerageza kutubona, agomba gupfa kuko ntaho kumubika hahari kandi ntituzi igihe tuzahamarira. Bivuze ngo igihe cyose twaciye inyuma y’umwanzi, itegeko KWICA ABATURAGE BOSE NTAKUBABARIRA.

 

2-Kujya ahantu kure y’aho duturutse byavugaga gutungwa n’ibyo dusanze aho twagiye, tugomba kubikura mu mago y’abaturage, twabasangamo bagapfa tutabasangamo tugasiga tuhasenye, tukazitura ihene, inkoko, inka tukajya kwirira. Byageraga n’aho abasirikare b’inkotanyi kubwo kwinempfaguza inyama, buri muntu akibagira icyo ashaka, agatwara umwijima, akaguru, umutima cyangwa indi nyama yishakira, kuburyo nk’abantu 20 babaga inka 2, inkoko 10, ihene 3, mbese bikagaragaramo ubugome gusa. Umuntu wese uzi ubukene bw’abanyarwanda, wibaza ukuntu umuturage w’umukene, w’umuhutu utarigeze asobanurirwa neza FPR icyaricyo, ukamwicira abana, ukamurongorera ku ngufu umugore, ukamutwarira amatungo magufi kungufu yapagashirije ubuzima bwe bwose, ugasiga umusenyeye, ushaka kumva  uko genocide  yashobotse na none yahera aho (2).

 

3-Byageze aho ba konseye, ba burugumestiri, n’ingabo, bategeka abaturage gutunga imbwa, ndetse no mu bigo byose batunga imbwa kugira ngo zo zumva cyane nijoro zijye zimoka Inkotanyi zikiri kure maze abaturage bahite biruka. Iki kintu na none cyamarishije abaturage, kuko kubera ko Inkotanyi zaturukaga kenshi inyuma y’ibirindiro by’abasirikare ba leta, babaga na none baturutse inyuma y’abaturage, kandi ari mu mwijima, abaturage bakaza biruka bazi ko bahunze bakagwa mu gico cy’Inkotanyi, ubwo ntawahavaga bose baricwaga, ngo ni IBIPINGA baraduhunga, buriya biyemeje gupfira Muvoma.

Nubwo nabishyize muli iki gice, ariko igihe cyose cyakurikiyeho Inkotanyi igihe cyose zabaga zaciye inyuma y’ibirindiro zahitaga zibanza guhumbahumba abaturage bahari.

4-Gutega imitego, kurasa ama bus yose azana abagenzi mu turere twegereye umupaka, byakozwe igihe cyose, za mines, kugeza n’aho dutega imirima y’ibijumba ngo abaturage bazaza gukura utujumba mu mirima yabo ibace amaguru, cyangwa bahapfire ntibazagaruke. Ibi bintu biteye agahinda. Abaturage bategetse guhunga, ntabyo kurya bibahagije bihari, cyangwa n’ibigori n’ibishyimbo gusa, basize ibitoki, imyumbati n’ibijumba byeze, gusoroma utuboga, mbese hagombaga kubaho impamvu zituma abaturage bahunze bumva bakwiyiba bakajya kugira utwo bizanira. Benshi bazaga no gufata akenda kasigaye mu rugo. Nyamara, Ingabo za APR zabaga zategetswe ko abo baturage bagomba kuraswa nta kindi. Ese kwicisha umuturage inzara yarasize ahinze, byari kuzabyara iki, uretse kwitabira Genocide? Uwasha impamvu zatumye genocide ishoboka  yakomeza gushakira aho (3).

 

4- Inkambi z’impunzi cyangwa nk’uko byavugwaga, abakuwe mu byabo n’intambara, zari ziri ahantu hazwi nk’aho ngiye kuvuga:

Rukomo-Rwebare (MUVUMBA), iyi nkambi incuro nyinshi, ibi nabiboneshaga amaso, yarashishijwe ibisasu bya rutura nka Mortier de 120 mm, iya Rukara, iya Mutagomwa, LRM (Lance Roquettes Multiple) 107 mm, Katiusha ya Murangira, rimwe na rimwe na Kyakabale Komanda w’ingabo z’abagande zari hakurya iwabo, nawe yajyaga atiza inkotanyi za 23 mm, 37 mm, 14.5 mm zo kurashisha inkambi zirimo abaturage. Byagezaga aho ntitunabashe gusobanukirwa ibyo abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose umubabaro twateye abaturage uhagije kuburyo badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya rutura. Iyo nkambi, n’izindi nyinshi nka Runaba, Nkumba, Muhambo, zanageragerezwagaho imbunda nka za missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu byaka cyane, bikajya hejuru y’inkambi, abiga kurashisha za Missiles zitwarwa mu ntoki bakabyigiraho. Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana inzirakarengane. Iyi mpamvu yageze aho iba impamvu yo guhora abaturage bahunga bigirayo bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze ahitwa Nyacyonga hafi y’i Kigali, bamaze guhunga incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2. Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi abahunga bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya rutura, hakaba ubwo uhunze asiga ahahambye umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we. Iyi mpamvu nayo iri mubyatumye genocide yitabirwa kandi ishoboka (4)

 

Igice cya 3 : Kuva ku gitero cya Byumba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 6/92 kugeza 6/4 1994

 

Iki ni igitero cya mbere cy’igerageza (essai) cyo kureba ko FPR yabasha gutera ahantu hanini icyarimwe, kuko uko imishyikirano yagendaga yigira imbere, FPR yagombaga kwerekana ko ikomeye kugira ngo ibyo izasaba izabihabwe ku bw’igitutu iteye yitwaje imbaraga za gisirikare zagendaga ziyongera. Nakwibutsa ko incuro zose imishyikirano yabaye, nta narimwe Kagame yigeze abwira abasirikare ko izagira icyo itanga. Yavugaga iteka, ahozaho, ko kugera i Kigali ari kwa Mtutu wa siraha (ku munwa w’imbunda gusa). Ibi bitero bikaze, byaragiye bitugeza mu Rukomo, hirya ya Byumba ugana i Kigali. Hirya no hino naho ni uko byari bimeze: Mukarange, igice cya Kinyami, Buyoga, Rushaki, igice cya Ngarama, Cyumba, Kivuye, aho hose, abaturage batabashije guhunga Inkotanyi nta numwe wabayeho. Aha hantu naho harakomeye , kuko FPR yahakoze irindi kosa ribi cyane. Yasubiye muli Uganda iti abaturage, muveyo mudufashe gusarura imyaka, yatubanye myinshi, mube munamenyera u Rwanda rwanyu, ejo n’ejo bundi nimwe muzahatura.

Abaturage barahuruye bava Uganda, inkuru itaha mu mpunzi zataye utwazo, noneho inkuru bajyaga bigishwa ko inkotanyi zaje kubica, kubambura amasambu yabo zikayaturamo, zikagarura ubwami, abaturage b’abahutu bakazajya baheka abatutsi mu ngobyi, benshi batangira kuyumva nk’ukuri. Iyi nayo n’imwe mu nzira zerekana icyatumye urwango rwiyongera kugeza aho abahutu bitabiriye genocide(5).

 

Muri icyi cyiciro, nibwo FPR yatangiye kwizera ko ishobora gutera ahantu hanini kandi ikahafata ikanahakomeza. Kugira ngo rero ibyo bizashoboke, hari hakenewe, gupangwa ikigeragezo cya 2 (2è essai) yo gufata ahanini kurushaho, ariko byagombaga kubona impamvu ifatika.

Icya mbere hari haratangiye imishyikirano no kubahirizwa ihagarikwa ry’imirwano. Iki gihe ni FPR, cyangwa uwabivuga neza Kagame n’ishami rye rya gisirikare APR, atangira gupanga uko nubwo imishyikirano yaba irimo iba, uko hajya haboneka impamvu zituma imirwano yubura. Aha niho havukiye igitekerezo cyo gushyiraho umutwe kabuhariwe, wo kujya ukorera ku mategeko bwite ya Kagame, abifashijwemo n’ibyegera bye bya hafi nka Kayumba Nyamwasa, James Kabarebe, Kayonga Charles. Uwo mutwe wahinduranyaga amazina bitewe n’igihe aho kigeze, ariko amwe mu mazina wakoresheje ni NETWORK cyangwa NETWORK COMMANDO, cyangwa aba TECHNICIENS, cyangwa CDR COMMANDO.

Ayo mazina yakoreshwaga hakurikijwe utu groupes duto duto, aho dukorera cyangwa impamvu. Nk’ubu abakoreraga mu mashyaka nka CDR babaga bazwi kwizina rya CDR commando. Abasaga inkwi mu basirikare ba Habyarimana, mayibobo muli Kigali, ababoyi mu bategetsi, bakitwa aba Techniciens,etc…

IGIKURU ABANTU BAMENYA N’UKO UWO MUTWE  WITWA  NETWORK UKOZE MUBURYO BW’UBUFINDO, KUBURYO  NABABAGA BAWURIMO BENSHI BABAGA BATAZIRANYE, KERETSE WENDA ABABANJE GUKORANA AMAHUGURWA HAMWE CYANGWA BAZANYWE BAVANWA MULI UNIT IMWE.

 

Mugushyiraho uwo mutwe wihariye umugambi ugamijwe wali:

a-Kuzajya hakoreshwa uwo mutwe mu kudurumbanya igihugu kugira ngo haboneke impamvu zishinja leta kubikorwa by’ubwicanyi maze haboneke urwitwazo rwokubura intamabara.

b- kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu, n’ubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari mu kajagari.

c-gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no hino, kujya kuroga amazi anywebwa n’abakuwe mu byabo n’intambara, kujya kuneka kure cyane inyuma y’umwanzi…

d-gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo (attaques ciblées), mu bo FPR idashaka…

 

Hagati aho habayeho igitero cy’iya 8 gashyantare 1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo kujya i Kigali zigeze, kureba aho akazi ka NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo kubura intambara, igihe habaga hari imishyikirano.

Icyo gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije, kuko njye nk’aho nari ndi muri amwe mu ma Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuli Base, mu kwezi kwa 2, abasirikare bari bahari bishe abaturage, barabatwika barabananira, barahamba bararuha, baborera ku muhanda no muli Base hagati, kugeza n’aho abasirikare ba GOMN bahageze batubaza bati nta soni bibatera kubana n’imirambo y’abantu muyica hejuru uko mushatse? Turarundarunda abaturage, baraza barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa benewabo.

Aho niho n’ubugome bwo gutangira gusenya kumugaragaro ibikorwa by’amajyambere byatangiye, nko gushwanyaguza ibyuma by’amashanyarazi bya Ntaruka, gutega ibisasu mu mazu y’abayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa inzu ya RUCAGU, kwa Col Gasake,… aho ni za Nyarutovu na Cyeru, Nyamugari…Ubwo ntawakwiyibagiza amarorerwe yakozwe na Charlie mu Ruhengeri, nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa Ruhengeri. Ku Musanze abantu barahazi n’ibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa, Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye arabizi. Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi zakoreye Ngarama, Buyoga, n’ahandi.

 

IVUKA RY’INTERAHAMWE, IMPUZA MUGAMBI- RTLM

 

Kagame yapangaga kuzica imishyikirano agatera Kigali, Habyarimana yapangaga ibindi byo guhangana n’abo yitaga abanzi b’igihugu, uretse ko kuli we koko twari abanzi. Yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ikigishwa kandi igakurikiranwa n’ingabo, polisi ya komini, gendarmerie, n’inzego za perezidansi ubwazo. Urwo rubyiruko ruzageza igihe rugakora ishyano, rwabaga ruri buri hantu hose mu gihugu. NYAMARA ntabwo bose banganyaga ubukana mu kwitabira kwica abatutsi. Iyi nayo n’ingingo abantu bagomba kumenya kuko n’ukuri cyane. Buli wese wabaye mu Rwanda muli icyo gihe ashobora kubyemeza.

 

Mu ntangiriro y’ibikorwa by’interahamwe byo gutera ibitero za Bugesera, Kibirira, Mu Bagogwe, BURI GIHE abateraga bazaga mu ma bus ya ONATRACOM kandi bose babaga bavuye mu Ruhengeri cyangwa Byumba bavanywe mu bakuwe mu twabo n’intambara. Mbese bamwe bahuye n’agahomamunwa, babaye inyamaswa kubera kujujubywa na APR. Abo basore, abandi bahutu b’interahamwe ntabwo bumvaga ukuntu bafite ubunyamaswa bugeza aho bica abantu nk’uwica isazi, bafite umujinya mwinshi. Henshi hazwi hagabwe ibitero mbere ya Genocide hatewe n’urwo rubyiruko rwatojwe ubugome  mu nzira ebyiri,: na leta hamwe na FPR. Ushaka uko genocide yashobotse naha yahazirikana (6).

 

Kuri FPR, MRND yayikoreraga ibyo yishakira.kuko uko MRND yabaga itoza interahamwe, FPR yabaga ibonye uko izajya yiturikiriza ibisasu, igahita ibiroha kuli Leta, maze ikaba ibonye uko ibyutsa intambara, kandi amahanga yose agahita avuma Habyarimana. Simpakana kandi ko izo nterahamwe, n’izindi ntagondwa nazo zitaturitsaga ibyo bisasu.

Kuri FPR kandi hari habonetse umwanya wo gutoza aba commandos bazakorera Network, kuko iyo habaga hari imishyikirano, habaga habonetse akanya ko kongera kwihugura. Nko mu mwaka wa 1993 gusa, FPR yabashije kwigisha abasirikare bayo mu bintu bikurikira:

-yigishije imitwe ibiri minini y’aba commandos, n’utundi duto duto twinshi

-yabashije kwigisha abasilikare bazaba aba GD barenze 400

-yigishije ibyiciro bitandukanye by’aba instructeurs birenze 4. Yiteguraga ko habaye intambara buli unit yaba yifitiye abarimu bahita bigisha abandi bakaba abasirikare vuba vuba.

-yigishije aba officiers bayo hafi bose amasomo ya command na leadership

-yigishije mu buryo buhagije, kurwanira mu mujyi, bikorwa muli buli mutwe wa gisirikare

-yigishije kandi itoza bikaze abasirikare kugenda ingendo ndende cyane, bikoreye imizigo yabo bwite, buri wese n’amasasu n’ama bombes yamumaza iminsi myinshi mbere yuko ibindi bikoresho bimugeraho.

-yigishije abasirikare ibyo yitaga amateka nyakuri y’uRwanda, mu by’ukuri atagaragaza amacakubiri, ariko na none agamije gutsindagiramo abasirikare ko umuti mwiza kurushaho ari uguhirika Habyarimana, akajyana n’agatsiko ke kose FPR ikifatira ubutegetsi.

Ibi uburemere bwabyo bwari bunini cyane, kuko nta narimwe abasirikare bigeze mu mutwe wabo bumva ko amahoro azava Arusha. Aha mu by’ukuri, FPR yahitaga isa nk’Intagondwa za CDR na MRND na Power, itandukaniro, FPR yabibwiraga abasirikare bayo, bigashiriraho, kuruhande rwa leta ho bakajya kuma radiyo n’ibinyamakuru bakabyasasa, bikaba intero ngo amasezerano n’ibipapuro gusa, ngo n’imbwa iboze.

Icyi cyiciro kandi cy’intambara, FPR/APR yabashije kugera ku migambi yindi izatuma ibasha guta mu mutego Habyarimana, kuburyo uhereye ubwo amakosa hafi yose yakorwaga, FPR yabaga ifite uburyo bwo guhita ibihirikira kuli leta ya Habyarimana.

Turi mu cyiciro amasezerano yasinywe, ariko abagabo babiri Habyarimana na Kagame, ba Generals bombi, umwe ari umwanzi wundi anikanga ko baramutse bahuriye mu gihugu, uwatanga undi yamwivugana.

 

Turi mu cyiciro, FPR yatangiye kubona gihamya ko ibishatse yateza akaduruvayo igafata leta, ariko kandi initeguye ko ishobora gushyirwaho igitsure n’amahanga (pression internationale) ngo yemere kujya muri leta. Yo rero kimwe n’intagondwa za Habyarimana, ibyo barabitinyaga, ntawe mulibo wabonaga gusangira ubutegetsi nk’umuti mwiza. Niyo mpamvu buri wese yateganije plan yindi yakoreshwa mu gihe no kubana byaba bibaye itegeko, maze ahubwo hategurwa icyazatuma bisandara. Dore ibyakozwe ku mpande zombi:

Ku ruhande rwa leta:

-Yashyizeho ibyo yise defense civile, ntakindi yarihishe uretse kunyanyagiza imbunda mu baturage, buli selire na buli segiteri z’igihugu zizakoreshwa muguteza imidugararo

-yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ihora ihakana ibyasinywe byose, kabone n’ubwo byabaga byasinywe na Habyarimana ubwe. Abo baribiteguye kuzakora ishyano niba igihe cyangombwa kigeze.

-Radiyo Rwanda na RTLM n’utunyamakuru uruhuri tuzishamikiyeho, byose intero iba imwe ngo amasezerano ntacyo azageza ku bantu.

-Haguzwe ibikoresho byiyongera kubihasanzwe kugira ngo haboneke ibihagije byo kunyanyagizwa mu baturage.

-Hakozwe amalisti y’abantu bose bafite abana/abavandimwe muli FPR Inkotanyi, abakekwaho kuba bacengeza amatwara ya FPR, abayishakira imisanzu, abahutu nabo bitwara nk’abatutsi ndavuga abashyigikira intambara y’Inkotanyi, kugira ngo igihe cyose bizashobokera bazahite bicwa. Umunsi bagombaga kuzicirwaho ntawe wari uwuzi.

-Ibyo bitandukanye cyane n’ibivugwa na FPR ko hakozwe lisiti z’abatutsi ngo bazicwe bose. Ni ikinyoma kuko mu by’ukuri, niba abatutsi barikwicirwa icyarimwe, bivuze ku buri wese muli bo yari kwicwa n’abaturanyi be, kandi abo baturanyi babaga baziranye kuburyo ntawakwirirwa yandika abatutsi kuko n’umwana muto yavukaga yumva bavugwa abazi neza.

Aha ndatsindagira ko naho Habyarimana apfiriye, ndetse n’iyo atanahita apfa, gahunda yari ukwicwa kw’abantu bari ku rutonde ruzwi neza, kandi ni nako byagenze, uretse uw’amahirwe, abandi bose bateganijwe kwicwa, bahise bapfa mu minsi itarenze 3 nyuma y’urupfu rwa Habyarimana.

 

Kuruhande rwa leta njye nemeza ko Habyarimana, kubwende bwe, cyangwa ku gitutu cy’abo bari bafatanije akazu, yemeye ko listi nkizo zikorwa, kandi abizi ko igihe cyiza nikigera abanditswe bose bazicwa.

Ikintu ntakwibagirwa, kandi gikomeye, ni uko ubuzima bw’umuntu, buli sacré, bwabaye nk’amazi ameneka aho bibereye ngombwa, cyane cyane ku batutsi, ndashaka kuvuga ko byageze aho Habyarimana n’Intagondwa ze bamenyereza abahutu bo muli CDR n’Interahamwe, ko kumena amaraso ari akantu gasanzwe. Bakoze igeragezwa Kibirira, Bugesera, no mu Bagogwe, kugirango basuzume ko kumena amaraso bishoboka kandi ababikoze batishisha. Iki kintu cyari gikomeye, kuburyo nkuko nigeze kubivuga, n’abandi bahutu ku misozi no mu ma segiteri, ndetse n’abo muli MRND ubwayo, batari abicanyi, babonaga ibyo Interahamwe n’Impuzamigambi zikora bikabatangaza cyane, bamwe bakanabirwanya bikanabyara akaduruvayo k’amashayaka. Ntawe uyobewe uko urubyiruko rw’Inkuba (MDR), Abakombozi (PSD) n’aba Liberal ba PL bahanganye n’ibikorwa by’Interahamwe. Ibyo byarabaye kugeza aho amashaya yose Habyarimana ayaciriyemo ibice by’aba POWER n’Amajyogi. Muli make kwica intagondwa zabitinyuyemo urubyiruko rwazo. Iki n’ikindi kimenyetso cy’ukuntu Genocide yagombaga kuzashoboka (8).

 

Kuruhande rwa FPR/APR, hakozwe byinshi naho kandi bitegura imperuka ku batutsi.

-Kubera gusuzumwa k’umupaka wa Uganda, FPR yinjije amasasu menshi cyane ashoboka, ashobora gukoreshwa igihe kirekire. Ibyo byakozwe mu mpera z’ukwezi kwa cyenda 1993, bibera ahantu hane hatandukanye, kandi ku mpamvu ebyiri: kubura intambara simusiga yanyuma tugafata leta, niba atari uko bigenze, kubihisha tukazabiteza akaduruvayo tumaze kugera muli leta, maze tugafata ubutegetsi kungufu. Ushaka kumva imikorere ya Network, aha hari ikimenyetso. Abajonjowe, nanjye ndimo, twacukujwe imyobo minini cyane nibura nk’aho narindi uwo mwobo wari (50 m x 30 m x 7m), duhambamo amasasu n’amabombes y’ubwoko bwose kuva kuli 7,62 mm ,11.5 mm, 12.7 mm, 14.5 mm , 23 mm, 37 mm, 75 mm, 76 mm, 81 mm, 82 mm, 107 mm, 120 mm, 122 mm. Ibyo n’amasasu n’amabombe uko yabaga arutana. Ibyo bikoresho byikorewe n’abaturage b’Abakiga ba Uganda, bakabigeza ku gasozi hejuru ku mupaka w’u Rwanda tukajya kubyitundira tujyana kubihamba. Abaturage babyikoreye barengaga 1000, babitwara umunsi wose, byari byaje muli za rukururana ishayano ryose. Twe twari dushinzwe kubirinda twari dufitanye amasezerano ko umwe muli twe ahagije kugira ngo twese twicishwe amafuni niba iryo banga rimenyekanye. Aho hantu hiciwe abasirikare bacu bwite 3 bazira gusa ko bagiye kugura agatabi ahantu umuyobozi atabizi. Ibyo twabwiwe na Kabarebe na Kayumba Nyamwasa, ni uko nubwo byazaba itegeko ko tujya muli leta, ko twe tutazajyamo, ko tuzatuzwa hafi y’aho ibyo bikoresho bihishwe, kuruhande rwa Uganda, n’urw’u Rwanda, tukahatungirwa mw’ibanga, kuzageza ubwo igihe kizagera tukabikoresha mu guhirika leta. Ahantu handi ibyo byabereye ni Karama mu Mutara, Bungwe muli Cyumba, n’ahandi hagati ya Kaniga na Gatonde. Mu by’ukuri, ibyo ntakindi byari bigamije uretse kuzateza akaduruvayo ko gufata leta. Iki gikorwa cyabagamo abantu bacye cyane , kuburyo abantu babimenyaga babaga babarirwa ku ntoki, ni Kagame ubwe, ni Kabarebe umufasha we, Kayumba Nyamwasa maneko mukuru, Col Ngoga mu majyaruguru, Col Bagire mu Mutara, Major Jacob twitaga Rubondo wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, n’abandi wenda bahagezwaga na ba shebuja babarinze cyangwa babadutumyeho. Ingabo za FPR zakoreshwaga uwo murimo zabaga zizewe cyaaneeeee, kuburyo ari nazo zimwe zatoranijwe mo abajya kuneka umujyi wa Kigali mbere y’iyicwa rya Habyarimana.

 

-Hanyanyagijwe abasirikare benshi mu gihugu, bashinzwe gutega ibisasu, gushyiraho uduserire duto duto twa FPR, kwigisha imbunda abo twumva bazatugirira akamaro mu ntambara, kujya ku menya imikorere ya buri shyaka, kwivangavanga mu rubyiruko rw’amashayaka, no kwiga ku bantu FPR yabaga ishaka kwivugana.

-FPR n’abakada (political mobilisers-cadres) bayo yacengeye cyane muli zone twitaga tempon, itemerewe gukorerwamo ibikorwa bya gisirikare, itangira kuhacengeza amatwara yayo. Kuli njye byari byiza, ariko ikosa ryahabaye, n’uko utumvise ako kanya ngo anyurwe n’ibitekerezo bya FPR nta rundi rubanza yicishwaga ifuni, kenshi akajyana n’umuryango we.

-FPR nayo yakoze igerageza (essai) ku mugambi wayo, wo kujya ikora ubwicanyi ikaburega MRND kugirango irebe uko bigenda. Abicwaga kuli FPR babaga bishwe gusa kugira ngo ibone ibirego, yaba ibanga cyangwa ntacyo ipfa nabo. Muli uko kwica abantu FPR, ikoresheje aba techniciens (network) cyangwa ishami ryayo élargie muli ba Intelligences Officers ba ma Units n’utugurupe twabo tw’abicanyi, cyangwa se ikoresheje bamwe mu basore yigishije gukoresha utubombe duto mu gihugu, hahitwagamo abicwa muli ubu buryo:

1.      Umuhutu ukorera leta neza, mbese ukunda Habyarimana na leta

2.      Umuhutu wese ubonwamo ubuhanga, inshirwarimeneshe nka Gapyisi

3.      Umuhutu wese ushobora gupfa bigahama leta, opposant

4.      Umuhutu wese ushobora gupfa iperereza rigafata ubusa

5.      Umusirikare mukuru bishobotse

6.      Umututsi wese kavukire wo mu Rwanda ntakumwizera, aramutse yishwe tukabishinja leta ntacyo twaba duhombye (sacrifier les tutsis de l’intérieur)

7.      Umututsi ujijutse cyane ushobora kutazemera kugendera ku matwara ya FPR navuga nka Lando twahushije kenshi

8.      Abatutsi muli rusange batuye ahantu hitaruye, bakicirwa icyarimwe, icyo cyaha kigahita gihama MRND, ibyo abasirikare ba FPR babikoreye Kabatwa ku Gisenyi, bayobowe na Gashaija Bagirigomwa, na maneko Moses RUBIMBURA, ibyo si inkuru byarabaye mu ntangiriro za 1994.

9.      Ndetse na nyuma y’Intambara ntagihe FPR itahisemo gutanga ibitamba by’abatutsi kugira ngo ibone iturufu riyemerera kujya kwiba Zaïre - byakorewe abagogwe Mudende, ushaka gihamya azavuge tuyimuhe, byakorewe abanyamulenge Biura n’ahandi henshi iryo si ibanga ku basirikare b’Inkotanyi.

 

-Abatechniciens mu mujyi wa Kigari (membre du network) bakoze byinshi. Nkuko nabivuze hejuru, Network ni réseau nini, ibamo abantu bazwi n’ababajonjora gusa. Ahasigaye buri wese yamenyaga uwo barikumwe gusa, niyo wahuriraga n’undi wibwira ko ari Inkotanyi ngenzi yawe ahantu, ntanubwo washoboraga kumwicira ijisho kuko yabaga ari ku kandi kazi gatandukanye n’akawe. Mbese twatojwe ko buri wese akora ibye , ukwe akurikije consignes yahawe. Kubajonjora nabyo byakorwaga gutya:

1.      Kuba uri umututsi ku babyeyi bombi, byizwe, byemejwe, kandi ufitiwe icyizere gihagije,

2.      Kuba usa nk’abahutu ku maso byari akarusho cyane, kuko bo bitari ngombwa kwihisha cyane, abandi dufite amasura agaragaza ubututsi, kenshi twakoreraga kuri za motos, igihe cyose wikanga kuba wakekwa ukiyambarira cya casque cya moto yawe, ugaheka ibikoresho bimeze nk’ibya aba agronomes, ahasigaye ukigira ku murimo wakuzanye.

3.      Kuba uzi neza u Rwanda, cyane cyane umujyi wa Kigali byari akarusho cyanee kuko wakoreshwaga muli byinshi

4.      Kuba uri umuhutu, bizwi, ariko utarigeze utura mu Rwanda, waranagaragaje ubukana mu kurwanya abahutu, mbese warihutuye pe, kandi ukaba udatinya kumena amaraso.

5.      Kuba umuhutu, wavukiye mu Rwanda, ariko ugahabwa akazi gasobanutse neza, ugatumwa ahawe, ukarindwa kumenya benshi mu mubandi boherejwe i Kigali, kandi ugashyirwaho ba maneko barenze batanu mu Nkotanyi zindi, waba ubizi cyangwa utabizi.

 

-Akazi nshinganwa ka buli wese kari gatandukanye cyane nakundi mugenzi we, rimwe na rimwe bakaba banagahuriramo bataziranye, ariko hakaba amasiri amwe mushobora kumenyanaho biramutse bibaye ngombwa. Hari abasore bari bashinzwe akazi k’ubu motari hirya no hino ahakunda kubera amanama y’abanyapolitiki, aba taximen, ababoyi mu bigo bya gisirkare cyangwa mu bahutu b’ibikomerezwa, mayibobo ku muhanda nka Kimihurura, abakarani ngufu, abajya kwizimanganyiriza mu Nterahamwe, mu Mpuzamugambi, mu Bakombozi n’abakoreraga mu bwihisho gusa, bagakora ijoro, abandi bari aba pompistes kuli za stations za essence. Akazi kari kenshi kuburyo intambara yagiye kubura Kagame afite amakuru yose akeneye kugira ngo apange intambara ye yanyuma.

 

Buli wese, uwo bigaragara ko yabasha kwigisha abandi, yahabwaga n’akazi ko gushaka umubare munini ushoboka w’ibyitso, ariko kenshi ntibanabashaga kumenya ko uwo bavugana ari Inkotanyi y’umusirikare, ahubwo yafatwaga nk’umuturage wikundiye FPR. Twahabwaga na none akazi ko kwiga ku bantu by’umwihariko, kubatangira rapport, kureba niba bibaye ngombwa ko bicwa niba byashoboka.

 

- Aho imishyikirano itwemereye ko Inkotanyi zizajyana abasirikare bazo 600, aha niho umutego wa FPR wari ufatiye. Kujojonjora abo basirikare byakoreshejwe imibare miremire cyane, kuko ntabwo bari abasirikare nkuko tuzi abasirikare ubu. Dore uko byagenze:

1.      Buri unit yohereje inkoramutima, umusirikare wariye umutima amenyo, witanga birenze aho umuntu abasha kugeza, utazakenera komanda cyane, ushobora kwirwanaho n’ubwo yaba ari wenyine, kabuhariwe mu kurasa intego, mbese intangarugero kubijyanye n’icyitwa isasu.

2.      Hatoranijwe aba komanda beza kurusha abandi bose, ba maneko kabuhariwe, kandi batozwa umwanya uhagije, kurwanira mu mijyi barabifata, barabihumeka, kuburyo ntanzitizi bateganyaga mu kuzafata Kigali. Twamenyerejwe ko umuntu apfa umunsi wageze, ko risques zose burya zishoboka, kandi ko ubutwari buruta ikindi kintu cyose, ko kutarekera umwanzi intsinzi ariyo ntego.

3.      Uko twari dusanzwe tubikora mu miyoborere y’abasirikare, ubundi ba Sergents na ba Caporaux babaga nabo bafite abasirikare bato bayobora mu rwego rwa Section, ariko mu Nkotanyi za 3rd Bn siko byari bimeze, ahubwo ba Sergents na ba Caporaux bose bashyirwaga muli section bakayoborwa na Sous lieutenat cyangwa Sergent uzwiho ubushobozi nk’ubwa ba officiers. Icyo nshaka kuvuga cyane aha n’uko yari force yihagije, idakeneye amabwiriza menshi, aho buri musirikare ashobora kwiyobora kandi bigakunda.

4.      Uretse kwigisha imiterere y’umujyi wa Kigali ku ma karita, abasirikare bacu banasimburanwaga kuma Convoy ya escort kugira ngo benshi babone amahirwe yo kurebesha amaso ahantu hose muli Kigali n’inkengero zaho.

 

-Kuli network yari ihasanzwe, ikorana na high command ku Mulindi, aho 600 bagereye i Kigali, amategeko yabaye nk’ahindutse gato noneho abantu bose tuyoborwa na Lt Col Kayonga. Ubundi igihe bishobotse amakuru yihutirwa yacishwaga kuli Karake Karenzi wari uhagarariye APR muli GOMN mbere, na MINUAR nyuma, ndavuga Kayonga ataraza i Kigali .

Mu by’ukuri nibwo mu mitwe byahindutse, twese tuti noneho Kigali, bidapfa bidapfusha ni iyacu, ibi bihutu bya Habyarimana , tuzabipfumura inda. Aha niho ibyo  Col Bagosora yajyaga avuga ko agiye gutegura Apocalypse atazi ko FPR nayo itegura indi byari bigiye gusohorezwa.

-Twarebaga akajagari mu ngabo za leta, tukareba uburyo umujyi n’ubwo urimo Interahamwe, abasirikare n’abagendarme ariko usa nk’aho utarinzwe, tukumva amashyushyu yo kuwufata. Cyokora buri wese yaravugaga ati uko bimeze kose, kuwufata birashoboka, ariko ingaruka ntizoroshye. Buli wese mu bakoreraga hanze mu baturage, mu mashyaka, mu nterahamwe, ahavugirwa politiki, twese twaravugaga tuti, benshi cyane inzira ya Arusha barayemera, ARIKO mu ntagondwa Arusha n’inzozi. Mbese, ko igisigaye, ku mpande zombi hagiye gukoreshwa plan A, ariyo gushaka uko imirwano yubura, kuko plan B kuli buli ruhande ryari ibanga rizakoreshwa mu gihe twavanze bigasandara twese turi mu gihugu. Abareba kure bari batangiye kubona ko bidapfa bidapfusha intambara igiye kubura kandi ko izaba simusiga, ikazagwamo imbaga y’abaturage.

 

FPR INKOTANYI YARI IMAZE KUGEZA LETA YA HABYARIMANA AHO ISHAKA.

 

Kugira ngo imirwano yubure byari ngombwa ko haboneka impamvu, icyizere cyo gutsinda kandi vuba, bivuze gushaka inzira y’ubusamo.

 

Reka nisobanure kuli izo ngingo:

-Nyuma yo guteza icyuka kibi, gucagaguramo ibice mu mashayaka, kuburyo abashyigikiye FPR bajya ukwabo n’intagondwa na Power zikajya ukwazo, FPR yari isatuyemo kabiri imbaraga z’abahutu, bivuze ko no mu ngabo z’igihugu, n’ubwo zitemerewe kujya muli politiki ku mugaragaro, ariko burya buri wese muli politiki aba afite ibyo yumva bimunyura. Bivuze ko n’izo ngabo zitari kurwana zifite imyumvire imwe. Hari abibaza ko icyo ari igikorwa cya Habyarimana wenyine ariko sibyo, kuko hari aho contrôle ye itageraga, ndavuga kubamurwanya, kabone niyo baba badakunda FPR. Yo ntiyabakundaga, nayo ntiyari ikeneye ko bayikunda, ahubwo yari ikeneye ko bakora ibiyiha imbaraga zo kuzubura intambara.

 

-Nyuma yo kwivugana abanyapolitiki batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND, uretse ko hari n’ibyabaga aribyo koko MRND na CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu maso ya benshi, bigaragara ko ariyo irimo guteza akajagari ngo leta y’ubumwe ya Arusha itajyaho. Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta yawuguyemo, FPR irigaramira. Mu by’ukuri dusubiye ku bikorwa twe INKOTANYI twakoraga mu turere tugenzura, n’ibyabaye ku baturage b’inzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru y’igihugu, byari bigoye gutandukanya imikorere y’inkotanyi n’iy’impuzamugambi. Hanyuma Intagondwa zo kwa Habyarimana, uretse ko ntanuwatinya kubivuga, abanyakazu benshi babaga baturuka mu majyaruguru, zasangaga nta mpamvu yatuma CDR ibuzwa kujya mu butegetsi, ngo MRND yayiremye inayikoresha yo ibujyemo. Ntabwo byumvikanaga impamvu FPR n’Ingabo za APR zo zigiye kuza mu butegetsi, nazo ari inkoramaraso kandi ibyo birasobanutse nabyerekanye hejuru, mbese impamvu yo kwanga ko leta ijyaho kuli FPR no kuli Habyarimana bose byari urwitwazo, abaturage basanzwe batabasha kwisobanurira icyo bihishe. Ikibabaje ni uko muli rusange, kumvisha abantu ukuntu FPR ari abicanyi, kandi izi kubikora bucece, barangiza bagatunga agatoki MRND na leta, byaribigoye.

Itandukaniro hagati ya FPR na Leta n’uko FPR yicaga ikoresheje aba abanyamwuga (professionels) babitojwe bihagije ,  ibyo ikoze  ntibisakuze ikicecekera, ikanirinda ko abantu bigenga baza ngo babibone Leta yo ikabikoresha interahamwe yagaburiye urumogi, bikogezwa na radiyo RTLM n’ibinyamakuru byose byo mu kwaha kwa Habyarimana.

 

KUKI IBYAKORERWAGA MU KARERE KA FPR AKENSHI BITAMENYEKANAGA?

 

Amayeri yambere yabayeho kandi atazapfa arangiye ni uko FPR ihakana ibyo yakoze, yabishaka ikazabyemera ibona ko ntacyo bikiyitwaye. Imyaka yose intambara yamaze, FPR yemereraga abanyamakuru ko baza mu karere kayo ari uko yabanje kumenya ko nibura batayirwanya. Abandi babaga ari abo yiguriye nk’uwitwaga Hussein Abdou Hassan wa BBC, ntawamenyaga niba ari Inkotanyi cyangwa niba ari umunyamakuru wa Radiyo yubahwa nka BBC. Mu gutembereza abanyamakuru mu karere kayo, FPR yabazanaga igihe ishakiye, ikabajyana aho ishaka, ndetse byanashoboka ikababwira ko aho hantu hose imbere hari imitego, intambara ikaze se, mbese umunyamakuru akajyanwa ahateganijwe mbere y’igihe. Kenshi bajyanwaga uko umupaka ugiye, aho kubinjiza mu Rwanda imbere, bakabona bagenze ahantu hanini cyane, bakaruha bakanarara, kandi batigeze barenga 1km uvuye kumupaka. Ayo mayeri yatunze Inkotanyi bituma ntawe ubasha gutunguka aho zakoreye amarorerwa.

Ikintu kindi Inkotanyi zarushijeho leta amayeri, ni ukwica, zigatwika imirambo, ivu rikajyanwa rikanyanyagizwa kure, kuburyo bitoroshye gupfa kubona abishwe. Cyokora, henshi turahazi. Ntanarimwe byashobokaga gutungura Inkotanyi, kuko kwinjira mu karere kazo byasabaga uruhushya, n’ugutembereza akakujya we aho yahisemo.

 

UBUGOME BWAKORESHEJWE N’INTERAHAMWE MU KWICA  BWATANGIJWE N’INKOTANYI

 

Gupfa kose gutera ubwoba, ariko reka mvuge ku mpfu uko zakozwe kumpande zombi. Ni ibyo naboneshaga amaso yanjye, byaba ibyakozwe na FPR cyangwa na Leta ikoresheje intagondwa zayo, cyangwa inzego z’umutekano.

 

Mu Nkotanyi ari nazo zatangiye uhereye le 4-10-1990 Rwigyema yapfuye le 2-10-1990. Ndamuvuga kuko we ntiyari kwemera na hato ko Ingabo ayoboye zica abaturage:

1.      Guhambira amaguru ukwayo, amaboko mu mugongo ugakururura kugeza mugatuza haturitse hakavuga, ugapfukamisha uwo ugiye kwica, ukamuhonda ifuni mu mutwe hagati, ubwo ahita yitura hasi, maze ugajanjagura umutwe mu misaya yombi, umutwe ukaba n’ikinonko cyasandaye.

2.      Guhambira nk’uko nabivuze, ukajombagura ibyuma mu mbavu, kugandagira kunda ugakanda unajomba icyuma cy’imbunda.

3.      Guhambira umuntu, warangiza ukamwambika ishashi mu mutwe kugira ngo umwuka ushire kugeza apfuye.

4.      Guhambira umuntu, warangiza ukavomesha petroli urushinge, ukayikandira mu matwi yombi ukitaza ugakubikira inshyi mu matwi icyarimwe, agahita afatwa n’isererere itinda ikanamuhitana.

5.      kwambika ikiziriko mw’ijosi ukaryamisha umuntu hasi, ugakandagira umugozi ugakurura kugeza aho umunigiye burundu.

6.       Guhambira cyane amaguru n’amaboko, ugatambika igiti umuntu ukamunaganikaho acuritse amaraso akaza gutunguka mu matwi, mu kanwa no mumazuru, akanapfa.

7.      Iyo byabaga hari amakuru ugiye kwicwa ashakwaho, bwo yaratobangwaga, akaza gupfa yahaze ubuzima, ajombwa ibyuma, agatonyangirizwaho umuriro w’ikidomora gitwitse, kujombwa ibikwasi ku gitsina, hari iyo hafatwaga abavandimwe cyangwa umugabo n’umugore cyangwa umwana na nyina bagategekwa kubanza gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kandi bavuze ko bafitanye isano ya hafi cyane, …

8.      Incuro nyinshi ababashaga kwicishwa amasasu, na grenade, niyo ntamwanya wabaga uhari wo kwica abishi bitonze. Abandi rimwe na rimwe bagiraga amahirwe yo kwicishwa amasasu, ni abakobwa babaga bamaze gusambanywa ku ngufu n’Inkotanyi, ngo kugira ngo batazitera umwaku, zikarasirwa ku rugamba. Nyamara, iki cyaha nubwo cyakozwe ahantu henshi cyane, ariko amategeko yaragihanaga pe, uwafatwaga yarahanwaga cyane. Kubabaga bahanwe, ntabyo banyirugufatwa bamenyaga ko bahanwe, babaga bazi ko ariwo muco w’Inkotanyi; aho ndavuga uwagiraga nyagasani agasambanywa ntiyicwe. Ikindi ntakwibagira nubwo nacyo iyo cyamenyekanaga cyahanirwaga, n’abantu basambanyaga abagore kungufu, barangiza bakajomba ibyuma cyangwa ibiti mu gitsina, bakavirirana kugeza bapfuye.

9.      Kwica abana by’umwihariko kugira ngo badatesha abasirikare umwanya, bazunguzwaga utuguru bagakubitwa ku kibambasi cy’inzu umutwe ugasandara, umwana akitaba Imana.

10. Nta hantu nzi, numvise cyangwa nabwiwe uretse kuli Radiyo Rwanda na RTLM ko Inkotanyi yasatuye umugore ufite inda, ikamuvanamo umwana… Niba byaranabaye njye ntaho mbizi rwose. Ahubwo mu kwica abagore nk’abo, abasirikare babateraga amavi munda no mumbavu, bakabambika amashashi umwuka ugashira, kuko mu buhanga ntazi ahi Inkotanyi zabwigiye, zemezaga ko umugore utwite kenshi ifuni itamwica burundu, cyangwa ko atinda gupfa.

 

Ku nterahamwe, ntabwo bitandukanye cyane, uretse zo intwaro akenshi zakoreshwaga zitandukanye.

1.      Hakoreshwaga gutemagura umuntu, bishobotse guhera kumutwe kugeza kubirenge.

2.      Hakoreshejwe impiri ziteyemo imisumari kuburyo ikubita umutwe ikawujanjagura.

3.      Hakoreshejwe za grenades aho zabaga ziteye abantu benshi barunze hamwe.

4.      zica abana nk’inkotanyi.

5.      zicaga abakobwa zibanje kubarongora kungufu.

6.       zasaturaga inda byo narabibonye, kubafite inda.

7.       zasambanishaga kungufu abafitanye amasano.

8.      etc.. n’ibindi bisigaye zigiye ku nkotanyi.

 

KWITABIRA IBIKORWA BY’UBWICANYI KU MOKO YOMBI.

 

KU BAHUTU

Birababaje kandi biteye agahinda kubona abahutu baritabiriye ubwicanyi kariya kageni. Abantu mu by’ukuri babonesheje Genocide amaso yabo n’abayikoze, natwe inkotanyi zazerereye igihugu cyose turwana. Numvikane neza, kabone n’ubwo abagabo bo kubihamya nubundi bose batikiye, kuko n’uwacitse kw’icumu yabaga yihishe atabasha kubona, ariko ntibibuza abahutu kuva kuli prezida wa republika, kugeza mwana muto, bitabiriye igikorwa cyo kurimbura abatutsi, hagamijwe ko bashiraho burundu. Uhakana ibi, yaba yigiza nkana, kabone nubwo we yaba yiyiziho ko ntakibi namba yakoze. Uwo ni uwo gushimirwa ko atiroshye mu bwicanyi, ariko ntiyaca urubanza ko abahutu batitabiriye genocide.

Kurimbura abatutsi rero, byahagarikiwe n’ubutegetsi kuva hejuru kugeza hasi, buhagararirwa n’inzego z’umutekano, nazo zibyirohamo, bikorwa na none n’imitwe yose yitwara gisirikare , kuburyo bihita byitwa umugambi wo kurimbura ubwoko nk’uko ubu bivugwa kandi binemerwa.

 

KU BATUTSI.

Ntabwo abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe ntanibyo bari gushobora dukurikije imbaraga zabo n’imibare yabo. Ku kibazo kijyanye n’Inkotanyi, byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage, bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku rugamba zavugaga ko kwinjira muturere dutuwe ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru, bose bakaba bategekwa gukora amarondo, ndetse bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure, n’abaturage bihishe kure y’amazu yabo. Nawe ati abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki ya MRND idashobora kuvanwa mu mitwe y’abakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho kuko batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose. Atangira kuvuga aya magambo bwambere na mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee combined mobile force, ahantu hitwa GIKOBA, muli komini Shonga, muli Muvumba, hari  mu kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units zitwaga, Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,…zose wongeyeho Combined mobile forces, zari iburyo n’i bumoso bw’aho Yankee yari  iri icyo gihe.

 

None rero, ntabwo icyaha cyakozwe n’abasirikare b’inkotanyi cyagombaga kuryozwa abaturage batanazi uko FPR yagiyeho, ari nayo mpamvu njye mbabazwa cyane n’ukuntu abahutu igihugu cyose bitwaje iyo mpamvu bakarimbura ubwoko.

Muli make rero, abahutu, bayobowe n’ubutegetsi bwariho n’inzego zabwo zose, barimbuye abatutsi, n’uwabacitse agasigara yagombaga kwicwa wenda ntiyabonetse, abatarabyitabiriye bakwiye gushimirwa. Abatusi bari mu mutwe w’Inkotanyi, ndavuga abasirikare, bishe abahutu, benshi bashoboka, ndavuga uwabashije kuboneka, cyangwa uwo uburyo bwo kwica bwabonetse. Icyo cyaha, cyitabiriwe n’abasirikare bakabakaba 23000, benshi bakoreshwa n’itegeko, abandi babikora babyishimiye, ku burenganzira bwatanzwe n’umugabo umwe Kagame.

 

ICYARI GUTUMA INTAMBARA IBASHA GUHITA ITANGIRA NK’UKO FPR YABYIFUZAGA

 

Aha hantu kuhasobanukirwa bituma abantu bamenya impamvu zatumye genocide ishoboka, n’ibyakozwe kugira ngo yihutishwe, kugirango FPR ibone urwitwazo rw’intambara, kwizera intsinzi ya vuba, n’inzira y’ubusamo ngo iyo ntsinzi igerweho.

Ibi byahoraga mu migambi ya Kagame, uko yabaga yateganije impamvu yatanga muli 1992, 1993, na 1994, buri gihe byabaga bisa: kwereka amahanga ko leta iriho yica abantu ikananirwa kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Yabigeragaho amaze kwivugana abanyapolitiki cyangwa abatutsi, bigahama MRND. Ubundi koko MRND ikaba yabikoze. Intsinzi ya vuba, yashobokaga gusa mu gihe habonetse impamvu zituma abarwana baba bake ku rugamba, bivuze kubanza gucamo abahutu ibice, no gushaka impamvu izatuma igice kinini cy’ingabo gihugira mu bindi, mugihe we arangaje imbere gufata ubutegetsi. Ibyo byasabaga inzira y’ubusamo, ariyo guteza akaduruvayo mu kwica Habyarimana, ariko bikavunjwa igitambo cy’abatutsi bari mu gihugu.

 

Na none kandi kugirango iyo ntsinzi ishoboke, APR yagombaga gukora bihuye n’umugambi wa Kagame, ariwo nyine, dukore igituma ingabo nyinshi zihugira mu bwicanyi, gufata abakobwa kungufu,  ARIKO natwe twirinde icyaturangaza objectif ibe imwe rukumbi GUFATA ubutegetsi, gutabara abicwa bijye biba aruko nyine aho twaciye byahuriyemo n’uko twagombaga kuhanyura. ABANA twavukiye mu Rwanda tuzi ko tuhafite imiryango, imikorere ya Kagame mucyo yitaga guhagarika genocide ajijisha amahanga, yaradutangaje pe. Twageze aho twibaza niba koko ibyavugwaga ko nta mututsi  uba mu Rwanda, ko n’uhaba asa nkabo kwisura ariko ko imitekerereze n’imyitwarire ari iya gihutu niba atari ukuri.

 

IGICE CYA NYUMA : LE 6-4-1994 KWICA PEREZIDA HABYARIMANA.

 

Kuli FPR uretse nkuko nakomeje no kuyivuga henshi ariko muby’ukuri si iriya yavugwaga kuli Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli salo si iriya iba izwi ku mugaragaro, aha ndavuga ya Kagame, si iya Kanyarengwe. Iyo FPR parallèle rero mu kwica Habyarimana yabonagamo ibintu  bikurikira:

1.      Arapfa nta numwe uzabasha kurundarunda abantu hamwe ngo barwanye FPR bivuye inyuma. Impamvu ni uko byari bigoye kubona umuntu uzaba ufite imbaraga za politiki ariko cyane cyane, umuntu ufite ububasha busesuye ku Ngabo z’Igihugu, uwo zumvira. Nanone ntabwo byashobokaga kongera kubona umeze nka Habyarimana mu gushaka inkunga hirya no hino kuko yigiriraga inshuti mu ba Parezida benshi. Ikindi burya uko abantu bivugwa ko abaturage benshi batari bagikunda Habyarimana, simbyemera, kuko anapfuye ibyo abaturage bose bakoze twarabibonye. Mbese kumusimbura byari biruhije, cyane cyane ko igihugu cyari no kuba kiri mu masasu, hirya no hino, na Kigali irimo.

2.      Gupfa kwa Habyarimana byari gukurura akaduruvayo, gatuma abantu byanze bikunze bahita bapfa mu bwinshi. Uretse na Habyarimana, mu mujyi wa Kigali ntawe utaratangaga rapport mu basore ba network ko nihagira umuntu ukomeye wongera gupfa abatutsi bazahita barimbuka burundu. Ibi bintu abantu bose bakwiye kubimenya kuko niko kuri pe. None se ko twishe Katumba hakicwa abatutsi ibihumbi ari interahamwe gusa ngo izwi mu Gakinjiro, Kagame ugira ngo yibwiraga ko hapfuye nka Habyarimana-IKinani byabyara iki? Ese ko twuburaga imirwano muli Muvumba i Bugesera hakicwa ibihumbi byinshi by’abatutsi, yibazaga ko Kinani apfuye bizagenda bite? Ese ninde uyobewe uko umuriro watse Gatabazi yishwe, kandi yishwe n’Inkotanyi, bugacya bigahitana na Bucyana, amaraso agasesekara ahantu hose? RWOSE kwica Habyarimana ingaruka mbi Kagame yari aziteguye. Izo ngaruka ariko zari inyungu kuri Kagame, kuko FAR, GD, interahamwe, CDR n’abakoraga nkabyo bose ntayindi gahunda uretse  kwirara mu batutsi  bakica, abo batutsi batanasobanukiwe uko byagenze. Mu gihe rero bari kuba bahugiye mukujya kwica, kurongora no gusahura mu batutsi, twe tukinyonyombera tukifatira i Kigali, na Leta muli rusange.

3.      Kwica Habyarimana kandi byari inzira y’ubusamo kuko ntacyari gushoboka kubijyanye n’amasezerano ya Arusha kuko ntawari guhita abasha kongera gusubirayo ako kanya ngo agene usimbura perezida wapfuye.

4.      Uko Habyarimana yishwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi cyane kubyo babiziho, nanjye ndimo n’ubwo itangazamakuru ryabyanditse uko ryishakiye, ndetse ntanazi n’uburyo byabageze mu ntoki, byavuzweho byinshi. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye, abakoze iperereza, abazarega n’abazaregwa, bazi neza uko bazaregana n’uko bazishinjura abo bashinjwa. Ku bwicanyi bundi bwakozwe na FPR, ubwo nibuka nzabwandika mu buryo busesenguye n’abo nzi babukoze, kuko iyo ntambara natangiranye nayo ndangizanya nayo, ibyo ntazi n’aho ntari ndi mu mwanya byabaga gusa. Bitanabujije ko nanabibwirwa n’undi. Igikuru ku rupfu rwa Habyarimana, njye ntakundaga namba kuko nanamurwanyaga, rwatanzweho ubuhamya, n’abantu Kagame n’ibyegera bye bitakekaga. Azatangara asanze arimo ashinjwa n’abo babikoranye kandi yitaga inkoramutima icyo gihe, cyangwa na nubu akibibeshyaho.

5.      Kubijyanye n’abantu bashyize mu bikorwa itegeko rya Kagame ryo guhanura indege, cyangwa kugeza za missiles i Kigali na Masaka, kandi mbona imiryango mpuzamahanga ikwiye gukurikirana imibereho yabo ngo ejo n’ejo bundi batazarigiswa kugira ngo ibimenyetso bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo bahozweho ijisho:

o       Major Ruzahaza, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi. Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo.

o       Warrant officer 2 demob Eugène Safari wiyitaga Karakonje kubera gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi.

o       Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal, ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 Rwamapasi Stanley wari CPl yapfuye muli 1998, undi yariWo2 Seromba, icyo gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major Birasa wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje.

o       Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo, anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana.

o       Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt  NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame.

o       Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo yayi sambuye burundu.

o       Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana nayo.

o       Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari tariki 31-03-1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996.

 

Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba yamena iryo banga yarishwe cyangwa aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza gusobanukirwa neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira ahagaragara amazina y’abantu bose nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora akazi ka gi technicien.

 

ESE FPR YARI YITEGUYE INGARUKA ZATERWA N’URUPFU RWA HABYARIMANA, NUKO IZABYITWARAMO NKO GUTABARA ABATUTSI?

 

Iyi ngingo irakomeye cyaneee kandi abanyarwanda bayisobanukiwe neza bajya mu muhanda bagategeka ko Kagame yegura agashyikirizwa inkiko nk’abandi bagizi ba nabi. Reka ntange ingero zerekana ko APR yari ifite ubushobozi bwo gutabara abantu ariko mu migambi ya Kagame ibyo nti byari Priorité na busa:

 

1.      Abasirikare b’Inkotanyi bari bafite ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero 30 ku munsi izo nizo nke kuko biranazishobokera kugenda 80 kandi wahagera ugahita utangira intambara, kandi barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse Butaro, ndetse ibanza no guhagarara umwanya munini irara mu Miyove ngo Afande Kagame abanze atange amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unité ya 59th yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera itari 10/4 ku manywa. Unités zindi nka Bravo naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa, igice cya 101st cyagereyeyo rimwe na bambere, igice cya Military Police cyahageze ku munsi wa gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe umusirikare muto na ba caporaux yabaga yikoreye ibikoresho birenze 30kg hejuru y’imizigo ye bwite, agenda ijoro n’amanywa kuko hari hakenewe amasasu ashobora kuturwanaho iminsi ihagije mbere y’uko dufungura umuhanda wa Byumba. Ibyo birahagije kugira ngo umuntu yumve imbaraga twari dufite, zo kugenda kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro, mu minsi 3 kandi agenda urwana inzira yose.

 

2.      Abana b’Inkotanyi uko iminsi yagendaga yiyongera, bagendaga bazamo abava mu Rwanda benshi cyane, kuburyo uretse abanya uganda bavugaga konta batutsi babaga mu Rwanda ko n’uhari ari igisambo cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu mu bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe bacu barimo batikira. Igitangaje cyanatumye benshi muli bagenzi bacu baniyahura ni uko babuzwaga gutabara abantu tubareba, umuntu agafata imbunda akirasa ati kuza mu Nkotanyi naribeshye. Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara benewacu tubishoboye byarambabaje cyane.

 

 

3.      Kigali twari tumaze kuyimenya kurusha abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi n’inzira zinyurwamo n’imbeba, tuhazi nijoro na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye abantu bakwiye kuba batabarwa,… Uretse na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye, kubera abana bahakomotse, kujyayo byari byoroshye kuko abaturangira amayira bari bahari.

4.      Mu Rwanda ahantu hari hatuwe n’abatutsi benshi umuntu yatabarira icyarimwe ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana, …, kandi abatabaye hamwe babashaga no gutabara ahandi hegeranye naho.

5.      NONEHO RERO reka turebe ukuntu nta bushake namba Kagame yari afite bwo gutabara abatutsi kandi yari abataye mu Kaga nkana.

 

Duhere kuli Kigali gusa nibura.

o       Byumvikana bite ukuntu twabonye imbaraga zacu zanganaga, n’ukuntu twabashaga kugenda ingendo ndende turwana, ariko APR ntibashe no gutabara abantu baguye muli ETO ku Kicukiro, niba yarashakaga gutabara abantu? Ese ntabyo yamenye ko bahari? Ese hayibereye kure kuva kuri CND, ukambuka ukajya gutabara ahantu h’iminota itageze n’isaha?

o       Ni kure kungana iki kuva kw’i Rebero ugatabara abantu mu Rwampala koko?

o       Byumvikana bite ukuntu ku gatindo gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo, ujya mu Gatsyata ko hashyirwa barrière y’abicanyi bagatikiza abantu Kagame afite Bravo hejuru ya Jari koko? Byumvikana bite ukuntu Gisozi, Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze ebyiri?

o       Ngaho, kuva kuli CND koko ni kure kungana iki byatuma abantu barimbukira Kacyiru, Cyimicanga, ndetse no hakurya za Sainte Famille?

o       Wasobanura gute uko i Bugesera abantu bapfa bagatikira kabisa, Inkotanyi ziri muli Kigali kuli 35km kugera i Nyamata? Ese haba hari ibigo bikaze kabuhariwe byatubujije biruta ibirindiro byo mu Ruhengeri na Byumba aho iza Habyara zari zarariye karungu, kandi tukazinyuraho zitureba?

 

Noneho hanze ya Kigali

o       Turetse Bugesera navuze, i Kabuga, Rwamagana, aho hose byatunanije iki? Niho kure cyane tutabashaga kugera vuba se? Ese nyuma ko tweretse abanyarwanda n’amahanga ko tubasha kujya i Kinshasa kuli kilometero zirenze ibihumbi4 (4000km) kuko tutagenderaga mukirere twagendaga zigzag urugendo rukiyongera, kandi tukahagera mu minsi itageze kw’150, ubwo bivuze ko ku munsi twagendaga nibura 26 km.urwo nirwo rugendo ruto cyane rwashobokaga, ubundi na 80km twarazigendaga rwose.

o       Noneho kure, nka Butare, koko abatutsi bazize iki ahantu genocide yatangiye hashize ukwezi kurenga ngirango. Ku Kibuye se ninde wabatabaye ko birwanyeeehoooooo kugeza mu mpera z’ukwa ga6 bakabagwa butungo nta gitabara?

o       Twijya kure cyane, reka tujye kumuryango wa CND kw’irembo kuli metero 20. Niba Inkotanyi zakundaga abantu, kuki Kayonga azi ko indege igiye guhanurwa, yategetse ngo birukane abasivili, bagafunga imiryango y’urupangu, ngo hato hatazagira uvuga ko twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo dukoze? Imirambo se y’abatutsi yakandagirwaga n’imodoka kuli rond point Kimihurura irangana iki babujijwe kwinjira muli CND ngo bakize amagara? Ese gutanga ibitambo (sacrifier) abatutsi birenze ibi n’ibihe koko?

Nabivuze hejuru reka mbisubiremo, KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA BENEWACU TWARI TUBIFITUYE UBUSHOBOZI N’UBUSHAKE.

 

Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose habayeho gutabara abantu, byabaye mu buryo butatu:

1.      Ku muntu FPR ikeneye kuzakoresha mu butegetsi yafashe leta

2.      Ku bantu byahuriranye bakaba bari ku nzira APR yanyuzeho irwana, igasiga ibararuje.

3.      Ku ba komanda bafite umutima ugira impuhwe bakabikora kubwabo Kagame ntanabimenye. Ntabwo rwose gutabara abatutsi b’abaturage byigeze biba mu migambi Kagame yateganije.

 

Hanyuma rero reka turebe gato kuli ambiance yari mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide.

Njye nk’umusirikare, wabaye mu ntambara, nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa bakabatera inkunga, ko ari ngombwa cyane.

Ariko reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara yari ihari pe. Muli Kigali harimo Units za  APR zikurikira, zimwe zarahabanje, izindi zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha, Bravo, 59th, 7th, 3rd, Military Police, Artillery and Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose, uretse 3rd na Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli A-B-C-D-E-F-G-H-K- HQ coys, mbese nkeya zabaga ari 10, kandi buli yose ifite hafi abantu 170. Hari units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo bose kwongeraho aba techniciens igitero bari baracengeye muli Kigali. Mu by’ukuri si impuha mu mujyi i Kigali n’inkengero zawo harimo ingabo zirenga 12000 z’inkotanyi, abantu barimo bashira hirya no hino.

Aho igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu, biteye agahinda cyane, kuko mu gihe amaraso ya benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga umubare munini cyane mu kujya gusahura mu biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame yatanze, ndetse n’ushatse kubyibwiriza, yajya kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare apfusha agafungwa.

Abagabo Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga, bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort, ingabo zimeze nk’interahamwe. Mu by’ukuri ibijya gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze babaho, bameze nk’abagabo mvuze hejuru, na ba Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa, Rwigamba, Nkubito,…benshi cyanee bose twese twabemeraga nk’aba komanda bazi icyo gukora pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine abasirikare aho kujya gutabara, batangiye kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg, Whisky, na mutzig na primus.

 

Indwara yo kubohoza naho yatangiriye, maze interahamwe zikica zigasahura, APR nayo ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye muli sucrerie, i Byumba bamaze kwica inzirakarengane batangira no guhumbahumba aho hose mu nkengero, birangiye hatangira gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye agahinda

Ibi byose nzabyandika mu buryo burambuye kurushaho.

 

N’IKI GITUMA KAGAME RERO YIYITA UMUCUNGUZI KU BATUTSI?

 

Uyu n’umutego ukomeye kuko uko yawuteze umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe. Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku mpande zombi, uko interahamwe zagiye zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza ubugome buhanitse mu kwica n’izahungaga FPR yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri, bagera kumuryango wa Kigali babaye inyamaswa burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi n’umututsi, byakongeraho inyigisho z’amacakubiri, byakongeraho urupfu rwa Perezida n’ibikomerezwa bye, kandi aribo banyiri interahamwe, nyir’igisirikare, batabasha kubona uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara keretse kurimbuka kw’abatutsi.

 

Amakosa yose yagombaga kuba yarakoze, uko yasaga kose, uyagereranije n’ubwicanyi bw’urubozo abahutu b’interahamwe bicishije abatutsi, byatumaga mbere na mbere abatutsi bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe rero, kuko n’ubundi akunda ibyubahiro cyanee, byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo abasha kubona uburenganzira uretse ko aba abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu murongo ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka cisha make, ati muceceke kuko abantu bashize mubarebera njye mvanaho leta yabicaga genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo byacu? None aranze yigize ubukombe nk’uwatabaye abashize, kandi ariwe nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka kumara abatutsi babona imbarutso, arangije arabatererana barashira.

 

URUHARE RW’IBINDI BIHUGU MU NTAMBARA YACU.

 

Uretse ko nta naho bitaba mu ntambara ziswe izo kwibohoza, n’ingabo za leta zikumira abo bateye, ariko ku ntambara y’Inkotanyi nabonye byinshi kandi abashaka guhoza rubanda ku kinyoma barabyitwaza.

 

Icyambere, intambara yaturutse muli Uganda, irwanwa n’abana biganjemo abatutsi, bavaga imihanda yose, bava UGANDA, TANZANIA, ZAÏRE, BURUNDI, RWANDA, KENYA, n’ahandi ariko bo bake cyane. Ibi mbere nambere birahagije kugira ngo umuntu yumve uruhare rwa buli gihugu muli ibyo byose. Duhereye aho na none, birumvikana ko buli gihugu uretse u Rwanda, cyamenye cyangwa cyemereye abana b’abatutsi kuhaca bajya ku rugamba. Hari n’ibihugu muli ibyo byanabahaga ba maneko bo kubaherekeza. Mu gihugu cy’u Burundi haciye abantu batari munsi ya 30000. Bose bavaga mu Burundi binjira Uganda .Uganda yaciyemo benshi kurushaho kuko yo bose bagombaga kuhanyuzwa.

 

Icyakabiri, u Rwanda, ndetse n’Inkotanyi nta bikoresho bya gisirikare bikorera, bagomba kubigura. Kubigura bivuga kugira ibihugu bigurwamo, kandi ku mpande zombi. U Rwanda rero, rwakoreshaga amafaranga yarwo kugura imbunda n’amasasu, ibindi bakabihabwa n’inshuti nk’inkunga cyangwa nk’ideni. Muli ibyo bihugu, harimo Belgique, France, Chine, Rep Sud africaine, Egypte, Uburusiya, n’ahandi. Intambara ihora isaba intwaro nshya kandi zo guhangana n’izo umwanzi nawe afite, bivuze ko hariho kugura n’imbunda zigomba kuza kwigishwa n’abarimu bavuye mu bisirikare by’ibindi bihugu. Ntihazagire uhakana ko hatigeze haba ba instructeurs b’abafaransa, cyangwa ab’abiligi babaye mu Rwanda. No mu Nkotanyi ntihazagire uhakana ko zitigishijwe n’abagande, ndetse bamwe bajya no kwihugura hanze mu nshuti. Iyo logique rero ntaho abantu bayihungira.

 

Mu bibazo birimo bivugwa ubu muli iki gihe, u Rwanda ruti abafaransa bagize uruhare mu byabaye mu Rwanda bigishije interahamwe. Njye nabaza:ese Interahamwe zari zikeneye kwiga iki kirimo ubuhanga buhanitse gikenewe kwigishwa n’abafaransa? Akazi interahamwe zakoze kwari ugutema n’umuhoro, kwari ugutera grenades, kwari ukurashisha imbunda ntoya zisanzwe zikoreshwa mu gihugu, zishobora no kwigishwa n’abapolisi ba komini. Njye icyo nemera n’uko iyaba ABAFARANSA baraje kwigisha urwango mu Nterahamwe, no kuzitinyura gukora amaraso, no kuzibera aba komanda, uretse ko byo nta n’impamvu, kujya kwica umutusti w’umuhinzi ntabwo bikeneye expert w’umufaransa, nari kwemera ko bagize uruhare runini cyane koko. Si ba miseke igoroye na none, kuko ubwo twavumaga Habyarimana, bo bamuteruriraga mu kirere nk’inshuti magara. Bivuze ko kuli njye n’Inkotanyi zose, inshuti y’umwanzi wacu kuli twe yari umwanzi wacu. Kuki icyo kinyoma gikomeza gusugira kigasagamba? None se ko navuze ahantu hose twe Inkotanyi twishe abaturage, noneho abarundi baduhaye inzira, abagande batwigishije bakaduha n’imbunda bose bajye murukiko mpuzamahanga ngo bakoze genocide? Nyuma y’aho se n’aho Intambara inarangiriye tugatangira iya Congo, ko abasirikare b’abanyarwanda bigishijwe n’AMERICANS, ISRAELITES, NORTH KOREANS, SOUTH  AFRICANS, ETHIOPIANS,  ERYTHRIANS, RUSSIANS, KENYANS, n’abandi ntabashije kumenya, bivuze ko abanyekongo twatikije, n’abahutu muli Zaïre, bose bazabazwa ibyo bihugu byigishije ingabo zacu? Ubu se ko ingabo zacu zarimo abagande kandi ibyo ko ntawe ubihakana kuko na Kagame arabyemera kuko yanasezereye ku mugaragaro, abo benshi ko aribo barashishaga ibibunda bwa kirimbuzi, za 122 mm, 107 mm,120 mm, ubwo Uganda ifatwe mw’ijosi ngo nize isobanure ibya genocide? ABANYARWANDA NIBABOHOKE, NIBAMENYE ICYO BAZIZE KO HABYARIMANA YAPANZE AMAHANO, KAGAME AMUFASHA KUYAGEZA KUBANYARWANDA, KINANI ARIPFIRA, N’UNDI NAGIRE VUBA AJYE MU RUKIKO ACIBWE URWO GUPFA, AMUKURIKIRE ABASIGAYE BABANE AMAHORO.

 

Amaherezo abantu bazamenya ko icyazanye incuti za Habyarimana mu Rwanda, ari inyungu bari bahuriyeho, kuko yari azi kubeshya amahanga akamuhururira. Nyamara ibyo byarangiranye na 1990. Kuko urebye uko Belgique na Zaïre byahise bihurura ako kanya ngo Uganda yateye u Rwanda, ariko basanga ari abatutsi bitahiraga bagahita bavanamo akabo karenge, bwacya, abafaransa nabo bati natwe Kinani n’inshuti, reka tujye kumwifashiriza abandi bamutereranye, bahagera bakanacuruzanya akamogi ka Nyungwe kuli business y’aba Perezida Habyarimana na Mitterand n’utuzu twabo. Mu masoko y’imbunda n’amasasu burya ababicuruza barahezwe, aho naho hari igisubizo ku mibanire ya Mitterand na Habyarimana, none FPR ikaba yarabigize intero, kugira ngo ibashe guhishira ibyo nayo yakoze birababaje uretse ko bitayihanaguraho icyaha.

 

HAKORWA IKI UBU?

 

ONU nitinyuke ku mugaragaro, ive mu kimwaro ifite njye ntasonukiwe, ngo ntiyatabaye abanyarwanda. Ese hari amategeko ya ONU yatanzwe ngo abahutu n’abatutsi barwane? Ese hari uyobowe amagambo ya Kagame ngo niba ONU itaje nonaha, ntayo nkikeneye ntizanaze njye nzihagarikira ubwicanyi? Iyo ONU ipfa kwirahamo uko ishaka , tukayirasira ba basirikare bayo b’abatesi batinya gupfa ikosa ryari irya nde? Ese ubundi ONU igizwe na nde nande? Kuki mu bihangange biyigize, hatungwa agatoki kimwe muli byo, n’uko aricyo gihangange cyonyine cyari kubuza Genocide kuba?

 

NIHAKORWE IPEREREZA KU MPAMVU ZATUMYE GENOCIDE YABAYE YARASHOBOTSE KANDI MU KANYA GATO CYANE, N’URUHARE IMPANDE ZOMBI ZABIGIZEMO, NDAVUGA LETA N’INYESHYAMBA.


23:03 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (2) |  Facebook |

AMOKO MU RWANDA

ABANYIGINYA - ABASINDI n'ANDI MOKO

Abifuza gusobanukirwa neza iki kibazo, mushobora kwifashisha ubushakashatsi bwa Padiri Léon DELMAS, ubwa Marcel D'HERTEFELT n'ubwa Padiri Alegisi KAGAME.


 
Mu by'ukuri, abahanga bagerageje gucukumbura icyo kibazo, hari ikintu kimwe batumvikanaho: kumenya niba ABANYIGINYA ari UBWOKO (clan) cyangwa se UMURYANGO (wo mu bwoko bw'ABASINDI).
 
Uwitwa DELMAS yemeza ko ABASINDI ari UMURYANGO wo mu bwoko bw'ABANYIGINYA !!! (1)
 
Padiri Alegisi KAGAME we yemeza ko ABANYIGINYA ari ABASINDI B'ABAKIRE, BARAMBYE KU BUKIRE N'UBUPFURA(2), ABAKIRE bo muri iki gihe, BARAMBYE KU BUKIRE mu BWOKO BUVUKAMO ABAMI. ABANDI BO MURI UBWO BWOKO BADAFITE UBUKIRE BUHAGIJE, bitwa ABASINDI nka YUHI MUSINDI bakomokaho. Izina "ABANYIGINYA" ni URUNYANKOLE ! Bivuga ngo "ABANTU BARAMBYE KU BUKIRE N'UBUPFURA, BATALI IBYIHUTURE BYA VUBA, CYANGWA SE NGO BABE ABAKIRE BAHORANYE UBUKENE". (3)
 
Ibyo ni byo uwitwa D'HERTEFELT aheraho agira ati: UMUNYIGINYA W'UMUKIRE ashobora guhinduka UMUSINDI, yakongera kugira umutungo uhagije akongera agasubira kuba UMUNYIGINYA !!! (4)
 
Kubera iyo mpamvu, D'HERTEFELT we yemeza ko ABANYIGINYA ari UBWOKO nk'uko n'ABASINDI nabo ari UBWOKO !!! (5)
 
Ku giti cyanjye, ndabona ibisobanuro bya Alegisi KAGAME byumvikana kurusha ibya D'HERTEFELT.
 
Nsanze ari nta kindi nabamarira uretse kubandukurira lisiti y'amoko n'umubare w'abari bagize buri bwoko, nk'uko byagaragajwe n'ibarura ry'abaturage ryakozwe muri KAMENA-NYAKANGA 1960 igihe hakorwaga ibitabo bya mbere by'itora (rôle électoral) byagaragazaga ubwoko bwa buri munyarwanda wari wujuje imyaka yo gutora.
 
Nyuma y'aho, ndabagezaho inkomoko y'amwe mu moko y'abatware b'u Rwanda bo mu mwaka w'1948 nk'uko byagaragajwe n'iperereza ryakozwe na Léon DELMAS.
 
BONNE LECTURE.
 

AMOKO MU RWANDA muri KAMENA 1960


AMOKO

Abaturage BOSE (%)

ABAHUTU (%)

ABATUTSI (%)

ABATWA (%)
1ABASINGA14,6015,0812,496,30
2ABASINDI13,3314,865,638,82
3ABAZIGABA11,4612,864,419,24
4ABAGESERA11,0411,946,3624,79
5ABANYIGINYA10,907,5128,966,30
6ABEGA8,007,49

10,74

11,76
7ABABANDA6,697,64

1,65

18,48
8ABACYABA6,466,64

5,74

2,52
9ABUNGURA

5,84

6,84

0,76

3,36
10ABASHAMBO3,942,999,003,36
11ABATSOBE0,860,651,990,42
12ABAKONO

0,68

0,23

3,05

-
13ABAHA0,550,272,01-
14ABASHINGO0,430,141,99-
15ABANYAKARAMA0,280,13

1,04

-
16ABASITA0,140,080,45-
17ABONGERA0,110,090,22-
18ABENENGWE0,0040,0030,01-
19ANDI MOKO4,6864,686

3,51

-
IGITERANYO100,00100,00100,00100,00
Echantillon
Abahutu
 
Abatutsi
 
Abatwa
Autres
92.707
77.374 (83,46 %)
14.750 (15,91%)
238 (0,26 %)
345 (0,37%)       

 

Comparez avec les chiffres du recensement de 1953

 

HUTU

TUTSI

1953
 
82,74 %
 
16,59 %
 

1960

83,46 %

15,91 %


Sources du tableau: Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971.
 
Iperereza ryakozwe na Padiri Léon Delmas ku moko y'abatware b'u Rwanda mu mwaka w'1948 (abashefu 52 n'abasushefu 625) ryagaragaje amoko akurikira:
 
I. ABITWA (n'ABIYITA) ko bakomoka kuri GIHANGA:
 
1. ABANYIGINYA (276)
2. ABASHAMBO (52)
3. ABAHONDOGO (5)
4. ABATSOBE (60)

 
II. ABITWA ko bakomoka kuri SERWEGA rwa MUTUTSI:
 
5. ABEGA (113)
 
III. ABITWA ko bakomoka kuri NTANDAYERA ya MUTUTSI:
 
6. ABAKONO (13)
7. ABAHA (13)
 
IV. ABATUTSI B'IBYIHUTURE:
 
8. ABAGESERA b'ABAZIRANKENDE (41)
9. ABAZIGABA (32)
10. ABASINGA (32)
 
V. ABATUTSI B'IMPAGA (de basse condition):
 
11. ABACYABA (21)
12. ABABANDA (5)
13. ABASHINGO (4)
14. ABONGERA (1)
15. ABASKYETE (5)
16. ABUNGURA
17. ABATSIBURA
18. ABISHIGATWA
19. ABASHI










 
IMIRYANGO Y'ABANYIGINYA YARI IKOMEYE CYANE KURUSHA INDI NI IYI NGIYI:
 
1. ABAHINDIRO bakomoka kuri YUHI GAHINDIRO;
 
Urugero:
 
1.Shefu Stanisilasi KALISA ka KAVUMVURI ka RWARINDA rwa RUBEGA rwa YUHI GAHINDIRO;
 

2. Shefu Léonard BIRASA bya KANYEMERA ka KANANGA ka RWANYONGA rwa YUHI GAHINDIRO;
 
3. Shefu Joseph BIDERI bya KANYEMERA ka KANANGA ka RWANYONGA rwa YUHI GAHINDIRO;
 
4. Sushefu Pierre Claver KABERUKA ka SEMUGAZA wa MPAMARUGAMBA ya MUTIJIMA wa YUHI GAHINDIRO;

 


2. ABAKUSI bakomoka kuri NKUSI ya YUHI GAHINDIRO; 
 
3. ABINDEKWE bakomoka kuri NYIRINDEKWE ya YUHI GAHINDIRO;
 
4. ABANYEMINA bakomoka kuri NYEMINA wa KIGERI NDABARASA;
 
5. ABAHEBERA bakomoka kuri SEMUGAZA wa KIGERI NDABARASA;
 
6. ABARABYO bakomoka kuri BURABYO bwa KIGERI NDABARASA;
 
7. ABANYABIGUMA bakomoka kuri RWANYABIGUMA rwa KIGERI NDABARASA;
 
8. ABARYINYONZA bakomoka kuri BARYINYONZA ba KIGERI NDABARASA;
 
Urugero: Shefu Athanase KANIMBA ka MUGEMANGANGO wa RWASABAHIZI rwa MUYENZI wa BIRABONYE bya BARINYONZA ba KIGERI NDABARASA;
 

9. ABAZENGA bakomoka kuri KAZENGA ka KIGERI NDABARASA;
 
10. ABAMANUKA bakomoka kuri KIMANUKA cya KIGERI NDABARASA;
 
11. ABADENGE bakomoka kuri MUDENGE wa CYIRIMA RUJUGIRA;
 
12. ABIKORE bakomoka kuri KANYANKORE ka KANYONI ka BAZIGA ba CYIRIMA RUJUGIRA;
 
13. ABAHABANYI bakomoka kuri BIHABANYI bya GASHIKAZI ka CYIRIMA RUJUGIRA;
 
14. ABAMO bakomoka kuri RWAMO rwa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
15. ABANANA bakomoka kuri MUNANA wa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
Urugero:
 
1.Shefu Paul NTURO ya NYIRIMIGABO ya MARARA ya MUNANA wa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
2.Shefu Godefroy KAMUZINZI wa RUSAGARA rwa NYIRIMIGABO ya MARARA ya MUNANA wa GIHANA cya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
16. ABASHARANGABO bakomoka kuri SHARANGABO ya CYIRIMA RUJUGIRA;
 
17. ABASHAMAKOKERO bakomoka kuri SHAMAKOKERO ya NDABARAMIYE wa BUKOMBE bwa YUHI MAZIMPAKA;
 
18. ABASHARA bakomoka kuri RUSHARA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 
19. ABAKUKU bakomoka kuri MUKUKU wa RWASAMANZI rwa MUKUNGU wa YUHI MAZIMPAKA;
 
20. ABASAMANZI bakomoka kuri RWASAMANZI rwa MUKUNGU wa YUHI MAZIMPAKA;
 
21. ABAPFIZI bakomoka kuri GAPFIZI ka YUHI MAZIMPAKA;
 
22. ABAREGANSHURO bakomoka kuri MUREGANSHURO wa YUHI MAZIMPAKA;
 
23. ABAHWEGE bakomoka kuri  SEGAHWEGE ka NSIGAYE ya GAKOMBE ka YUHI MAZIMPAKA;
 
24. ABASIGAYE bakomoka kuri  NSIGAYE ya GAKOMBE ka YUHI MAZIMPAKA;
 
25. ABAYA bakomoka kuri NYARWAYA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 
26. ABAKA bakomoka kuri KAREMERA RWAKA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 
Urugero: Shefu Alphonse MPFIZI ya KAREGEYA ka NKUNZIGOMA ya RUHWANYAMIHETO rwa BAVUGIKI ba TERERA wa RWAKA rwa YUHI MAZIMPAKA;
 

27. ABENENYAGASHEJA bakomoka kuri NYAGASHEJA ka MIBAMBWE GISANURA;
 
28. ABAGANZU bakomoka kuri NZUKI za MUTARA SEMUGESHI wa RUGANZU NDORI;
 
29. ABACOCORI bakomoka kuri MUCOCORI wa NDAHIRO CYAMATARE;
 
30. ABAGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa NDAHIRO CYAMATARE;
 
Urugero:
 
1.Shefu J. Berchmans  RWABUKAMBA rwa SAKE ya SERUBINGO ya RUVUNA rwa MUTAGA wa RUTAMU  rwa NYIRAMAKENDE ya MUGUNGA wa NDAHIRO CYAMATARE;

 
2. Shefu Faustin GACINYA ka NYIRINKWAYA ya KANUMA ka BYABAGABO ba RUYENZI rwa MUTAGA wa RUTAMU rwa NYIRAMAKENDE ya MUGUNGA wa NDAHIRO CYAMATARE;

 
31. ABANAMA bakomoka kuri BINAMA bya YUHI GAHIMA;
 
32. ABANYABYINSHI bakomoka kuri BYINSHI bya BAMARA ba YUHI GAHIMA;
 
33. ABENEJURU bakomoka kuri JURU rya YUHI GAHIMA;
 
34. ABENEFORONGO bakomoka kuri MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI;
 
35. ABENEGATAMBIRA bakomoka kuri MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI;
 
36. ABENEGAHINDIRO bakomoka kuri GAHINDIRO ka MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI;
 
37. ABENEGITORE bakomoka kuri GITORE cya KIGERI MUKOBANYA;
 
Urugero: Shefu Pierre Claver BENEMPINGA ba NYIRINGABO ya RWAMAMARA rwa SENTAMA za BURENGERO bwa MUSONI wa KABEBA ka BYAMBI bya SHUMBUSHO ya RUHEREKEZA rwa ZUBA rya GITORE cya KIGERI MUKOBANYA;
 

38. ABENEBWIMBA bakomoka kuri BWIMBA bwa GITORE cya KIGERI MUKOBANYA;
 
38. ABATORA bakomoka kuri CYIRIMA RUGWE;
 
39. ABAJIJI bakomoka kuri MUJIJI wa NDOBA ;
 
40. ABENEMUGUNGA bakomoka kuri MUGUNGA wa NDOBA;
 
41. ABATANDURA bakomoka kuri GITANDURA cya NDAHIRO RUYANGE;
 
42. ABATEGE bakomoka kuri NDAHIRO RUYANGE;
 
43. ABAKOBWA bakomoka kuri MUKOBWA wa MUJIJI wa NDOBA;
 
44. ABATURAGARA bakomoka kuri MUTURAGARA wa NDOBA;
 
45. ABATARE bakomoka kuri NTARE (-RUSATSI) ya NDOBA;
 
46. ABENEMUNYIGA bakomoka kuri MUNYIGA wa NDOBA;
 
47. ABENENYAMUHANZI bakomoka kuri NYAMUHANZI wa NDOBA;
 

---------------------------------------------
(1) DELMAS, Léon, Généalogies de la noblesse (les Batutsi) du Ruanda, Vicariat Apostolique du Ruanda, Kabgayi, 1950, p.28.
 
(2) KAGAME, Alexis, Les organisations socio-familiales de l'ancien Rwanda, A.R.S.C., Bruxelles, 1954, p.33, note 31: "La dénomination de BANYIGINYA, propre au Rwanda et aux BAHIMA du 'NKOLE signifie: richesse actuelle, jointe à une noblesse très ancienne, dans le clan dynastique. Les autres membres du clan, sans grande fortune, sont appelés ABASINDI, du nom de MUSINDI, fondateur éponyme du groupe".
 
(3) KAGAME, Alexis, INGANJI KALINGA, Vicariat Apostolique du Ruanda, Kabgayi, 1959 (2ème édition), vol. I, IGICE CYA III, n° 35.
 
(4) Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p.19.
 
(5) Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p20.
 





22:45 Écrit par 0 | Lien permanent | Commentaires (31) |  Facebook |